Digiqole ad

Min Joe na Amb. w’Ubuyapani baganiriye ku guteza imbere Karate

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nzeri 2014, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph Habineza yakiriye mu biro bye Ambassaderi w’Ubuyapani (Japan) mu Rwanda Kazuya Ogawa. Mubyo baganiriye harimo guteza imbere imikino ya Karate, Judo na Taekwondo.

Minisitiri Amb Joseph Habineza mu kiganiro na Amb Kaguya w'Ubuyapani/photo P Gashema
Minisitiri Amb Joseph Habineza mu kiganiro na Amb Kazuya w’Ubuyapani/photo P Gashema

Mu kiganiro hagati ya Ambasaderi w’Ubuyapani ufite ikicaro mu Rwanda baganiriye kandi ku guteza imbere ibijyanye n’Umuco birimo indirimbo zitandukanye ziririmbwa n’abakorerabushake b’Abayapani mu Kinyarwanda.

Imikino nka Karate izwiho kuba umwihariko w’Abayapani ariko ukaba waramamaye ku isi.

Ambasaderi Kazuya yasobanuriye Minisitiri Joseph Habineza ko muri gahunda ya “Sports for tomorrow” Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yiyemeje guteza imbere Siporo mu Rwanda cyane cyane Siporo y’imikino njyarugamba (Karate, Judo na Taekwondo).

Mu byo iyi Ambasade iteganya gukora ku ikubitiro harimo kuzanaimpuguke mubya Karate na Judo kuza gutoza abanyarwanda.

Ambassaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yatangaje ko bazakomeza guteza imbere ibikorwa by’Umuco binyuze mu biganiro bagirana n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Imikino ya Judo na Taekwondo mu Rwanda ntabwo iratera imbere ku rwego Karate igeze ho kuko isa n’iyinjiye mu Rwanda nyuma ya Karate.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ninde wandangira neza aho Judo ikinirwa mu Rwanda cyangwa akampa phone number yabo,ko nshaka kwinjira muri team ya Judo.

Comments are closed.

en_USEnglish