Digiqole ad

Muri za Kaminuza hagombye kubamo n’isomo ry’indangagaciro- Rucagu

Muhanga- Ibi Perezida wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yabivuze ku mugoroba w’uyu wa Gatanu ubwo batangizaga  itorero  ry’igihugu mu Ishuri rikuru nderabarezi rya Kavumu. Rucagu yasabye  ko mu masomo bigisha  bagombye kongeraho n’indandangaciro z’umuco nyarwanda.

Rucagu Boniface, n'abarimu bo muri iri shuri rikuru rya Kavumu
Rucagu Boniface n’abarimu bo muri iri shuri rikuru rya Kavumu

Rucagu yabanje kugaruka ku mateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri rusange, ndetse no kuri uyu musozi wa Kavumu  uherereyemo iri shuri by’umwihariko.

Yavuze ko kuri uyu musozi ariho inama  zigisha amacakubiri ziberaga, akavuga ko kuba noneho  itorero ry’igihugu mu mashuri makuru ariho ritangiriye  bizahindura byinshi.

Yagize ati: “Kuri uyu musozi niho inama za Parmehutu  zaberaga, kandi zigishaga amacakubiri, ndetse wasangaga  abitwa ngo nibo ntiti z’igihugu araha bateranira, ibyavaga muri zo nama zose zabaga ari zo gucamo ibice abanyarwanda, abarimu bari gutozwa indangagaciro uyu munsi bafite amahirwe.’’

Yasabye abarimu bo muri iyi Kaminuza ko umuco w’indangagaciro za Kinyarwanda, bawugeza mu banyeshuri bigisha kugira ngo bakure bafite uburere bwiza.

Rutayitera Casimir Umuyobozi wungirije muri iri shuri rya Kavumu yavuze ko  kuba itorero ryarahozeho ariko rikaza kuvaho kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari bimwe byatumye habaho amateka mabi yaje no kugeza igihugu muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akavuga ko  kuba kandi birimo gutozwa  mu barimu, kubyigisha abanyeshuri bizoroha.

Yagize ati: “Dushingiye ku mubare munini w’abarimu  n’abandi bakozi muri rusange batojwe mu  itorero, twizera neza ko  bizagera  no ku bandi bantu benshi mu gihugu.’’

Komisiyo y’igihugu y’itorero imaze gutangiza itorero mu mashuri makuru na za Kaminuza  zigera kuri 3 . Perezida w’iyi Komisiyo Rucagu avuga ko  bateganya kuritangiza no mu zindi kaminuza zitandukanye zo mu gihugu. Abarimu n’abakozi bo mu ishuri rya Kavumu batojwe  ibijyanye n’itorero mu gihe cy’iminsi 2  bagera kuri 60.

Abarimu bafashe umwanya wo gucinya akadiho
Abarimu bafashe umwanya wo gucinya akadiho
Abarimu mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kavumu, bari kumwe na Perezida wa Komisiyo Rucagu Boniface
Abarimu mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kavumu bari kumwe na Perezida wa Komisiyo Rucagu Boniface

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • indangagaciro na kirazira nizo zigomba gukurikizwa ngo abana bacu bavuka bazakure bafite umuco kandi ibi nibyo bituma igihugu gitera imbere

  • asasasas

  • muzabwire Rucagu ko iryo somo ribaho ryitwa Ethic.

    • Nizereko iryo somo ritazigisha abantu kumera nka Rucagu.

  • Rucagu mbona azamera nka cya kirondwe kiguma ku ruhu inka yarariwe kera!!!

  • Guca umuco wo gutukana mu bayobozi byaba byiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish