Muhanga: 15,9% by’abaturage bafite amashanyarazi
Mu nama ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagiranye n’intumwa za Banki y’Isi zikorera mu turere dutandatu twatoranyirijwe kunganira Umujyi wa Kigali harimo na Muhanga, Umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvonne yazitangaje ko 15 ku ijana ry’abatuye Muhanga ubu bafite amashanyarazi.
Mayor Mutakwasuku Yvonne yabwiye izi ntumwa za Banki y’Isi ko mu mishinga inyuranye akarere ka Muhanga gafite ariko itarazamuka ngo igere ku rwego bifuza, harimo ibikorwaremezo bijyanye n’amashanyarazi, imihanda, isuku n’isukura, asaba ko ibi aribyo Banki y’isi yashoramo amafaranga.
Mutakwasuku akomeza avuga ko muri ibi bikorwaremezo usanga umubare w’abaturage bafite amashanyarazi ari wo ukiri hasi ugereranyije n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Yagize ati: “Amashanyarazi naboneka, ubucuruzi buziyongera bityo abaturage bacu batera imbere.’’
Mesky Brhane wari uhagarariye intumwa za Banki y’Isi, mu Karere ka Muhanga, yavuze ko mu gutera inkunga uturere twatoranyijwe, bazashingira ku mishinga buri karere kazaba kahisemo.
Asanga ibi aribyo bizatuma utu turere tuzamuka vuba tukagera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ariko akongeraho ko amafaranga yo kubikora agomba kubanzirizwa n’ibiganiro hagati ya Banki y’isi n’uturere ubuyobozi bw’ igihugu bwahisemo.
Yagize ati:’’ Nta mafaranga dushobora gutangaza uyu munsi arebana n’ibikorwa byose tweretswe, icyo tugendereye ni ugutega amatwi tukumva icyo uturere twifuza, ikibazo cy’amafaranga kizaza nyuma.’’
Akarere ka Muhanga, ni kamwe mu turere icumi dukennye cyane, aho abaturage 53% bari munsi y’umurongo w’ubukene, abaturage ibihumbi 3 nibo akarere ka Muhanga gateganya guha amashanyarazi mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, ku buryo nibura abaturage ibihumbi 20 bazabona umuriro w’amashanyarazi mu myaka mike iri imbere.
Muri aka karere niho harimo kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 28 bitarenze ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2014.
Aya mashanyarazi naboneka hakiyongeraho n’inkunga Banki y’isi iteganya gutanga, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kizaba kigiye gukemuka.
Izi ntumwa za Banki y’isi zikaba zizasura uturere twa Nyagatare, Rusizi, Rubavu, Musanze, Huye, na Muhanga ari natwo igihugu cyatoranyije.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.