Digiqole ad

Muhanga: Akarere karemeye umuturage warwanyije abacengezi mu 1998

 Muhanga: Akarere karemeye umuturage warwanyije abacengezi mu 1998

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari wabereye mu Murenge wa Kibangu, ho mu Karere ka Muhanga, Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye inka umuturage witwa Saidi Mporanzi wagize ruhare runini mu guhashya abacengezi mu 1998.

MPORANZI Said wahawe inka kubera uruhare yagize mu guhashya Abacengenzi.
MPORANZI Said wahawe inka kubera uruhare yagize mu guhashya Abacengenzi.

Mporanzi yabwiye Umuseke ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari Konseye wa Segiteri Kibyimba muri Komini Nyakabanda habaye ibikorwa bikomeye by’umutekano muke waterwaga n’abacengenzi, maze ngo afata icyemezo cyo gukorana n’abaturage yayoboraga kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano mu guhashya abo bacengezi.

Mporanzi avuga ko hari ubwo yakiriye amakuru yamubwiraga aho abacengezi baherereye, maze yihutira kujyayo we na bamwe mu baturage, bahageze ngo basanga abacengezi baryamye babagwa gitumo babambura imbunda eshatu azishyikiriza inzego z’umutekano, kandi n’aba bacengezi bagezwa imbere y’ubutabera.

Yagize ati “Nta bwoba nigeze ngira kuko nabonaga abacengezi bagiye kudusubiza mu bihe twanyuzemo.”

Brigadier General Jean Jacques Mupenzi, Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kamonyi, Ruhango na Muhanga, yavuze ko intwari iharanira inyungu rusange ititaye ku ngaruka mbi ishobora guhura nazo, ari nayo mpamvu ubu u Rwanda rwibuka General Major Fred Rwigema watanze ubuzima bwe kugira ngo abohore u Rwanda.

Brg Gen Mupenzi yibutsa abaturage ko urugamba igihugu gifite kuri ubu rudashingiye ku ntambara y’amasasu, ko ahubwo ruhanganye n’ikibazo cyo kuvana abaturage mu bukene bagatera imbere, bityo ko bikwiye ko buri wese yumva ko iki kibazo kimureba agaharanira kwiteza imbere.

Gen. MUPENZI Jean Jacques, Umuyobozi w'ingabo nawe yari yaje kwifatanya n'abaturage b'umurenge wa Kibangu.
Brig Gen. Jean Jacques Mupenzi,wari yaje kwifatanya n’abaturage b’umurenge wa Kibangu.

Celse Gasana, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko guhitamo ko uyu munsi wizihirizwa mu Murenge wa Kibangu bidashingiye ku mateka mabi Kambanda (wari Minisitiri w’Intebe mu 1994) yahavugiye, ahubwo ko bituruka ku miterere y’Akarere ku buryo ngo gusobanurira aba baturage intwari icyo ari cyo ari byo by’ingenzi.

Gasana yavuze ko guhemba umuturage ari ikimenyetso abandi bashobora gukuramo isomo kugira ngo birinde kugwa mu bikorwa bigayitse nk’ibyo bamwe mu banyarwanda bakoze.

Muri iki kibuga Ubuyobozi bw’akarere bwizihirijeho umunsi ngarukamwaka w’intwari, ni naho Kambanda yahagaze avuga ijambo ryashishikarizaga abaturage guhaguruka bakica Abatutsi.

Saidi Mporanzi yahawe inka n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, akaba anaherutse gushyirwa mu barinzi b’igihango ku rwego rw’Akarere.

GASANA Celse, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Akarere ka Muhanga.
Celse Gasana, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Muhanga.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • Good abanyarwanda bose nibarebere kuri uwonguwo kabisa.Bose bgize ibitekerezo nkibye u Rwanda rwaba Pradison

  • Murebe ahantu iyo nama yabereye.Wabona kera hari ikibuga cy’umupira wamashuli abanza.Kuko iwacu niko bimeze.

  • Ariko bari bakwiye kwibuka na mugenzi we muhanuzi Thomas wari conseil wa segiteri gasovu icyogihe bari bafatanyije urugamba rwo guhashya abacengezi we bakaza kumuhitana agasiga impubyi. Leta rero nawe nkabandi nkabo yagiye ibibuka kandi babaye intashyikirwa? Mwibutse Uwo mugabo kuri radio Rwanda na télévision ubwo yatangaga ubuhamya? Twese twari dukwiye kwibuka itwari nkuko zagiye zigaragaza

    • Yes Keza, urakoze kubibutsa, Thomas uwo nawe bagombe bamwibuke kumuryango we yasize (bazaberekane mukimbwe cya se wahitanywe nabo bacengezi ku nyungu zacu twese). Keza bagomba kuba batarabonye ubibibutsa ngo nawe bamwibuke kdi bamushimire (ishimwe rigahabwa umuryango, bivuga: izo mfubyi yasize). Nawe yapfuye kigabo nk’abandi. Imana ijye idushoboza guhagaraga kigabo, ugasigira umurage mwiza abusiz’imusozi wamugani wa BYUMVUHORE. Twese abakund’amahoro, twakagombye kujya duharanira guhashya ikibi kibuza buri wese amahoro.

  • Ntago ari segiteri kibyimna ni kibimba mukosore.

  • Muzibuke n’Umwamikazi Rozaria Gicanda, kubera umutima mwiza n’ubugwaneza yagiraga, ngo abahisi n’abagenzi, abanyeshuri bo ku bigo bitandukanye iyo bajyaga kumusaba amazi yo kunywa yabahaga amata. Ndetse ngo ibyo bituma abarimu babuza abanyeshuri kujya kuhasaba amazi kuko bari barabigize akamenyero. So ibyo bivuze ngo ntiyagiraga irondakoko n’irondakarere, ndetse abantu bavuga ko aho umubiri we wari warajugunywe utigeze ushanguka bisobanuye ko yagiye mu ijuru.

Comments are closed.

en_USEnglish