“Nibareba nabi nzanabacira inkoni, bakore aho kwitaka”- Senderi
Senderi International Hit avuga ko amaze imyaka 19 muri muzika, ku nshuro ya kabiri yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ngo abahanzi bari kumwe mu gihe batarekeye aho kwitaka cyane azabacishaho n’akanyafu nk’umuhanzi ubarusha uburambe.
Senderi Hit akora injyana ya nyafurika ya ‘Afrobeat’, aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi muri iyo njyana mu bihembo bya Salax Award.
Avuga ko mu gihe abahanzi iceynda bahanganye muri PGGSS batarekeye aho kwivuga ibigwi ngo ashobora kubacira inkoni nka mukuru wabo muri muzika.
Senderi ati “Ndambiwe bamwe mu bahanzi usanga bitaka aho bakaretse ibikorwa bikavuga. Abo rero nibo ngomba gucishaho agakoni.
Umuhanzi ni umuhanzi nyine, kuki udashobora gutekereza ku kintu wakora gishya ukavugwa aho kwivuga ibigwi bitagaragara?
Cyane cyane mu irushanwa turimo rya Guma Guma ntabwo umuhanzi yagashatse ko avugwa atakoze igituma avugwa. Ibyo ndabivuga kubera ko maze iminsi numva bamwe mu bahanzi bavuga ko bazegukana iri rushanwa.
Mu gitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu i Gisenyi ku itariki ya 12 Nyakanga 2014 nibwo bazabona aho mbera akaga”.
Senderi Internatonal Hit akomeze atangaza ko iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya kane bikaba inshuro ye ya kabiri, ngo afite ikizere cyo kuba yaryeguka gusa ategereje ifirimbi ya nyuma.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
senderi afite udushya byo!!!!!!!!!!!!!!!!