Paul Kagame niwe uzahabwa igihembo cyitwa ‘Life Achievement Award’
Ku wa 11 Ukuboza 2011, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, azahabwa igihembo nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’urubyiruko muri Afurika.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Newtimes, iki gihembo kizahabwa Perezida Paul Kagame mu birori bya Young Achievers Awards (YAA) bizabera mu gihugu cya Uganda.
Iyi YAA imaze imyaka 35, ikaba ari urubuga rw’impano, kwerekana abagize ubudashyikirwa ndetse n’abagiye bahanga ibintu bishya mu rubyiruko rwa Uganda.
Nkuko bisanzwe iki gihembo cyigenerwa abantu bitwaye neza bakagira uruhare rukomeye mu gutuma urubyiruko ruharanira impinduka n’ubuzima bwarwo bwiza.
YAA ikabaza izanahemba urubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga ibishya mu nzego eshanu zitandukanye arizo: Ubugeni n’umuco, Itangazamakuru, Ubucuruzi n’ishoramari, imiyoborere, Muzika n’imyidagaduro tutibagiwe n’imikino.
Muri ibi birori kandi hazahembwa urubyiruko rwitwaye neza mu ikoranabuhanga (ICT Solutions), abitwaye neza kurusha abandi bose ndetse n’uwabaye indashyikirwa akiri muto kurusha abandi.
Nkuko ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage yabitangaje, ngo Paul Kagame akwiye kiriya gihembo kuko yafashije urubyiruko rwinshi ndetse anafasha benshi bo mu kigero cye.
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
7 Comments
Nyakubahwa Paul Kagame nta kuntu rwose atashimirwa, aribikwiye rwose, uruhare rwe mu kuzamura urubyiruko ndetse no kurubera urugero rwiza ni ikintu kigaragarira buri wese, kandi gishimisha buri wese, Kagame amaze kugera kuri byinshi cyane kuburyo urubyiruko rubikurikije rwazagera ku bikorwa by’indashyikirwa, kuri ubu amaze kuba model w’abantu benshi cyane ku isi, congratulation H.E
Iki gikombe aragikwiye kandi n’ibitari ibi azabibona kuko arabi merita rwose , twe tumube hafi gusa maze urebe ngo dufatanyije turesa imihigo kakahava maze abatwanga ukareba ukuntu bimyiza imoso!
Umusaza igihembo aragikwiye kuko ararenze n’isi irabizi
Hello dear forum users, hello my fellow countrymen,
please lend me yours ears, just for a moment. Please sing with me following ballade. Just for fun…….okay!!!
NGUWO UMUYOBOZI W’IMENA
Nguwo umuyobozi w’imena, Afande KAGAME/Nimumumpere amashyi, maze abakobwa muvuze impundu. Yatabaye ari muto cyane, atabaruka ari igikwerere/Yanze urwangano, yanze amacakubiri, yanze kwihorera, mama weee/Yambaye ikamba ry’amahoro i RWANDA, ikamba ry’ubutabera, ikamba ry’iterambere/Liramubereye, ubu n’ejo hazaza.
Nguwo umuyobozi w’imena, Afande KAGAME/Nimumumpere amashyi, maze abakobwa muvuze impundu. Inyana mu ruhongore, imbyeyi zinikije/Umudiho mu kirambi/Umurishyo ku ngoma, intore zihamiriza. Sibira sibira sibira, sibira Ngaboyisonga-Murengerampfubyi-Ruticumugambi/Sibira sibira sibira, sibira Mazi-Yo-Kwiteke, sibira Ngoto-Ya-Yuhi/Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, nzaguherekeza.
Nzaguherekeza, nzagutwaza ibiseke, nzagutwaza ibisabo/Nzaguherekeza, nzagutwaza umuheto, nzagutiza imyambi, nzagukubita ingabo mu bitugu/Sibira sibira sibira, sibira muyobozi w’imena/Nzaguherekeza, nzagucurangira inanga yanjye BUVUMERO, abakurambere bandaze batabarutse.
Nguwo umuyobozi w’imena, Afande KAGAME/Nimumumpere amashyi, maze abakobwa muvuze impundu/Nzamurata nzamuratira amahanga/Nzatuma inuma, nzatuma agaca, nzatuma umusambi, nzatuma inyange/Maze ababyeyi, ibere n’inyuma y’Igihugu, bamufatire iry’iburyo, mama weeee.
Nguwo umuyobozi w’imena, Afande KAGAME/Nimumumpere amashyi, maze abakobwa muvuze impundu/Akenyeye ishema yiteye urukundo, inyungu y’Abanyarwanda ayihoza k’umutima, umunsi n’ijoro/Nimumfashe maze tumuture IMANA-RUREMA, yo yamwiremeye, izamuduhembere, mama weeeeeee…….
MURAKOZE, MURAGAHORANA IMANA.
Uwanyu ubakunda, Ingabire-Ubazineza
Afande aragikwiye pe yaduhaye ikizere cy’ejo hazaza.
Oyyyyeeeee, Mzee wacu! none se ibyo bikorwa ko batabivuga bakabica iruhande byaba bijyanye no gutangiza urugamba rwo kwibohora? Aribyo namuha 120% kuko yabaye inyenzi izirusha intambwe! Kagame Oyeeee! Ariko uzagende wikanadagira dore ko utaherukagayo.
Mbona hari intambara y’ibikombe!!!!!!!!!!!!