Digiqole ad

Muhanga: Ikusanyirizo ry’amata bahawe rimaze imyaka 7 ridakora

 Muhanga: Ikusanyirizo ry’amata bahawe rimaze imyaka 7 ridakora

Ikusanyirizo ry’amata ryatashywe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe MAKUZA Bernard mu mwaka wa 2009.

Abatuye umujyi wa Muhanga baravuga ko bamaze igihe kinini bagerwaho n’ingaruka zishingiye ku kuba ikusanyirizo ry’amata riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga bari bahawe ryarafunze nyuma y’amezi atatu gusa ritangiye gukora mu mwaka wa 2009.

Ikusanyirizo ry'amata ryatashywe n'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe MAKUZA Bernard mu mwaka wa 2009.
Ikusanyirizo ry’amata ryatashywe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe MAKUZA Bernard mu mwaka wa 2009.

Iri kusanyirizo rifite ibikoresho bipima amata, nyuma y’amezi atatu rikora neza Koperative y’aborozi “COEPROMU” yari irifite mu nshingano yaje kutumvikana n’ubuyobozi bw’Akarere bucyuye igihe binatuma rihagarara, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.

Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga bavuga ko kuba iri kusanyirizo ry’amata ryarahaze byatumye ababagemura amata babona urwaho rwo kugemura amata atuzuje ubuziranenge kuko ngo basigaye bayazana bayavanze n’amazi mu rwego rwo kuyatubura.

Uwitwa NIYONGIRA Pascal utuye mu Murenge wa Nyambuyeavuga ko muri iki gihe nta hantu hizewe uyu mujyi wa Muhanga wabona amata atarimo amazi, uretse ngo mu bigo by’abihaye Imana boroye inka.

Yagize ati “Cyera cyaraziraga kugira ikindi kintu uvanga n’amata, gufungura amata byakorwaga mu gihe cy’impeshyi, gusa nabwo amata afunguye agahabwa abantu bakuru bonyine.”

UWAMARIYA Béatrice, umuyobozi mushya w’Akarere ka Muhanga mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu yavuze ko ubuyobozi bumaze iminsi bukora inama irebana n’imikorere ya ririya kusanyirizo ku buryo hari kunozwa uko ikusanyirizo rizakora ndetse rikazahabwa aborozi ari nabo bazaricunga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuye iri kusanyirizo basaba Komite nyobozi  y’Akarere ka Muhanga gukora ibishoboka byose mu buryo bwihuse rikongera gukora.

Hashize imyaka hafi 7 iri kusanyirizo rikinze imiryango.
Hashize imyaka hafi 7 iri kusanyirizo rikinze imiryango.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • Inka mu Rwanda nsanga uyu mushinga utazashoboka, maze imyaka irenga 10 mbivuga.miliyoni 12 kui km2 26.338 gutunga inka ntabwo byashoboka ubaze ibyo inka irya n’igihe uzabivanamo umusaruro harimo igihombo kikini.Ingaruka usanga abantu aho kuba abaja bizo nka bazigurisha abandi bakazirya.Ese umuntu yabibahora? Burya ukugabiye aba yaguhaye.Ubuhinzi n’ubworozi muziko bwari muri gahunda ya MRND muri 1978?

  • Perezida Kayibanda Grégoire yavukaga muri komini Nyamabuye.

    • MRND na Kayibanda baje bate?

  • None se KABATANO, wowe ko ndeba wanditse ibyo wishakiye, hari aho ubonye ryarahagaze kubera kubura amata yo kugemura? Wenda wari kugaya imiyoborere kuko mbona ariyo yatumye rihagarara. Wibuke kandi ko MUHANGA iza ku mwanya wa 2 mu RWANDA mu kugira inka nyinshi. Sinzi niba uba muri uru RWANDA cg MU MAHANGA. Harya Israel CG UBUBILIGI ni ibihugu bingana gute? Bafite umukamo ungana gute? Ikibazo si Ubuto bw’U RWANDA, ikibazo kiri ahandi . Inka ubundi irigaburira. (amata rwose abonera ubwatsi inka iyo wayifashe neza. UMUTARA WONYINE waduhaza ku mata tukanasagurira amasoko, ongera ho abafite ubushobozi bwo kuzororera mu biraro bazigaburira n’ibindi byunganira ubwatsi. Ibyo kworora inka zirisha mu rwuri , zirwa zirukanka imisozi, ibyo byararangiye.

    • Ibyo uvuze byo muri Israeli no mububiligi, uzingufu bisaba? ibyo kugaburira inka biva munganda umuturage azabigura iki niba na mitiweli bayimufungira? amafaranga yishuli aringorabahizi?

  • NONE SE KO UWARI MAYOR MUTAKWASUKU YARI YARAVUZE KO RIZAKORA ATAKIRIHO UBU KUKI RIDAKORA HARABURA IKI KO VICE MAYOR FRANCOIS YAKORAGA UBUCURUZI KU RUHANDE BW’ABATA BUKARIBUZA GUKORA ARACYABIKOMEJE BAMUCUNZE NEZA

Comments are closed.

en_USEnglish