Mu Rwanda abagabo basoma ibitabo ni inshuro hafi enye z'abagore
Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, umukuru w’Isomero rikuru ry’igihugu Turatsinze Jennifer mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akaba yatangaje ko mu Rwanda umubare w’abagabo basoma ibitabo ukubye inshuro hafi enye uw’abagore bagerageza gusoma.
Muri iki kiganiro cyabereye ku Kacyiru ku cyicaro cy’Isomero rikuru ry’igihugu, Mme Turatsinze Jennifer yatangaje ko umubare w’abagore bitabira gusoma ari muto ugererenyije n’uw’abagabo.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1967, tariki ya 8 Nzeri iyi tariki ikaba yarahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri b’Uburezi bo mu bihugu bigize Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO.
Kimwe n’ibindi bihugu byose, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Duhagurukire gusoma, kwandika no kubara”.
Guteza imbere umuco wo gusoma no kugaragaza ishusho yawo mu Rwanda ni zimwe mu nshingano z’Isomero Rikuru ryatangiye ibikorwa byaryo mu mwaka wa 2012.
Nubwo bigaragara ko intambwe yatewe ari ndende, imibare y’abasura Isomero Rikuru igaragaza ko abagore bitabira gusoma ari bake cyane ugereranyije n’abagabo kuko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka abagore baje kuhasomera ibitabo ari 9619 mu gihe abagabo ari 33 036.
Kugira inshingano nyinshi n’imirimo myinshi mu ngo zabo ngo ni bimwe mu bituma umubare w’abagore bitabira gusoma uba muto nk’uko Turatsinze Jennifer yabibwiye abanyamakuru.
Yagize “Nk’umwe mu bagore, nkeka ko kuba tutitabira cyane gusoma nk’abagabo ari inshingano nyinshi n’uturimo twinshi tuba dufite mu ngo zacu kurusha abagabo, nko gukurikirana abana, n’utundi nk’utwo.”
Turatsinze yatangaje ko ibikorwa bitandukanye byo gukangurira Abaturarwanda kwitabira umuco wo gusoma bizatuma n’umubare w’abagore babyitabira wiyongera kuko ibyo bikorwa nta n’umwe biheza kandi umuhate ushyirwamo ukaba ugera kuri bose nta n’umwe usigaye inyuma.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amasomero aciriritse agera kuri 16 ariko hakaba hifuzwa ko mu myaka itanu hazajya hubakwa nibura isomero rimwe muri buri mudugudu kugira ngo uyu muco wo gusoma urusheho gushinga imizi no gukwira mu Banyarwanda benshi.
Uko umuco wa gusoma, kwandika no kubara uhagaze mu Rwanda
Kugeza ubu mu Rwanda abagera kuri 70% ni bo bazi gusoma, kwandika no kubara, mu gihe abatazi na kimwe muri biriya ari 30%.
Mu mwaka wa 2013 Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko Abanyarwanda bari mu kigero cyo kuva ku myaka 15 kuzamura abari bazi gusoma, kwandika no kubara bari kuri 69,7%, muri bo abagabo bakaba bari kuri 75,1%, naho abagore bo bari kuri 64,9% naho abatari bazi na kimwe bakaba barabarirwaga kuri 30%.
Na none kandi muri uyu mwaka wa 2013 u Rwanda rwari rwatangaje ko mu mwaka wa 2017 umubare w’abazi gusoma, kwandika no kubara uzagera kuri 90%, naho mu mwaka wa 2020 mu Rwanda hakazaba hatakirangwa umuntu n’umwe utazi gusoma, kwandika no kubara.
Ibi bizagerwaho hifashishijwe ingamba nko gushyiraho gahunda zo gutanga amasomo yo gusoma, kwandika no kubara mu tugari no mu midugudu, gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda kugana amasomero no gushishikariza urubyiruko kwitabira uburezi bw’imyaka 12 y’amashuri y’ibanze.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Oui c.est vrai les femmes n.aiment pas fatiguer leurs cerveau! Quand je regarde le film par exemple la mienne demande a chaque phrase des explications! Kandi yarAsomye ra.
Impamvu batanga ntizumvikana kandi umugore yaratejwe imbere ku buryo bugaragarira amahanga kandi natwe turabibona! Kurera abana ngo nutundi turimo? Huuum, oya nibakurikire basaza babo basome bakurikire amakuru naho bitabaye ibyo baba bavuguruza intego twihaye yo guteza imbere umugore
Reka reka kudakunda gusoma kw’abagore si ikibazo cy’imirimo bagira! Ni umuco wo gusoma tudafite, ni ubunebwe bwokamye benshi muri twe, ni facebook na watsap zahinduye rubanda indangare mu bitagira umumaro. N’abandi rero bibera mu magambo aho gusoma ibijijura abantu. Birababaje pe.
Abageze muzabukuru se kimwe n’abandi bafite ibibazo byihariye hasi mu midugudu musanga nta kibazo kizahaba 100%kuribo muri 2020 rizagerwaho?
Congratulations Jeniffer, ndagukunda cyaneeee
ndakwemera cyane Jeniffer