Muhanga: Abagororwa bamaganye ubwicanyi bwakorewe Umuryango wa Ngayaberura
Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga, bibumbiye mu ihuriro Anti-crime bateguye umunsi wo kwamagana ubwicanyi buherutse gukorerwa mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango aho umuryango w’abantu batandatu wishwe ijoro rimwe.
Iki gikorwa cyo kwamagana ubwicanyi cyabereye muri Gereza ya Muhanga, kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/Kamena/2014 kigamije kwerekana ko ibyo ukekwaho kwica umuryango w’abantu batandatu yakoze ari igikorwa kigayitse haba kuba gikoze by’umwihariko no kuri Sosiyete nyarwanda muri rusange.
Uhagarariye Club anti-Crime muri gereza ya Muhanga, Ruzigana Emmanuel yatangaje ko iyi gahunda yaje gufasha imfungwa n’abagororwa kwiyakira kwicuza ndetse no gusaba imbabazi ku byaha bitandukanye bakoze, bityo ko kwamagana ubu bwicanyi ari ukwereka Abanyarwanda ko biyemeje inzira yo kuva mu byaha no kugororoka kandi ko bitazasubira inyuma.
Yagize ati:″ Kuva aho iyi gahunda ya anti-crime itangiriye, nta mfungwa cyangwa se umugororwa muri iyi gereza wari watoroka, bose bemeye ibyaha basaba imbabazi, bategereje kurangiza ibihano’’
Nyandwi Athanase ashinzwe kugororan’uburenganzira bwa muntu, muri gereza ya Muhanga, yavuze ko bateguye iyi gahunda yo kwamagana ubwicanyi bwa korewe mu karere ka Ruhango, kugira ngo imiryango yaje gusura ibugeze hirya no hino mu mirenge iwabo, kandi ko kubiceceka bisa no gushyigikira uwakoze ubwicanyi.
Ati: ‘’Gukora icyaha birababaza ariko iyo bibaye insubiracyaha biba agahomamunwa, ukekwaho gukora ubwicanyi n’ubundi yarafungiwe ibindi byaha.’’
Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, Bisengimana Eugene yavuze ko bafite gahunda yo gukwirakwiza ubutumwa bwa Club Anti-Crime muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu kubera ko aho yatangiriye imfungwa n’abagororwa bagenda bahinduka bigatuma bahindura n’imyumvire y’abagenzi babo batari biyakira ngo basabe imbabazi.
Gereza ya Muhanga ifite abagororwa ibihumbi bitatu birenga, muri bo 300 nibo bari muri club anti- crime, biteganyijwe ko kuwa gatanu w’icyumweru gitaha iyi gereza izamurika ibikorwa( Open day) aho abaturage bazajya gusura serivisi zitandukanye zikorera muri iyi gereza.
Barateganya kandi no gusura ibigo by’amashuri yisumbuye aho abagororwa bazatanga ubutumwa mu mashuri cyane cyane ku rubyiruko bavuga uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, n’ibindi byaha bakoze.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga.
0 Comment
ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe nuriya watorotse nibyo kwamaganirwa kure kandi akazahanwa bya nyabyo ngo abandi nabo bibabere urugero