Digiqole ad

Nirisalike ntazakina na Gabon, Dady Birori yageze i Kigali

Umukino w’amajonjora y’ibanze yo kujya mu gikombe cya Africa 2015 hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville utegerejwe muri week end ya tariki 19 – 20 Nyakanga. Imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Nyakanga ntihagaragayeyo bamwe mu basore bari bifujwe n’umutoza Philip Constantine.

Amavubi mu myitozo n'umutoza wabo Stephen imbere
Amavubi mu myitozo n’umutoza wabo Stephen imbere

Uyu mutoza avuga ko yari yifuje ko imyitozo ku bagize ikipe y’u Rwanda bose yatangira kare ndetse muri iyi week end tariki 12 bagakina umukino wa gicuti na Gabon mbere yo kujya muri Congo Brazzaville muri week end izakurikiraho mu mukino ubanza.

Mu myitozo ya nimugoroba, Constantine ntabwo yari afite abakinnyi myugariro Salomon Nirisarike na rutahizamu Daddy Birori wasezereye Libya, ubu mu majonjora ku rwego rwa Africa akaba ari nawe uyoboye abafite ibitego byinshi (3). (Birori anganya na Gabadinho Mhango wa Namibia na Stéphane Sessègnon wa Benin).

Nirisarike ntazakina umukino wa gicuti na Gabon kuri uyu wa gatandatu kuko ngo agishakisha no kuvugana n’amakipe amwifuza i Burayi.

Daddy Birori wari utegerejwe ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa kabiri yaraye ageze mu Rwanda saa sita z’ijoro avuye iwabo i Congo.

Imyitozo ya nimugoroba yaranzwe n’imbaraga, ishyaka n’umwuka mwiza bisa n’aho imibanire hagati y’abakinnyi n’umutoza ari ntamakemwa.

Nimugoroba, umutoza Constantine atoza yibandaga cyane kuri ba myugariro, akereka ba rutahizamu icyo bakwiye gukora ariko akibanda cyane ku bugarira ababwira amayeri menshi bagomba gukoresha.

Mu myitozo umusore Iranzi Jean Claude wari umaze igihe mu mvune, yagaragaje ko ubu ameze neza cyane. Abasore Sina Jerome wongeye kugarurwa mu Amavubi na Ndahinduka Michel bita Bugesera nabo berekanye imbaraga nyinshi mu myitozo.

Imyitozo yo kuri uyu wa gatatu yari iyanyuma bakoreye mu ruhame imbere y’abafana, kuva kuri uyu wa kane nta muntu wemerewe kugera ku kibuga cy’imyitozo y’Amavubi mbere y’uko bakina na Gabon umukino wa gicuti, Gabon ikaba yamaze kugera i Kigali.

Aganira n’Umuseke nyuma y’imyotozo, umutoza w’Amavubi Philip Constantine yavuze ko imyitozo abona imuha ikizere kandi abona abasore be bafite ubushake bwo gusezerera ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville.

Abajijwe niba gusezerera Congo bidashoboka cyane ko yasezereye Libya ayitsinze bitatu i Kigali, yasubije ati;

iyi mikino yombi iratandukanye ndetse n’imikinire y’amakipe si imwe, icyo dusabwa ni ukongera imbaraga z’abakinnyi kuko uzaba ari umukino ukomeye

Kuri uyu mutoza avuga ko gusezerera Congo Brazzaville bibasaba kubanza kwitwara neza iwayo mu mukino bazabanzamo tariki 19-20 Nyakanga i Brazza.

Ati “ Tuzirinda kwinjizwa igitego iwabo ariko tunasatira ku buryo bibaye ngombwa twanatsinda, ibi bizadufasha cyane kwitegura umukino tuzabakira imbere y’abanyarwanda.”

U Rwanda rurakina na Gabon  kuri uyu wa gatandatu  rwitegura umukino ubanza na Congo Brazaville  w’amajonjora y’ikiciro cya kabiri (second round) y’igikombe cy’Afrika cya 2015 kizabera muri Maroc.

Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Congo izahita ijya mu matsinda, ari nayo ya nyuma ahatanira gukina igikombe cya Africa. Itsinda A ririmo South Africa, Sudan na Nigeria niryo izatsinda hagati y’u Rwanda na Congo izajyamo.

Amavubi mu myitozo i Nyamirambo
Amavubi mu myitozo i Nyamirambo
Hari umwuka mwiza uko byagaragaraga. Umutoza arakina na Bayisenge
Hari umwuka mwiza uko byagaragaraga. Umutoza arakina na Bayisenge
Arabwira ba myugariro amayeri yo guhagarika ba rutahizamu
Arabwira ba myugariro amayeri yo guhagarika ba rutahizamu
Arereka ba myugariro Rusheshangoga, Bayisenge na Nshutinamagara (uri kwayura) uko bahagarara
Arereka ba myugariro Rusheshangoga, Bayisenge na Nshutinamagara (uri kwayura) uko bahagarara
Iranzi Jean Claude (ugiye gufunga umupira) ubu ameze neza cyane
Iranzi Jean Claude (ugiye gufunga umupira) ubu ameze neza cyane
Buteera imbere ya Ndatimana bahererekanya
Buteera imbere ya Ndatimana bahererekanya
Abanyezamu mu myitozo, uwasimbutse ni Ndayishimiye uhagaze ni Kwizera Olivier
Abanyezamu mu myitozo, uwasimbutse ni Ndayishimiye uhagaze ni Kwizera Olivier
Haruna Nizyonzima na murumuna we mu Amavubi Rusheshangoga Michel baraganira batebya
Haruna Niyonzima na murumuna we mu Amavubi Rusheshangoga Michel baraganira batebya

 

Photos/Paul Nkurunziza/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • njye ndabona mwibeshye uwo waasimbunse ndabona ari Ndoli gusa turabashimira ko ko mutugerera aho tutageze thx God bless you

Comments are closed.

en_USEnglish