“Ndifuza kuzasoza muzika neza ntacyo nicuza”- Senderi
Senderi Interntional Hit 3D umuhanzi mu njyana ya Afrobet umwe no mu bahanzi usanga bakunzwe kurangwa n’urwenya rwinshi bituma akundwa na buri muntu baganiriye, aratangaza ko yumva yifuza kuzasoza muzika nta kintu yicuza kuba yarakoze mu gihe akiri umuhanzi.
Aya magambo Senderi ayatangaje nyuma y’aho ari umwe mu bahanzi bagaragaye ku rutonde rw’abahanzi barimo guhatanira kwegukana igihembo muri Salax Award cy’umuhanzi wakoze cyane mu njyana ya Afrobeat mu mwaka wa 2013.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Interntional Hit yagize ati: “Ndashimira abakunzi banjye cyane mu gihe maze muri muzika urukundo bagenda bangaragariza ndetse n’Abanyarwanda muri rusange badahwema gushyigikira abahanzi.
Ni yo mpamvu bitewe n’ibikorwa ngenda nkora birimo indirimbo zivuga ku mateka y’igihugu cyacu ndetse n’izindi z’urukundo, nsaba Imana kuzamfasha nkasoza muzika yanjye neza ku buryo nzasigara mu bahanzi bagize icyo bakora kuri sosiyete Nyarwanda”.
Kimwe mu bintu Senderi yumva bishobora kumushimisha mu buzima amaze muri muzika ni uko hazagira igihembo yegukana muri bimwe mu bihembo bihuza abahanzi bkunzwe mu Rwanda birimo Salax Award ndetse na Guma Guma.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibihembo uzabitwara turabikwifurije jye ndakwemera.
Ese ubitwara harya buliya ubona ubikwiliye???walilimbye iki se kigaragara?gusa Mushimiye abaye aliwe utanga ibihembo wenda afatanije na Nely wenda babiguha uretse ko nabyo ntabyizera,ibyalibyo byose urumva icyo nashatse kukubwira.