Digiqole ad

Ngororero: Ubuso bunini bwahingwagaho ibiribwa bugiye guhingwaho icyayi

Nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni asuye Akarere ka Ngororero kuwa gatandatu tariki ya 15 werurwe 2014, akavuga ko asanga muri aka karere hari ahantu hanini hakwera icyayi ariko hakaba hatabyazwa umusaruro, ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko ubuso bunini bwahingwagaho ibiribwa bitandukanye bugiye gutangira guhingwaho icyayi.

Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero (Photo:K2D).
Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero (Photo:K2D).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko igice kinini cy’ubutaka bwahingwagaho ibirayi n’ibigori mu Mirenge ya Kavumu na Sovu kigiye guhingwaho icyayi ndetse ngo n’imirimo yo kubarura ubwo butaka kugira ngo abahatuye bimurwe hubakwe uruganda rw’icyayi yahise itangira.

Ku kibazo cy’uko abaturage bashobora guhura n’inzara kuko aho bahingaga ibyo kurya bagiye kuhahinga igihingwa cy’icyayi, Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabwiye itangazamakuru ko  nta kibazo cy’inzara bazagira kuko bazabona akazi mu guhinga icyo cyayi, bityo bakabona amafaranga abatunga.

Ubusanzwe mu Mirenge ya Buhanda na Kabaya y’Akarere ka Ngororero niho hahingwaga icyayi cyajyaga gutunganyirizwa kuruganda rwa Rubaya, ari narwo rwonyine ruri mu Karere ka Ngororero.

Usibye icyayi ariko mu Karere ka Ngororero hanaboneka ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye ndetse hakanaboneka amabuye y’agaciro.

Ubwo Minisitiri Musoni yasuraga aka karere mu mpera z’icyumweru gishize yatanze igitekerezo cyo kongera ubutaka buhingwaho icyayi ashingiye ko ubu gihingwa ku buso bwa buri hasi ya hegitari ibihumbi bibiri (2,000 ha) kandi ngo isuzuma ryagaragaje ko cyakwera kuri hegitari ibihumbi icumi.

Ministri Musoni yaboneyeho no gusaba abashoramari by’umwihariko abakomoka muri Ngororero gushora imari muri ubu buhinzi, bakabyaza umusaruro ubutaka bw’Akerere kabo uko bikwiye.

Daniel HAKIZIMANA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • birumvikana kandi birakwiye icyayi kiri mubihingwa byinzi amafaranga menshi muri iki gihugu, mugihe cyeze neza, bari kugihingwa baba babonye agatubutse nibyo byo kurya babibona biboroheye

    • Wowe uvuga gutyo ntabwo urimo kubona aho bigana. Uwo muturage se nibamuha wenda 1 Million wagizengo azayimarana igihe kingana iki?! Umwana we se n’abazamukomokaho ubwo urumva batazaba ba mayibobo!! Ahubwo vuga uti igihugu kigiye kwegurirwa abikorera ku giti cyabo.

  • Arikkoo se ko ngororero yeramo ibintu byose biribwa wa mugani bazatungwa niki/ bwose kuki batahingamo ibindi biribwa bindi bitariicyayi? icyayi kigahigwa  mumisozi ko naho ihari

  • Ntabwo Minisitiri Musoni yasuye Akarere ka Ngororero ahubwo yari yitabiriye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abakomoka muri ako Karere baba Kigali, inama yabereye i Kigali.

  • minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu kazi ka minisitiri w’ubuhinzi.
    hari amasesengura yakozwe yerekana ko hari inyungu zo guhinga icyayi
    ahahingwaga ibitunga abaturage, mu gihe cya hafi (short-term) cyangwa
    cya kure (long-term)?? buriya naho hagiye kuvugwa bwaki, nibarangiza ngo
    ni ukutamenya guteka neza!! kandi twibuke ko biriya bihingwa bidafite
    icyo bimariye abaturage byazanywe n’abakoloni??? Ese duhinze imbuto
    (imineke, avocats n’ibindi) byo ntibyatuzanira amadevize??? Israel,
    Misiri, etc ko byohereza mu mahanga imbuto n’imboga ntibibazanira
    amadevize??? (Mumbabarire si ugutukana: abirabura dufite ikibazo
    gikomeye)

  • Ndabona umuntu wanditse iyi nkuru akwiye kwegera ubuyobozi bw@akarere ka Ngorirero bukamuha amakuru ahagije kuri uriya mushinga wo kubaka uruganda rwa kabiri rw’icyayi. kugira ngo atange amakuru asobanutse. Hazubakwa auruganda rushya kandi hateganijwe uburyo ruzabona umusaruro wo gutunganya bigizwemo uruhare n’abaturage kandi ikibazo cy’ibizatunga abaturage ( guhinga cg guhaha bagurishije icyayi|) buizweho kuburyo buhagije.

Comments are closed.

en_USEnglish