Maxime Sekamana yongeye aravunika, azamara amezi 2 adakina
APR FC itakaje umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu ntangiriro za shampiyona, AZAM Rwanda Premier League. Maxime Sekamana yavunikiye mu myitozo azamara amezi abiri hanze y’ikibuga.
Sekamana uherutse gutsinda ibitego bibiri muri bitatu APR FC yatsinze Mukura VS, yavunikiye mu myitozo ikipe ye yakoreye kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa mbere tariki 31 Ugushyingo 2016.
Uyu musore usatira aciye iburyo yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.
Yari mu bagaragaza impano ikomeye, bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu idafata umwanzuro wo kumusezerera nk’uko byagenze kuri bagenzi be babuze umwanya wo gukina.
Sekamana Maxime, akaba murumuna wa Sekamana Leandre wigeze gukinira Kiyovu na Rayon Sports, imvune ntabwo zamworoheye.
Nyuma yo kuvunika akamara amezi 10 adakina hagati ya 2014-2015, yari yongeye kugaruka mu kibuga kandi yitwara neza. Ubu yongeye kuvunika amagufa y’ikirenge cy’iburyo.
Sekamana Maxime yabwiye Umuseke ko ababajwe cyane n’iyi mvune. Ati: “Si ibihe byoroshye ku mukinnyi. Iyi mvune inaje mu bihe nari meze neza numva ngiye kwigaragaza birushijeho. Gusa nta kundi mu mupira niko bigenda.
Basanze nagize ikibazo cyo gutandukana kw’amagufa yo mu kirenge, bizatuma mara ibyumweru bitandatu cyangwa amezi abiri ntakina. Nizeye ko bitazatinda.”
Maxime Sekamana wambara numero 17 muri APR FC, yatsinze ibitego bitatu mu mikino itanu ya AS Kigali Pre season Tournament, irushanwa APR FC yegukanye. Anatsinda ibitego bibiri mu mikino itatu ibanza ya shampiyona.
Uyu musore yamaze kwinjira mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Azabyumva ashaje, Abure kwiteganyiriza.
Yooo!!!! Tumwifurije gukira vuba nubwo ari muri Equipe y’abakeba ariko
n’umwana w’umunyarwanda dutezeho byinshi mu mupira w’amaguru.
Maxime ihangane nta kundi
Pole petit frero nubwo ukina mubakeba uru mwana wacu w’ umunyarwanda none nkwifurije gukira kuko urimubakinyi batarenze batatu nemera bakina muri mukeba