Digiqole ad

Ni iki Amavubi asabwa ngo ajye muri CAN 2017 izabera muri Gabon?

 Ni iki Amavubi asabwa ngo ajye muri CAN 2017 izabera muri Gabon?

Abakinnyi barasabwa ibikomeye.

Nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0, Jonathan McKinstry utoza Amavubi ngo abona kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon bigishoboka. Hari ibyo Amavubi asabwa kugira ngo yiyongerere amahirwe?

Abakinnyi barasabwa ibikomeye.
Abakinnyi barasabwa ibikomeye.

Mu matsinda 13 yo gushaka itike yo kujya muri iki gikombe, hazavamo ikipe ya mbere ijye mu gikombe cya Afurika, haziyongeraho ikipe ya Gabon izakira amarushanwa (Gabon iri mu itsinda ‘I’ ariko amanota yo ntabwo abarwa kuko izakira).

Haziyongeraho kandi, ikipe ebyiri (2) zizaba zitwaye neza kurusha izindi amanota, muzaje ku mwanya wa kabiri mu matsinda 11 asigaye, kuko amatsinda abiri azatanga ikipe imwe gusa.

Aya matsinda azatanga ikipe imwe ni itsinda rya ‘I’ ririmo Gabon izakira, n’itsinda ‘G’ ririmo Tchad yamaze kwikura mu marushanwa kubera ikibazo cy’amikoro.

U Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda ‘H’, ririmo na Ghana, Mauritius na Mozambique. Bivuga ko Amavubi agomba gushaka uko yazaba mu makipe abiri ya kabiri yitwaye neza. U Rwanda rusigaje imikino ibiri. Amavubi azakira Mozambique, anasure Ghana.

Abasore ba McKinstry bashoboye gutsinda iyi mikino, u Rwanda rwahita rugira amanota 12, kandi amahirwe yo kugaragara muri Gabon yaba arimo kwiyongera.

Ghana iyoboye itsinda n’amanota icumi (10) yo isigaje gusura Iles Maurice, no kwakira u Rwanda.

Ikizere cyagarutse nyuma yo gutsinda ibirwa bya Maurice 5-0.
Ikizere cyagarutse nyuma yo gutsinda ibirwa bya Maurice 5-0.

Bityo amahirwe abiri u Rwanda rusigaranye:

  1. Gutsinda imikino yose rukagira amanota 12, Ghana ntitsindire muri Maurice, byatuma igumana amanota 10, cyangwa yanganya ikagira amanota 11. Aha Amavubi atsinze Mozambique na Ghana yazamuka ari aya mbere mu itsinda.
  2. Nubwo Ghana yatsindira muri Maurice, u Rwanda rurasabwa gutsinda imikino rusigaranye rukagira amanota 12, maze rukareba ko rwaba ikipe yabaye iya kabiri mu matsinda yitwaye neza.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ndabarahiye Pe!!!!! Amavubi yatsinda nzava mugihugu!!! Iyo mibare yanyu ntishoboka nabusa. Yananiwe Maurice izashobora Ghana na Mozambique? Hari mathematics zidashoboka. Icyakoze mukoreshe ubwonko mutekereze mwekuba idle ngo ntimukora kandi mwandika ubusa

    • Iyo uvuga ko gutsinda Ghana bitoroshye ariko Mozambique twayitsindiye iwabo, ntibyoroshye kubona 12 kuko amakosa twayakoreye muli Île Maurice ariko kubona 9 cg 10 byashoboka ubwo tukarindira mu yandi matsinda.

  • Impossible bene data…amakosa yakorewe muri Maurice. Ntakundi twihanagure tuzi neza ko gutsinda Ghana iwayo ari nko gutera America.
    Pole Basore bacu nkunda

  • Buriya amahirwe aza rimwe mu buzima, ayacu yapfuye ubusa muri Mauritius, naho ubundi gutsinda Ghana iwayo byaba ari ugusetsa imikara, kereka batuugiriye neza bakitsindasha cyane ko nubundi bazaba bafite icyizere cyo gukomeza nibatsinda Mauritius.
    Gusa FERWAFA nigire gahunda mu mukorere yayo, itegurire umupira mu bana, bafate igihe, erega gusarura ibyo utabibye ntibyoroha!birababaza kabisa kubona GoR ishaka cash ngo iteze imbere igihugu muri domain zose ariko ukabona bamwe ntacyo bibabwiye.
    Ubuse intego yo kuza mu makipe 10 y’Africa urambwira ko igishobotse, n’iyi mikorere
    NI AH’IMANA, NI UKO NAYO IFASHA UWIFASHIJE

  • yadutsindiwacu ngazayitsindiwabo baramubeshye yananiwe nibirwa ngazashobora ghana baramubeshye iyomibareye iracuramye nutabona arakabakaba ewana umutoza yirangayeho kare amahirwe azarimwe gusa nibihangane bararebeneza muzambique itabaduteza ahubwo iwacu

Comments are closed.

en_USEnglish