Digiqole ad

Minisitiri Joe azitabira igitaramo gakondo 'Hobe Rwanda'

Mu Rwanda hateguwe igitaramo ku nshuro ya kabiri kiswe “Hobe Rwanda”, icyo gitaramo kikaba cyarateguwe mu buryo bwo kurushaho gukundisha abanyarwanda umuco gakondo.

Minisitiri Joseph Habineza yafashe iya mbere mugushyigikira iki gikorwa
Minisitiri Joseph Habineza yafashe iya mbere mugushyigikira iki gikorwa

Bwa mbere rero Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza uzwi ku kazina ka Joe, nicyo gitaramo azaba yitabiriye cya gakondo kuva aho ahererekanyije ububasha na Mitali Protais ku itariki ya 19 Kanama 2014.

Mu kiganiro na Umuseke, Rugamba Raoul umwe mubateguye iki gitaramo yatangaje aho imyiteguro igeze.

Yagize ati”Imyiteguro y’iki gitaramo isa naho igeze ku musozo kuko kugeza ubu nta kibazo gikomeye turahura nacyo cyatuma igitaramo kitaba.

Ikindi ni uko kizitabirwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo Joe Habineza bikazaba ari nacyo gitaramo gakondo azaba yitabiriye kuva yafata umwanya wo kuyobora minisiteri”.

Abahanzi bazaba bari muri icyo gitaramo ni, Gakondo Group, Mariya Yohana, Mani Martini, Mighty Popo, Inganzo Ngari, Inganji mu Nganzo. Hakazatangwa n’impanuro ku rurimi rw’ikinyarwanda na Kalisa Rugano.

Bikaba biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 13 Nzeri 2014 muri Serena Hotel. Kwinjira bikazaba ari amafaranga 5000frw na 10.000frw.

Rugamba Raoul umwe mu bateguye iki gitaramo
Rugamba Raoul umwe mu bateguye iki gitaramo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Bienvenue chez nous Joe et bon travail.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish