Digiqole ad

MINIJUST ivuga ko hari abanyereza imitungo ya Leta bakayandikisha ku bandi

 MINIJUST ivuga ko hari abanyereza imitungo ya Leta bakayandikisha ku bandi

Mme Karihangabo Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST na Erica Barks-Ruggles Ambasaderi wa US mu Rwanda

*U Rwanda, DRCongo, Congo Brazza n’u Burundi bari mu nama yiga gukurikirana Umutungo wa Leta wanyerejwe
*Ibi bihugu birarebera hamwe icyakorwa mu Kurwanya ruswa no guca umuco wo kudahana.
*Mu Rwanda hari ijambo bita “Kuragira” aho umuyobozi runaka aha imari ye umuntu wigenga akaba ari we uyimucungira ngo we adatahurwa.

Mu nama ihurije hamwe abanyamategeko baturutse mu Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Congo Brazzaville n’u Rwanda, kuri uyu wa 09 Ukuboza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Isabelle Karihangabo yavuze ko kugenza no gukurikirana abanyereza umutungo wa Leta bikirimo imbogamizi kuko ababikora bakoresha amayeri menshi harimo no kuba ibyo barigisa babyandika ku bandi.

Mme Karihangabo Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST na Erica Barks-Ruggles Ambasaderi wa US mu Rwanda
Mme Karihangabo Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST na Erica Barks-Ruggles Ambasaderi wa US mu Rwanda

Iyi nama yateguwe n’ikigo kigisha kikanateza imbere amategeko mu Rwanda (ILPD) n’ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika igamije gusangizanya ubunararibonye hagati y’ibi bihugu mu rugamba rwo gucunga no gukoresha neza imari ya Leta.

U Rwanda ruvuga ko muri iyi nama hari byinshi ruzaratira ibi bihugu birimo gushyiraho inzego zishinzwe gucunga no gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta n’uruhare zigira mu kugaruza imitungo yanyerejwe nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta yungirije, Isabelle Karihangabo.

Agaragaza zimwe muri izi nzego n’ibyo zikora; Karihangabo yagize ati “…buri mwaka umukozi wa Leta uri mu mwanya utuma agira aho ahurira n’umutungo wa leta agomba kugaragariza Umuvunyi ibyo atunze; niba bigaragaye ko ibyo ufite bidashobora kuva mu bushobozi ufite uzasobanura aho uwo murengera waturutse.”

I Kigali, bamwe bazi imvugo yitwa ‘Kuragira’, ni imvugo ikoreshwa ku bantu baba bafite imitungo itari iyabo ahubwo bayibereyemo bamwe mu bandi bantu bafite imyanya runaka mu nzego za Leta itabemerera kuba abagwizatunga no guhihibikana muri za business, kandi gusobanurira Umuvunyi inkomokoy’iyi mitungo bikaba byagorana.

Muri Werurwe; ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga amategeko ibyagezweho n’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2013-2014, Umuvunyi wungirije yavuze ko abarigisa umutungo utubutse wa Leta (bakunze kwita ibifi binini) bafite amayeri menshi.

Mme Karihangabo na we yemeza ko kugaruza ijana ku ijana ibyanyerejwe bikomeje kuzamo imbogamizi bitewe n’amayeri akoreshwa n’aba bakunze kwita “ibifi binini”.

Karihangabo ati “…imanza ziraba abantu bagahanwa ariko twajya kwishyuza iyo mitungo banyereje rimwe na rimwe tugasanga ntayo bafite, itagaragara, idahari, cyangwa ugasanga yanditse ku bandi bityo bikagorana kugaragaza kugaragaza ko wamutungo wanyerejwe ari uwa kanaka ushinjwa kandi atari we wanditseho.”

Mme Isabelle Karihangabo avuga ko amayeri y'abanyereza imitungo ya Leta ari menshi ariko uburyo bwo kubatahura nabwo ubu buriho
Mme Isabelle Karihangabo avuga ko amayeri y’abanyereza imitungo ya Leta ari menshi ariko uburyo bwo kubatahura nabwo ubu buriho

Daniel Ndayisaba ushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi mu ishuri rya ILPD avuga ko iri shuri risanzwe ritanga amasomo y’amategeko yo gutahura abanyabyaha nk’aba banyereza cyanga bagakoresha nabi umutungo wa Leta ndetse ko iri shuri rigiye kobyongeramo umurego.

Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda ari nazo zafatanyije na ILPD gutegura iyi nama avuga ko igihugu cye gisanzwe gitera inkunga ya miliyoni 2.5$ buri mwaka ku bihugu byo mu karere yo gukoresha mu bikorwa birimo no guteza imbere imiyoborere myiza nk’iyi nama yo kurebera hamwe uruhare rw’Ubucamanza mu gucunga neza umutungo wa Leta.

Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abantu bagera muri 35 barimo Abacamanza, Abavoka, abapolisi; Abashinjacyaha n’abayobozi mu nzego za ‘societe civile’ baturutse bihugu byavuzwe ruguru.

Amb. Erica Barks-Ruggles avuga ko igihugu cye gifasha akarere kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta
Amb. Erica Barks-Ruggles avuga ko igihugu cye gifasha akarere kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta
Abitabiriye 36 iyi nama baturutse mu bihugu byo muri aka karere
Abitabiriye 36 iyi nama baturutse mu bihugu byo muri aka karere

 Photos/M.Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NI BYO.

Comments are closed.

en_USEnglish