Digiqole ad

Ngororero: Ababyeyi bigishijwe kwita ku mibereho myiza y’abana babo

Ejo ubwo hasozwaga amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Imiryango itagengwa na Leta: Save the Children na Umuhuza, ababyeyi bahuguwe bavuze ko bungutse byinshi bijyanye no kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye, babakorera isuku babigisha gusoma, kwandika no kubara  kandi bakirinda kubahana bihanukiriye kuko bibahungabanya mu mutwe.

Yamfashije Pascasie avuga ko ubumenyi yahawe ari ingirakamaro ku umuryango we
Yamfashije Pascasie avuga ko ubumenyi yahawe ari ingirakamaro ku umuryango we

Ku munsi w’ejo ubwo abarangije amahugurwa bahabwaga impamyabumenyi Mathilde Kayitesi Umunyamabanga  Nshingwabikorwa wa ‘Umuhuza’ yavuze ko bari bamaze amezi atatu bahugura ababyeyi mu karere ka Ngororero.

Kayitesi avuga ko kuva  bagitangira guhugura mu myaka itandatu ishize mu midugudu 42 yo mu Karere ka Ngororero bamaze  guhugura ababyeyi 2000. Yongeyeho ko mu bikorwa byabo bagera  no  mu ngo, mu midugudu babifashijwemo n’abakozi babo bagasesengura uko imiryango ibanye n’ibibazo ihura nabyo.

Kayitesi ati: “Ubonye uko aba bana basa barasukuye, barasabana,ndetse bararya neza.Ibi biraduha icyizere cy’uko bazavamo abana bafite ubuzima bwiza ku mubiri no mu mutwe, bazi guha abandi agaciro no kukiha ndetse igikomeye ni uko tubigisha gusoma, kubara no gukunda ibitabo bakiri bato.

Ababyeyi bahuguwe bashimiye iyi gahunda bagejejweho na Umuhuza ifatanyije na Save the Children kandi bemeza ko bagiye gukora ku buryo hazaboneka impinduka nziza mu mibereho y’abana babo no mu ngo zabo muri rusange.

Umubyeyi witwa  Yamfashije Pascasie  atuye muri aka Karere mu Murenge wa Muhororo avuga ko bigishijwe amasomo 12 harimo kudahungabanya umwana, gutegura indyo yuzuye y’umwana, gukuza ubwonko bw’umwana binyuze mu kumuha indyo yuzuye, kwigisha umwana gusoma no kwandika kuva ku myaka 0-3 n’ibindi.

Mu buhamye bwe yagize ati: “Uyu mwana niwe mfite wenyine ariko nahoraga muhungabanya ndetse nkamukubita yahoraga ameze nabi…Ariko ubu mfite icyizere ko uyu mwana azigirira akamaro kandi azakagirira igihugu nkurikije ibyo ‘Umuhuza’ yatwigishije.”

Yamfashije avuga ko bigishwa ko iyo ababyeyi bahungabanye n’umwana aba ahungabanye ubu akaba afata umugabo neza kubera ubumenyi bahawe n’uyu muryango.

Nyiraneza Clothilde Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yibukije ababyeyi b’abagabo ko nabo izi gahunda zibareba bityo buri wese  akagira uruhare mu mibereho myiza y’abagize umuryango.

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Umurenge wa  Muhororo gukomeza gushyigikira Koperative aba babyeyi  bari gutangiza kugira ngo bakomeze kwiteza imbere bafatanyije.

Zimwe muri gahunda z’Umuryango ‘Umuhuza’ ukorerwa mu Karere ka Ngororero na Gicumbi  harimo  kurema umuntu mushya watojwe indangagaciro zo kwiyubaha.

Uyu muryango kandi utoza abana gusoma  ndetse n’imiryango igakangurirwa kubana neza mu mahoro.

Muri Ngororero harashyizweho za Koperative eshanu zizatuma n’abarangije guhugurwa bakomeza bagahura bagatekereza ku cyabateza imbere.

Gusoza aya mahugurwa byahuriranye no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, kwandika no kubara wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Kigali ku Kacyiru ahubatse Isomero rikuru ry’igihug( Rwanda Library Services).

Uyu musaza yigishijwe gusoma kugirango nawe azabitoze abuzukuru be
Uyu musaza yigishijwe gusoma kugira ngo nawe azabitoze abuzukuru be
Muri aya mezi atatu bamaze, ababyeyi bakoreye abana babo ibitabo bizabafasha kumenya gusoma bakiri bato
Muri aya mezi atatu bamaze, ababyeyi bakoreye abana babo ibitabo bizabafasha kumenya gusoma bakiri bato
Bimwe mu bitabo bakorera abana
Bimwe mu bitabo bakoreye  abana
Amwe mu masomo ahabwa abana
Amwe mu masomo ahabwa abana n’ababyeyi babo
Ababyei bahuguwe ni benshi baturutse muri Ngororero
Ababyeyi bahuguwe ni benshi baturutse muri Ngororero
Ababyeyi bahawe impamyabumenyi ndetse n'impano y'ibitabo
Ababyeyi bahawe impamyabumenyi ndetse n’impano z’ibitabo
Kayitesi Matilde umuhuzabikorwa wa Umuhuza
Kayitesi Mathilde umuhuzabikorwa wa Umuhuza
Umuhuzabikorwa Kayitesi Matilde yerekana abakozi bafatanya muri aka karere
Kayitesi Mathilde yerekana abakozi bafatanya gukorera muri Ngororero

BIRORI Eric

UM– USEKE.RW

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish