Mininfra yasabwe kugaragaza abahombeje miliyari 39Frw zo mu mushinga wa Gishoma
Ikigo gishinzwe ingufu REG n’ibigo bigishamikiyeho kuri uyu wa mbere byazindukiye mu Nteko ishinga Amategeko gusobanurira Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ibibazo bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bibireba. Abadepite basabye Minisitireri y’Ibikorwa Remezo gukora raporo ku mushinga wa Nyiramugengeri wa Gishoma wahombeje Leta asaga miliyari 39 Frw igaragaza ababigizemo uruhare.
Abadepite bavuga ko uyu mushinga wo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri wadindiye, ugahombya Leta asaga miliyari 39 Frw. Ariko ngo umaze imyaka itatu yose ugaruka muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya buri mwaka.
Bavuga ko birambiranye guhora babibona muri raporo kandi ntagikorwa ngo bigakomeza no kubangamira ikigo gishinzwe ingufu (REG) ndetse n’imishinga mishya.
Abadepite bavuze ko bafite amakuru bahawe n’abatekinisiye y’uko hari abantu bagize uruhare muri iki gihombo gikomeye. Bavuga ko ubwo basuraga ahari gukorwa uyu mushinga mu karere ka Rusizi ngo abatekinisiye bababwiye ko mbere y’uko umushinga utangira bari batanze inama ko bidashoboka.
Depite Murumunawabo Cecile ati: “Twagezeyo dusanga abatekinisiye (technicien) bararakaye, bavuga bati twatanze raporo mu amezi atanu mbere y’uko uruganda rwubakwa tubereka ko bidashoboka ntibyakorwa.”
Depite Munyangeyo Theogene na we yagize ati: “Kwirengagiza gusa, keraka niba mutubwira ngo abatekinisiye ibyo bavuga barabeshya. Iyo nama ntiyagiwe? Abantu bari frustrated (barakaye) babagiriye inama ntimwabyumva. Noneho rero iyo bigenze gutyo, ibyemezo byafashwe ni ibihe? Miliyari 40 Frw turatwikiriye, ni nde ugiye kuba accountable (kubazwa) kuri iki kibazo?”
Bavuga ko byose bipfira mu bashinzwe gushyira mu bikorwa za politike kuko ngo abatekinisiye bo ibyabo baba babikoze.
Dapite Karemera Jean Thierry agira ati: “Abatekinisiye bagaragazaga aho dushobora guhomba baravuga bati nyabuneka ibintu nibive hano bijye hariya ariko banga kubikora. Ahubwo rimwe abandi bakaza ngo kora, nutabikora urasohoka.”
Akomeza agira ati: “Abatekinisiye bacu murabazi, abo dufite ubwabo hari ibyo bakora ahubwo ni ukuvuga ngo abantu bafata imyanzuro bari ku rwego rwo gushyira mu bikorwa no gukurikirana policy (politiki) y’igihugu niho bipfira.”
Basabye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo gukora raporo yihuta igaragaza uko umushinga wagenze n’uruhare buri umwe yagize kugira ngo abigize uruhare mu gihombo bazakurikiranwe.
Depite Karenzi akaba na Visi Perezida w’iyi Komisiyo ati: “Kugira ngo amakosa nk’aya atazongera kubaho ni ukuvuga ngo kuri iyi mishinga yose ya kera izo raporo muzazikora mugaragaza ‘process’ (inzira byanyuzemo), mugaragaza na ‘accountabilit’ (uruhare rwa buri wese) ku bari bashinzwe kubikora batabikoze.”
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ibikorwa Remezo Christian Rwakunda yemeye ko bagiye gukora iyo raporo bakazayigeza kuri iyi komisiyo mu cyumweru gitaha.
Yavuze ariko ko ibyo abatekinisiye bavuze ko bagiriye inama abashyira mu bikorwa politike bakazima amatwi byo ngo atabizi.
Yagize ati: “Twemeye ko tuzakora raporo y’uko ibyabaye byagenze. Tuzakora raporo y’ukuntu umwanzuro wafashwe, ariko ibyo kuvuga ngo umutekinisiye yatubwiye, ibyo ngibyo ndumva ntabyo nzi.”
Umushinga wo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri wa Gishoma watangiye mu 2010 biteganywa ko uzuzura utwaye asaga miliyoni 39 z’amadorali ya America.
Abadepite bavuze ko uyu mushinga abateganyije kuwukora batakoze inyigo ihagije kuko ngo aho bari bagiye kubaka urwo ruganda mu by’ukuri nta nyiramugengeri ihari.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
0 Comment
Aba badepite bacyuye igihe se ubu iri kinamico barimo rimaze iki? Ibyo muzabigarure muri manda itaha ku bazagaruka. Kuva Rukarara yabahagama aho ubutwari bwanyu bugarukira twarahabonye. Wasanga yenda muri ayo yahombejwe umushinga wa Gishoma harimo n’ayakoreshejwe amatora yabateretse mu nteko cyangwa ayomuhembwa, none mukaba mutera ibuye aho mujishe igisabo.
Ese burya tugira Mushikiwabo na Murumunawabo!! Fine!!
Niko bimeze, ayo mazina ni ingaruka za 1959.
ni akumiro ese burya uretse no kuba nta mazi ahari nta na nyiramugengeri ihari
Kuki ibyo bisobanuro bitabajijwe MUSONI agihari.izo miliyari zanyerejwe ni nyinshi zikurikiranwe haboneke abagomba kuyagarura.
Ariko mwa badepite mwe murasetsa. Ibyo byose ko mutabivuze Musoni akiyoboye iriya Ministeri? Igeze kure ntayo itayigera ihembe. Gusa birababaje kuba imishinga nk’iyo yose ihomba ntihagire n’ifaranga na rimwe rigaruzwa mu yayitanzweho. Ngizo za Rukarara, ngizo za geothermal muri Nyabihu. Ngirango iyo ayo mafaranga yabisesaguwemo agaruzwa hafi buri rugo rw’umunyarwanda ruba rufite umuriro w’amashanyarazi. Ni akumiro!
Ariko ye! Niba ibihombo binini mutangiye kubitinyuka ngaho nimugende murunguruke mu bitabo by’icungamari bya Kigali Convention Center. Ambassadeur wa kimwe mu bihugu by’amahanga bidufasha uherutse kuvuga ko nayo ikorera mu gihombo kubera inama nkeya buriya yarabirose, cyangwa abifitiye ibimenyetso? Cyangwa se niba aho muhatinye mukomange muri Rwandair ihomba arenga 750,000 USD buri cyumweru, icyuho kizibwa n’inkunga ya Leta ya miliyoni 50 z’amadolari buri mwaka.
niko bigomba kugenda kuko mu Rwanda politicians basuzugura technicians .bagafata ibyemezo byo gushimisha kagame batitaye ku bindi
Igihombo cya 750,000 Dollars mu cyumweru, ibyo ni ibyumba 150 by’amashuri ku cyumweru nibura, n’ibyumba 1800 ku mwaka. Buri karere kaba gafitemo ibyumba by’amashuri 60 ku mwaka!! Yewe, burya bipfira henshi pe!! Mu myaka itarenze itanu iyo budget yaba irangije ikibazo cy’ubucucike mu mashuri mu gihugu hose!
Mwarimu, ibyumba 60 buri mwaka muri buri karere, byaha imirimo nibura ba rwiyemezamirimo icumi, buri wese yubaka ibyumba bitandatu, akoresha abantu batari munsi ya 20. Mu yandi magambo, yaba ari imirimo 6000 mu gihugu hose buri mwaka, kandi abo bubatsi bose batanga icyashara cy’ibikoresho by’ubwubatsi. N’icyaro kikiyongeramo cash, za quincailleries n’inganda z’amabati zikagurisha. Ariko icyo nibajije: niba kubaka ibyumba 1800 by’amashuri buri mwaka mu gihugu byatanga imirimo itageze no ku bihumbi icumi, abajya bavuga ibyo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka iba ari iyo gukora iki? Aha birancanze pe!
Uwariye niwe urya rubanda rugufi ni ukwihanagura nta kundi.
Abadepite barannsetsa ibyo mutakoze mumyaka itanu ishize mwibereye mu igorofa rya Kimihurura murabikora mumezi abiri asigaye gusa? Ntibishoboka nimwirire umushahara muzabone naka comission ko kujya kwiyamamaza mureke abarya birire kuko nubundi ndabona mwirirwa mubahamagaza bakababwira ko bagiye kubikemura cg ari amakosa atazongera nyamara ntungurwa no kubona byabigo buri mwaka aribyo bihora bigaruka. Ese ko PAC itigeze ihindura TEam nigute Nkusi Juvenal nabo ayoboye bahora babona ibigo bigaruka bagaterera iyo? Gusa muri Mandat itaha iyi PAC nayo bazayisese hazemo amaraso mashya wenda byagira icyo bitanga kdi banavugurure ubushobozi ifite muburyo bwo gufata ibyemezo.
Comments are closed.