Digiqole ad

“Mfite byinshi nje gusangiza aba producers bagenzi banjye”- Producer Prince

Prince Ombeni umwe mu ba producers batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ngo asanga n’ubwo abenshi mu ba producers batunganya ibyo bihangano mu buryo bw’amajwi (Audio) ari abahanga, afite byinshi agiye kubasangiza mu buryo bwo kurushaho kunoza imirimo yabo.

Producer Prince ari kumwe na producer Robert amuha amwe mu mahugurwa
Producer Prince ari kumwe na producer Robert amuha amwe mu mahugurwa

Ni nyuma y’igihe kingana n’iminsi 25 ari mu gihugu cy’u Buholandi mu mahugurwa ajyanye n’uburyo bw’imitunganyirize y’amajwi bugezweho. Muri icyo gihugu akaba yaranakoreye indirimbo bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bahabarizwa.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Producer Prince Ombeni yagize ubutumwa agenera aba producers bahuje umwuga.

Yagize ati “Icyo nabashije kubona ni uko mu Rwanda hari aba producers b’abahanga cyane. Kuko urebye uburyo bakora indirimbo kandi nziza nta mahugurwa bafite, nasanze noneho bayabonye nta gihugu cyatuza imbere.

Hari ibintu byinshi nigiye muri ayo mahugurwa ngiye kubasangiza, nizera ko mu minsi mike mu Rwanda haraza kumvikana imihindukire y’imicurangire mu ndirimbo z’abahanzi.

Icyo nasaba aba producers bagenzi banjye, ni uko barushaho gukomeza gushakisha amahugurwa hirya no hino, ubundi duhurize hamwe ubumenyi bwacu bityo muzika nyarwanda ibe yanagera ku rwego mpuzamahanga”.

Ubusanzwe Producer Prince Ombeni akorera mu nzu itunganya muzika izwi nka “Solace studio” ikorera ku Kacyiru. Niwe wakoze indirimbo z’umuhanzi Jules Sentore zirimo, “Udatsikira, Urabaruta bose na Muraho neza”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uwo musore arashoboye kandi yicisha bugufi courage wangu

  • Prince goCourage impano urazifite ku bwinshi pe! uri mu bantu icyo bakozeho cyose gihinduka zahabu UHORAHO ABIGUFASHEMO

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish