Digiqole ad

“Nafasha impfubyi n’abapfakazi ndamutse mbonye ubushobozi”- Davidson

Tuyisenge David umuhanzi ukora injyana ya R&B na Zouk uzwi nka Davidson, ngo aramutse agize amahirwe yo kubona amafaranga nk’ayo abahanzi bakomeye cyane mu Rwanda babona ikintu cya mbere yakora ni ugushaka imiryango y’impfubyi n’abapfakazi afasha.

Davidson umuhanzi ukizamuka muri muzika nyarwanda
Davidson umuhanzi ukizamuka muri muzika nyarwanda

Davidson yatangiye ibya muzika mu mwaka wa 2012, ariko kubera amasomo ndetse n’ubushobozi bwo kujya muri studio butari bworoshye, mu mwaka wa 2014 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Ndabibona” ikunzwe cyane muri iki gihe.

Nubwo ubu aribwo yashoboye gukora indirimbo ye ya mbere, ngo ntabwo yinjiye muri muzika byo kwishimisha cyangwa se kumenyekana, ahubwo yaje muri muzika nk’impano ye kandi agomba kuzabyaza umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Davidson yatangaje ko umunsi yagize amafaranga menshi nka bamwe mu bahanzi azafasha imiryango itishoboye.

Yagize ati “Umunsi nagize amafaranga nkuye muri muzika nka bamwe mu bahanzi bamaze gukomera mu Rwanda, ikintu cya mbere nzakora ni ugufasha impfubyi n’abapfakazi”.

Akomeza avuga ko ari talent ye agiye gukoreshanya imbaraga atari ibintu yajemo nko kwishimisha. Umuhanzi wa mbere akunda mu Rwanda ni Jean Paul Samputu ari namwe yakuze yumva ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

Davidson yavutse ku itariki ya 17 Gicurasi 1991, atuye ku Kabeza mu Karere ka Kicukiro. Akorera muzika ye muri studio ya Dream Records ikorerwamo na producer Jean Pierre.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  •                 REKA NGUHANURE   N`  ABANDI  BAMEZE  KANDI  BATEKEREZA NKAWE Gufasha   abantu  ntibisaba kugira amafaranga , abantu  bose  ntibakennye  amafaranga  hari  ibindi  bakennye    niba rero   umugambi  ufite  ari  uwo  kubafasha atari  ukuvuga  gusa nabaza nti  :  USUYE  ABAPFAKAZI  BANGAHE  KUVA WAGIRA IYO  MPANO  YO  KUBAKUNDA  ,  ni  bangaye  wavomeye  amazi    ,  nibangahe   wagiye  gutahiriza  udukwi  , ubwo  niab  uri  mu  mugi  nibangahe  waguriye  ambalage  y`  amakara , nibangahe  wahaye  ikibiriti  cyo  gucana  agacupa  ka  peteroro   ikiro  cy` umunyu  ,   ikiro  cy`  amavuta y`  amameza   etc …..,,, ukunda  abapfakazi  n` infubyi    ok    !  INDIRIMBO  YAWE  NGO  WAYISE  NDABIBONA    SORRY   SINABONA IMPANO  YO  KUNVA IYO  NDIRIMBO  YAWE  KUKO  INDIRIMBO  Z`  ABABUBU  ZOSE  NI  ZIMWE …. ariko  wowe  uzi  ibyo  wariribye  niburamuri  iyo  ndirimbo   uvugambo  ibyo  utaangaza    ,  uvugamo  ko  ubona ko  bishyire  kera  ubona ibisubizo  ku  nfubyi  ko  ubona  ibisubizo  ku  bapfakazi   etc   cyangwa ni  ndabibona  just  that   ………………….Nguko  uko  mbyunva   Urubyiruko  rwacu  rudushizeho  ,,,,  ntirukimenya  gutekereza  ngo  rwimbike  ahubwo   rwize  gukoronga ,. si nkwibasiriye  wa  mwana we   ariko  ndakugira inama  yo  kuigira indanda  gaciro  za kinyarwwanda   ubwo  se  uraganyira nde  ngo  agufashe  uzi  ko  utari  intore  ngo  nubona  amafaeranga   wayashatse  se ????????????? INTORE  NTIGANYA  ISHAKA  IBISUBIZO.BYARI  KUNEZEZA IYO  UVUGA UTI  MU  BUHANZI  BWANJYE  UMURIMO  NIHANGIYE  MAZE  KUVANAMO  AMARONKO  KANDI  NAFASHIJE  INFUBYI  N`  ABAPFAKAZI  .SORRY  ONCE  AGAIN :  NUJYA  GUFASGHA ABAPFAKAZI  UZAREBE  ABAKIRI  BATO  KUKO  ABAKECURU   b` umuco  nyarwanda   babonye  abateze  amasunzu  basokoje  uruhanika   UBAGEZE  IMBERE  N` IYO  MISATSI  YAWE  IYO  NKUNGA YAWE  NTIBAYAKIRA  NDESTE  NTIBANAGUHA AGATEBE KO  KWICARAHO  .

  • komereza aho muvandi kullll

  • dont give up in dis silius bisness (music),many people will tell u negative idea ,but it is your chance for winning, ma bro ndabona itsinzi kuriwowe………let dem tolk

  • komerezaho bro courage kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish