Digiqole ad

Miss Rwanda 2015 i Kigali, 52 bamaze kwiyandikisha bahatanira imyanya 5

Kuwa gatandatu tariki 24 Mutarama 2015 muri Sports Views Hotel i Remera   hateganyijwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa batanu bazahagararira Umugi wa Kigali bagomba kwinjira mu mubare w’abakobwa 25 bazavamo 15 ba nyuma bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015. Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha ngo bahatanire iyi myanya itanu ni abakobwa 52.

Aba ni bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iri rushanwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba
Aba ni bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iri rushanwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Tariki 10 Mutarama 2015 mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hatangirijwe igikorwa cyo kuzenguruka Intara zose z’u Rwanda hashakishwa abakobwa bagomba kuvamo umwe (1) uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 .

Abakobwa 25 nibo bazatoranywa bose hamwe nk’abahagarariye Intara enye n’umugi wa Kigali, nyuma hazabaho kujonjoramo 15 ari nabo bazajya muri Bootcamp mu Karere ka Rubavu muri Kivu Serena Hotel.

Ku nshuro ya kane irushanwa ryo gushakisha Nyampinga ritangiye mu Rwanda, nibwo bwa mbere hagaragaye umubare munini w’abakobwa biyandikishije mu guhatanira iryo rushanwa ndetse bamwe bakubura n’amahirwe yo gutambuka.

Ishimwe Kagame Dieudonné umuyobozi mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up ari nawe uhagarariye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yatangaje ko hari impinduka zagiye zigaragara bitandukanye n’andi marushanwa yagiye abanziriza iri.

Ati”Uko bigaragara kuri buri wese wakurikiye iri rushanwa, ritandukanye cyane n’andi marushanwa yabanje. Uretse kuba haragaragaye umubare munini w’abakobwa, n’uburyo bw’imitegurire biratandukanye.

Nibaza ko nta kintu gihindutse ku nshuro ya gatanu iki gikorwa cyazarenga aho kigeze ubu, noneho n’isi yose ikamenya ko mu Rwanda hatowe Nyampinga.

Tuzabigeraho ku bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange. Kuko igikorwa cya Nyampinga nifuza ko cyafata indi ntera mu myaka mike iri imbere”.

Uretse abo bakobwa 52 bamaze kwiyandikisha, n’undi mukobwa utarashoboye kwiyandikishiriza ku rubuga rwa www.missrwanda.rw afite amahirwe yo kuba yakwiyandikishiriza aho irushanwa rizabera.

Biteganyijwe ko gutoranya abakobwa batanu bazahagararira Umugi wa Kigali kizatangira saa sita z’amanywa bapima ibiro n’uburebure ku bakobwa bazaba biyandikishije . Mu bisabwa kuba wajya mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

 

. Kuba ari umunyarwandakazi
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
. Kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Icyongereza cyangwa igifaransa).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65 Kg
. Kuba atarigeze abyara

 

Photo/PlaisirMUZOGEYE/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • APUUUUU NI BABI BOSE KERETSE UMWE GUSA.PUPUPUPU

    • Uri PUSULI koko !

  • Ugeretanyije na bakobwa ba banyarwandakazi tubona buri mwanya hano mu gihugu aba si beza na busa !!!!

    Mukosore ibibuza abakobwa beza kwitabira iri rushanywa.

Comments are closed.

en_USEnglish