Digiqole ad

Nta mwanya nabona wo kwitoresha muri Salax Awards-Christopher

 Nta mwanya nabona wo kwitoresha muri Salax Awards-Christopher

Muneza Christopher avuga ko Salax Awards ikwiye kugira ibyo ikosora mu mitegurire yayo

Salax Awards ni ibihembo bitangwa ku bahanzi baba baritwaye neza mu mwaka uba ushize bitegurwa na Ikirezi Group, Christopher avuga ko adashobora gufata umwanya wo gushakisha amanota yo kuba yagira igihembo yegukana. Ko uretse kuvugwa ko wegukanye icyo gihembo nta wundi mumaro ku muhanzi.

Muneza Christopher avuga ko Salax Awards ikwiye kugira ibyo ikosora mu mitegurire yayo
Muneza Christopher avuga ko Salax Awards ikwiye kugira ibyo ikosora mu mitegurire yayo

Ibi kandi abitangaje nyuma y’aho bamwe mu bahanzi bari ku rutonde rw’abahatanira bimwe mu bihembo by’iri rushanwa barimo gusezera. Abo ni King James na Teta Diana bagiye batanga impamvu z’uko hari izindi gahunda bafite zatuma batitabira iryo rushanwa.

Uretse abo gusa, bimaze iminsi binahwihwiswa ko n’itsinda rya Dream Boys rishobora gusezera. Kubera ko ahanini basanga hari ibitaraciye mu mucyo mu itorwa ry’abahanzi bahatanira Salax Awards 2016.

Mu kiganiro Christopher yagiranye na Radio 10, yavuze ko iryo rushanwa rigifite byinshi rigomba gukosora. Kubera ko inyungu ahanini n’iy’abaritegura atari abahanzi bahatanira ibihembo.

Ku ruhande rwe adashobora kuba yaterwa impungenge n’uko atashakishije amanota mu bafana be yo kuba yagira igihembo yegukana.

Ahanini ko uretse kuba umuhanzi yakoreshwa mu kumenyekanisha icyo gikorwa kizaba hirya no hino, nta yindi nyungu abonamo.

Si Christopher gusa wavuze ko abategura iryo rushanwa bafite ibyo bagomba gukosora mu mitegurire yaryo ndetse n’ibihembo bigahinduka.

Mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yateragana amagambo na Mike Karangwa bapfa kuba hari abahanzi birengagijwe bagombaga kuba bari ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish