Digiqole ad

Nubwo akomeje gutsindwa, Cassa Mbungo Andre ntiyiteguye kwegura

 Nubwo akomeje gutsindwa, Cassa Mbungo Andre ntiyiteguye kwegura

Cassa Mbungo Andre utoza Police FC.

Gutsindwa na Rayon Sports 3-1, byatumye Police FC ijya ku mwanya wa gatandatu (6), ariko ngo Cassa Mbungo Andre ntabwo yiteguye kwegura.

Cassa Mbungo Andre utoza Police FC.
Cassa Mbungo Andre utoza Police FC.

Police FC ni yo yatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2015. Byatumye Cassa Mbungo Andre agura abakinnyi 15 bashya ngo Police ye ijye mu zihatanira igikombe cya Shampiyona muri 2016.

Abo bakinnyi ni: Ndatimana Robert (wavuye muri Rayon Sports), Ngomirakiza Hegman (wavuye muri APR FC), Patrick Umwungeri (wavuye muri As Kigali), Mushimiyimana Mouhamed (wavuye muri As Kigali), Neza Anderson (wavuye muri SEC), Hakim Tuyisenge (wavuye mu Isonga), Muganza Isaac (wavuye muri Rayon Sports), Songa Isae (wavuye muri As Kigali), Muvandimwe Jean Marie Vianney (wavuye muri Gicumbi), Bwanakweri Emmanuel (wavuye muri Gicumbi FC), Danny Usengimana (wavuye mu Isonga), Japhet Hakizimana Irambona (wavuye muri Musanze), Jean Paul Uwihoreye (wavuye muri Musanze).

Nubwo hakozwe iyi myiteguro yose,  Police FC imaze imikino itanu idatsinda. Cassa Mbungo Andre uyitoza yavuze ko nta cyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona, ariko ngo ntabwo yiteguye kwegura.

Yagize ati: “Kwegura cyangwa gusezera byo ntibishoboka, mfite amasezerano y’imyaka itatu. Ubu maze guto nka ½ cy’amasezerano yanjye. Uyu munsi ntitumeze neza ni byo, ariko ejo dushobora gusohoka mu bibazo turimo. Abibaza ko nshobora kwegura byo babyibagirwe, kandi nubwo tutatwara igikombe cya shampiyona, harabura amezi make ngo dutangire gushaka uko twakwisubiza Igikombe cy’Amahoro.”

Police FC itakaje icyizere cyo guhatanira igikombe cya shampiyona, nyuma yo kunganya na Rwamagana, itsindwa na Bugesera, APR FC na Rayon Sports, byatumye  mwanya wa gatandatu (6) wa shampiyona, irushwa amanota 14 na APR FC ya mbere, kandi hasigaye imikino 10 gusa.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish