Digiqole ad

Miss Heritage yasuye “akarwa k’abakobwa”, yamagana ibyahakorerwaga

 Miss Heritage yasuye “akarwa k’abakobwa”, yamagana ibyahakorerwaga

avuga ko ibi byari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Mu rugendo Nyampinga w’umurage w’u Rwanda (Miss Heritage), Umutoni Jane amaze akorera mu ntara y’Amagepfo n’Uburengerazuba, kuri uyu wa Gatanu yasuye ahitwa ku karwa k’abakobwa, mu karere ka Nyamasheke avuga ko bitari bikwiye ko umukobwa waguye mu bishuko byo gutwara inda ahanwa ku buryo ajya kujugunywa kuri aka karwa.

avuga ko ibi byari uguhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu
avuga ko ibi byari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Aha hazwi nko ku karwa k’abakobwa ni ho bajyaga kuroha abakobwa batwaye Inda zitateguwe (z’indaro) kugira ngo bakureho icyo bitaga igisebo yabaga yateye umuryango.

Mu minsi yo ha mbere, havuzwe byinshi ku bakobwa batwaraga inda z’indaro dore ko babajyanaga kubaroha muri aka karwa, ntihagire uzongera kubaca iryera.

Mu mateka asangizwa abasuye aka karwa, babwirwa ko mu gihe cy’abakurambere, kubyara ikinyendaro mu muryango byari ikizira kuko babifataga nk’umuvumo, ndetse bakavuga ko byatumaga abavandimwe b’uwatwaye iyi nda badashyingirwa.

Muri icyo gihe kandi icyoba cyabaga ari cyose ku bangavu n’ingimbi kuko batinyaga ko uwatwaye inda ashobora kuzimira ibyari urukundo bigahinduka amarira.

Batekerezaga ko kujya kujugunywa cyangwa koherwa mu Kivu ari inzira y’umusaraba n’agahinda gakurikirwa n’urupfu,maze bagatinya kugira imishyikirano n’abasore.

Ibi ariko ntibyatumye inda zicika burundu kuko hagiye humvikana bamwe bakobwa bagiye barohwa muri aka karwa k’abakobwa.

Nubwo byateraga inkumi gutinya abasore ndetse bamwe bakabazinukwa, inda z’indaro ntizigeze zicika.

Koherwa ku Karwa k’Abakobwa byabaga ari nk’ikimenyetso cy’ibihano bigenerwa abantu bitwara nabi mu muryango nyarwanda, aho umubyeyi yemeraga ko umwana we ajya gutabwa mu Kivu, akaruca akarumira.

Igitangaje ni uko kuva kera, nta wigeze avuga ko yaba yarigeze abona aho abajugunywe baririwe n’izo mpyisi.

Miss Umutoni wari umaze gusangizwa aya mateka yavuze ko n’ubwo adashyigikiye inda zitateguwe ku bakobwa, aariko ko atemeranywa n’ibi byakorerwaga abakobwa babaga bazitwaye.

Nyampinga Umutoni yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abakobwa ko bakwiye gukomera ku busugi bwabo n’ubwo ntawe uzabaroha.

Umutoni jane yasabye ababyeyi b’iki gihe kwegera abana babakobwa bakabaganiriza ku ndangagaciro y’umunyarwandakazi kuko  muri iki gihe inda z’indaro zikomeje kwiyongera.

yatembereye aha hitwa ku karwa k'abakabwo
yatembereye aha hitwa ku karwa k’abakabwo
ku karwa k'abakobwa ngo haguye abakobwa benshi
ku karwa k’abakobwa ngo haguye abakobwa benshi

Amafoto/J. Uwanyirigira/Umuseke.rw

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nagende!! Ko adasura ba Asnah se birirwa mu makanzu ameze nk’inzitiramibu, birirwa babunuje byose biri hanze, utaretse n’ibidegede??!! Kera byari byiza guhana izo nkoramahano, ariko ubu barabajenjekera!! Naturekere umuco, wari mwiza gusa wenda ntawawugarura kuko turi mu bihe by’imitekerereze n’imiyoborere mishya, ariko tuge tumenya ko biriya nabyo byari bifite akamaro!

  • Ahubwo navayo, asure abakobwa babyariye iwabo cg abakuyemo inda bakaba bafungiye muri za gereza, maze abahanure! Ntiyibagirwe no gusura indaya zirirwa ziteze iyo za Kimihurura mu biti n’i Remera mu Migina, abagire inama, nibyo byatanga umusaruro kuruta gupinga ibihano byari byaratekerejwe na ba sogokuruza bacu, kandi byari byaratanze umusaruro ushimishishije!!!

  • Ko mutatweretse ko ari marine yamugejejeyo?

  • Ce raisonnement est renversé.
    Gupinga igihano nta kindi uteganije bituma IKIBI gihabwa intebe.
    Ubu hasigaye hasekwa abarinda ubusugi bwabo kurusha Abiyandarika.
    Miss we Gihanga wacu yari imfura. Ibihano azo byabo byari Ntamakemwa.

  • nonese atahukanye inda yindaro kugirango amwaze abakera?
    niba atariko bimeze wakoze ubusa.

Comments are closed.

en_USEnglish