Miss Jolly yasuye imva y’umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Gicanda
Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016, yasuye imva y’umwamikazi Rosalie Gicanda n’Umwami Mutara Rudahigwa III iri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo muri campaign ye yise ‘Agaciro kanjye’.
Ku wa gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016 nibwo Miss Jolly yagiye gusura aharuhukiye umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Rosalie Gicanda I nyanza anasobanurirwa birushijeho amateka yabo.
Muri urwo rugendo, Miss Jolly akaba yanafatanyije na Police y’u Rwanda yo mu Karere ka Ruhango gutangiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda ndetse anasura ibigo by’amashuri bitanu byo muri ako Karere byari bihagarariwe n’abana 800.
Mu butumwa yagejeje ku bari aho, yabibukije ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe abanyarwanda bafite yo kugira igihugu gifite umutekano usesuye bagakora cyane ndetse ko nta wundi wabamenyera icyo bashaka kugeraho kurusha bo ubwabo.
Bityo bikwiye ko abanyarwanda bakwiye kubaho mu buzima bufite intego cyane cyane urubyiruko rwirinda ingeso mbi zibangiriza ubuzima nko gukoresha ibiyobyabwenge kwiyandarika n’ibindi.
Mu gikorwa akomeje cyo kugenda agirana ibiganiro n’urubyiruko rutandukanye, biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 azajyamu kigo ngorora muco kiri i Wawa kuganira n’urubyiruko ruriyo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
hhhhhhhhhhhhhhhw
what message that this girl which has no history speaks in front of people!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
keep it up girl you are am inspiration.miss forever beautiful and intelligent