Digiqole ad

Mu buhinzi hashyizwemo Miliyoni 25$ zo kuzazamura ubuhinzi n’ababukora

 Mu buhinzi hashyizwemo Miliyoni 25$ zo kuzazamura ubuhinzi n’ababukora

Tony Nsanganira ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI naEmima Ndihokubwayo uyobora AGRA bagaragaje uyu mushinga wa miliyoni 25 z’amadolari azazamura abahinzi

Kuri uyu wa 19 Nyakanga, Ikigo nyafurika gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa)  cyagaragaje imbanzirizamushinga wa miliyoni 25 z’amadaloari azashyirwa mu guteza imbere ubuhinzi bugakorwa mu buryo bw’umwuga.

Tony Nsanganira ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI naEmima Ndihokubwayo uyobora AGRA bagaragaje uyu mushinga wa miliyoni 25 z'amadolari azazamura abahinzi
Tony Nsanganira ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI naEmima Ndihokubwayo uyobora AGRA bagaragaje uyu mushinga wa miliyoni 25 z’amadolari azazamura abahinzi

AGRA igaragaza ko muri uyu mushinga izatangamo miliyoni 11.5 z’amadolari andi agatangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi azakoreshwa mu kuzamura ubuhinzi bw’ibijumba, ibigori, soya n’umuceri, n’ababukora ngo bakabasha kwiteza imbere.

Iki kigo kivuga ko ibi bihingwa ari byo bikunze guhingwa cyane mu Rwanda, kivuga ko kuva cyatangira gukorera mu Rwanda, kimaze gutanga miliyoni zisaga 10 zo kongera umusaruro ndetse ko cyagiye gitanga amahugurwa yo gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira avuga ko leta yifuza ko ubuhinzi bwazazamukaho nibura 8.5% mu myaka itanu iri imbere.

Nsanganira avuga ko aya mafaranga yatanzwe na AGRA azatuma iki cyifuzo cyo kugera ku buhinzi bw’umwuga kigerwaho.

Ati “ Turifuza ko mu myaka itanu iri imbere ubuhinzi butaba bukiri bwa bundi bukorwa n’abakene ahubwo bukajya bukorwa nk’indi myuga iteza imbere banyirayo.”

Uyu munyamabanga wa Leta muri MINAGRI, avuga kandi ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi ya mwamba mu buzima bw’abatuye isi kuko abantu bose bakenera ibiribya bibuturukamo.

Emima Ndihokubwayo uyobora AGRA avuga ko iki kigo kiriho gikora ubushakatsi butegerejwemo imbuto zishobora guhangana n’imihindukire y’ikirere kuko bafite intego yo guteza imbere ubuhinzi bukazamura ababukora.

Ati “ Uyu mushinga turi gukora turagira ngo tureba uko twateza imbere ubuhinzi bw’umwunga ku buryo mu myaka itanu iri imbere tuzibanda ku bihingwa bidatanga umusaruro ufatika kandi bikunze guhingwa mu Rwanda nk’ibigori, Soya n’ibijumba.”

Emima ugaruka ku bushakashatsi bwo kuvumbura imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe, agira ati ati “ Twasanze ari ikibazo gikomeye cyane muri Afurika kandi n’imbuto zicuruzwa ku masoko zitaba zujuje ubuziranenge.”

Uyu muyobozi wa AGRA mu Rwanda, avuga ko iki kigo gisanzwe gikorana na MINAGRI  n’abikorera mu gutanga imbuto zitanga umusaruro utubutse ariko ko gishaka kongera imbaraga muri ibi bikorwa.

Agaruka kuri aya mafaranga yatanzwe n’ikigo ayoboye, Emima avuga ko aya mafaranga aje kunganiri abahinzi  mu kubona imbuto nziza kandi zibyara umusaruro kugira ngo na bo bagire icyo bakura mu ngufu baba bashoye mu bikorwa by’ubuhinzi.

Avuga ko ikigamijwe ahanini ari ukugira ngo umusaruro wo mu mwuga w’ubuhinzi uzamuke, uteza imbere abawukora n’ubukungu bw’igihugu.

Tony Nsanganira ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI avuga ko ubuhinzi bugomba gukorwa nk'indi mirimo itunze Abaturarwanda
Tony Nsanganira ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI avuga ko ubuhinzi bugomba gukorwa nk’indi mirimo itunze Abaturarwanda
MINAGRI n'abafatanyabikorwa bavuga ko bashaka ko mu myaka itanu, abakora ubuhinzi byajya bibatunga
MINAGRI n’abafatanyabikorwa bavuga ko bashaka ko mu myaka itanu, abakora ubuhinzi byajya bibatunga
Abakozi bo muri MINAGRI no muri AGRA bishimiye uyu mushinga
Abakozi bo muri MINAGRI no muri AGRA bishimiye uyu mushinga

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Just pushing Genetically Modified seeds in our farms, mwarangiza ngo murafasha. Nimubanze muvumbure imiti ivura cancers, tuzabona kwakira iyo myanda yanyu tuyirye.

    • @farm urumuntu wumugabo.Baza kutugeragerezaho ubwo burozi bwabo bwamaganwe hose kwisi ngobari gutezimbere ubuhinzi mu Rwanda.

  • Ariko si numva ukuntu wavuga ikijumba ukibagirwa UMWUMBATI. Nawo rwose mwiwutererana kuko ufasha cyane mu kurwanya amapfa, kuko burya iyo uyi hinze mu kwa 10,11,12, ntabwo igira ikibazo. Nababwira ko imyumbati ari igihingwa kivamo ibindi bintu byinshi kurusha ibyo byose murimo kuvuga. UMWUMBATI havamo: Ubugari, Amidon, colle, ISOMBE, Igerekwa ku bishyimbo , iyo ikaranze iraryoha cyane, havamo kandi: GARI, ATHIEKE, FARINHA, couscous, beignet, gateau,biscuit, uyo uvanze ifu y’imyumbati ni ifarini y’ingano kuri 10% , havamo umugati usanzwe, ubwo ukaba ugabanije importation ya FARINE ho nyine 10%. HAVAMO: amakara, imbaho nziza cyane, ibiryo by’amatungo n’ibindi byinshi cyane nk’AMASAHANE N’IBIKOMBE à usage unique.
    RWOSE mwongere imbaraga muri iki gihingwa gishobora gutezwa imbere mu turere twinshi nka NYAGATARE, GATSIBO, KAYONZA, RWAMAGANA, BUGESERA, MUHANGA, RUHANGO, NYANZA , HUYE na GISAGARA. Mwari muzi ko ubu hegitari 1 ishobora gutanga TONI 500 ku mwaka. Ubu dusigaye tweza ibiro biri hagati ya 50 na 70 ku giti kimwe, kandi kuri hegitari hajyaho ibiti 10 000; Ubwo umuntu ashobora gusarura Miliyoni 25z’amanyarwanda ubariye ku mafaranga 50 ku kilo cy’imyumbati mibisi. NGAYO NGUKO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish