Nta mirwano yabayeho hagati ya Jay Polly, Amag na MC Tino
Kuwa Gatandatu nimugoroba hatangajwe inkuru y’imirwano no gushyamirana hagati y’abahanzi Amag the Black, Jay Polly ngo baba baribasiye MC Tino mu rugendo bava muri ‘Road Show’ ya Nyagatare. Uwumvise iby’iyi nkuru hari isura yagize kuri abo bahanzi ariko ukuri kuri yo ni uko nta kurwana no gushyamirana kwabayeho nk’uko byavuzwe.
Amakuru yavuye he?
Ubusanzwe mu gutaha, imodoka imwe itahamo abahanzi, indi modoka igatahamo abanyamakuru bose. Mu kuva Nyagatare imodoka itahamo abahanzi niyo MC Tino yatashyemo.
Muri izi modoka abazirimo barangwa no kugenda basetsanya, basererezanya bigamije gusetsa no gutebwa nk’uko bikorwa kenshi n’urungano ruri kumwe mu rugendo.
Imodoka yarimo abahanzi, aba ‘bouncer’ na ba MC nta munyamakuru wari uyirimo n’umwe, muri iyi modoka niho iyo mirwano ivugwa yabereye.
Nta mashusho, amafoto cyangwa amajwi abigaragaza yashyizwe hanze. Bageze i Kigali, umwe mu bari muri iyi modoka yahamagaye umunyamakuru w’Umuseke amubwira ko habayeho imirwano no gushyamirana hagati ya Jay Polly, Amag the Black bibasira MC Tino, yemezaga ko aba bahanzi bamututse ndetse we agashaka kubakubita bagakizwa n’abarinzi bitwa bouncers.
Umunyamakuru w’Umuseke mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi, yahise ahamagara MC Tino amubaza ibyabaye mu rugendo bataha, amusubiza ko ahubwo aho ari uwo mwanya ari kumwe na Amag the Black na Jay Polly i Nyamirambo basangira.
Umunyamakuru w’Umuseke yahise ahamagara Amag the Black nawe amubwira ko ibyo by’imirwano atabizi ndetse ko ari kumwe na MC Tino i Nyamirambo basangira.
Mu gushaka kumenya byimbitse niba ari byo koko, muri uwo mugoroba wo ku wa gatandatu Umuseke wahamagaye Christopher na TMC (Dream Boys) bari muri iyo modoka nabo, bavuga ko ibyo bintu ari ukubeshya nta gushyamirana kwigeze kuba hagati y’abo bahanzi na MC Tino.
Umuseke wamenye ko ibyanditswe ari ibyatangajwe n’umwe mu bari muri iyi modoka ku nyungu ze, abihereye ku gusererezanya kugamije gutebya hagati y’aba bahanzi na MC Tino bagendaga baganira mu modoka mu rugendo Kigali- Nyagatare.
Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe havuzwe cyane imirwano ikomeye ndetse bisigira isura itari yo bamwe muri bariya bahanzi bavuzwe.
MC Tino, Jay Polly na Amag the Black bose bahakaniye Umuseke ko nta kintu bapfa cyatuma barwana ndetse ko ahubwo ubwo ibyo byandikwaga bariho basangira.
MC Tino ati “ Mu modoka tugenda dusererezanya, twitana ibyo dushaka n’ibindi twisekera. Ntabwo aba bahanzi bigeze bantuka habe na gato, twasererezanyije bisanzwe. Naho kurwana byo ntabwo warwana n’abantu muri gusetsanya maze ngo munahite mujya gusangira.”
Jay Polly na Amag bo bavuga ko uwabwiye abanyamakuru ibyo bintu ababeshya yari afite icyo agamije, naho MC Tino we ari inshuti yabo.
Mushyoma Joseph bita Boubou uhagarariye East African Promoters ifatanya na BRALIRWA gutegura irushanwa rya PGGSS yabwiye Umuseke ko bibabaje kuba abantu babeshya abantu ibintu nk’ibi bishobora kugira ingaruka ku muhanzi mu irushanwa.
Avuga ko ababajwe cyane no kuba kandi hari abahimbye ibihuha ko abayobozi babujije abahanzi kuvuga ibyabereye mu modoka, mu gihe ngo bari babonye ko bose bari kubyamagana kuri Facebook pages zabo.
Ati “Ntabwo dushobora kubwira abahanzi ndetse n’abantu bose bari bari mu modoka ngo batazavuga ko habaye imvururu. Ubwo se waba ubizeye bose ute ko nta numwe uzabivuga?”
Nyuma y’inkuru yatangajwe kuri ubwo bushyamirane mu modoka buhakanwa n’impande zose, bamwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa banditse ku mbuga za Facebook zabo ubutumwa buvuga ngo:
“Muraho! Nkomeje kunezezwa n’umwuka mwiza ukomeje kuranga Guma Guma Season 4, Mu bahanzi twese uko turi 10, nkaba namaganira kure uwo ariwe wese wakwifuza guca igikuba mu bahanzi na team yose muri rusange. Ndanyomoza nivuye inyuma amakuru avugwa hagati ya Jay Polly, Tino, ndetse na Ama-G kuko iyo bus nanjye nayitashyemo!Guma Guma ni irushwanwa si intambara! Amahoro kuri twese, Jah bless”
Ubu butumwa Boubou ahakana kandi ko ari ibyasabwe abahanzi ngo banyomoze ayo makuru, ahubwo ari uko nabo ubwabo babajwe cyane n’iki kintu cyatangajwe kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Kuwa gatandatu tariki ya 21 Kamena 2014 abahanzi bazatangira kurushanwa mu bitaramo bya Live bizabera i Kigali kuri Petit Stade i Remera.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com