Digiqole ad

Min. Busingye yakiriye mugenzi we wa Gambia

 Min. Busingye yakiriye mugenzi we wa Gambia

Ms Fatima Singhateh atanga impano yazaniye mugenzi we w’u Rwanda

Nyuma yo kwakira no kuganira na mugenzi we w’ubutabera muri Gambia kuri uyu wa kabiri, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko nubwo muri Africa y’uburengerazuba hari ibihugu bimwe bigicumbikiye bamwe mu bakekwaho Jenoside ariko kugeza ubu nta numwe muri bene aba uraboneka muri Gambia.

Ms Fatima Singhateh atanga impano yazaniye mugenzi we w'u Rwanda
Ms Fatima Singhateh atanga impano yazaniye mugenzi we w’u Rwanda

Nyuma y’ibiganiro by’aba bayobozi Min Busingye yabajijwe niba hari imikoranire hagati y’ubutabera bw’ibihugu byombi mu guta muri yombi ababa bakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunguye muri Gambia.

Yasubije ko muri Gambia kugeza ubu nta muntu barabwirwa ko yihisheyo yarasize akoze Jenoside mu Rwanda.

Ati “Yenda byashoboka ko hari uriyo, ariko mugenzi wanjye namubajije abwirako nawe ntawe arumva

Minisitiri Busingye akaba n’intumwa nkuru ya Leta yavuze ko ahubwo icyo batekereza ari uburyo habaho ubufatanye n’ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba n’ahandi muri Africa mu gushakisha ababa babyihishemo bakoze Jenoside bagafatwa.

Ati “Turifuza ko ba Minisitiri b’ubutabera mu bihugu bya Africa twakorana mu gufata abo bantu kuko kubika umuntu ufite ibyaha akwiye kuba yarakurikiranyweho si uguhemukira abanyarwanda gusa ni no guhemukira isi yose ndetse n’ ikiremwa muntu.”

Ms Fatima Singhateh Minisitiri w’ubutabera wa Gambia ari mu Rwanda aho yaje mu rugendo rugamije kureba imikorere y’inzego zifite inshingano zo kurwanya ruswa mu Rwanda kugira ngo agire amasomo ahavana yakoreshwa iwabo.

Umubano w’u Rwanda na Gambia mu by’ubutabera ngo nibwo ugitangira kuko uru nirwo ruzinduko rwa mbere Minisitiri waho w’ubutabera agiriye mu Rwanda.

Usibye ibijyanye na no kurwanya ruswa, Minisitiri w’ubutabera wa Gambia ngo aramurikirwa imikorere y’ubutabera mu Rwanda kuko ngo mu bimugenza harimo kureba aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze no kureba amasomo Gambia yaruvanaho mu butabera.

Umubano w'impande zombi mu butabera watangiye uyu munsi
Umubano w’impande zombi mu butabera watangiye uyu munsi

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • imikoranire y’ibi bihugu rwose irashimishje, nkuko babivuze nubwo nta muntu uragaragara muri iki gihugu ukekwaho jenoside nihashyirweho ingamba zo guhererekanya abanyabyaha, ntibibe muri gambia gusa ahubwo bikorwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’africa

  • Nab’imbere mu gihugu se bica abantu kuki babakingira ikibaba byo s’uguhemukira Ikiremwa-muntu? Abicanyi s’abo muri 1994 gusa nabarikwica abandi bitwaza imyanya barimo nabo n’abicanyi nk’abandi. Ijya kurisha ihera kurugo di. Twebwe se turasetse? Ibishe muri 1994 nibo bakurikiranwa gusa naho abicirwa nabari mu nzego z’umutekano ubungubu byo nibisimba birimo gupfa? Ibyaha byose ni kimwe abicanyi bose bajye bahanwa cga bakurikiranwe kimwe. Iyo tubona mukurikirana abo hanze nabatwiciye bidegembya kuko mubakingira ikibaba biratubabaza saaana. Ubwicanyi bwose ni bumwe, ntimukatujijishe ngo ubutabera kdi hari abo bubera nabo butabera. Biteye agahinda saana. Muraducanga saana.

  • tanga ikirego cyuwakwiciye urebe ko adakurikiranwa u rwanda rwacu rurimo ubutabera byiza nti mugasebanye wowe tanga ikirego maze urebe ko adakurikiranwa nibakoko hari uwuzi

Comments are closed.

en_USEnglish