Digiqole ad

Matimba: Imvubu n’Ingona zirica abaturage bajya kuvoma amazi mu Kagera

 Matimba: Imvubu n’Ingona zirica abaturage bajya kuvoma amazi mu Kagera

Abatuye mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare ngo kubera Imvubu n’Ingona ziri mu ruzi rw’Akagera bavomamo zikomeje kwica abantu bya hato na hato, ubu basigaye bajya kuvoma bigengesera kubera ubwoba bwo kuhasiga ubuzima, bagasaba kwegerezwa amazi meza bakareka kujya kuvoma mu ruzi.

Abaturage by’umwihariko bo mu Kagari ka Kanyonza twasuye bavuga ko nubwo Imvubu n’Ingona zibabangamiye ndetse ngo hari n’abo zagiye zivutsa ubuzima kandi n’amazi bavoma akaba ari mabi, ngo nta mahitamo bafite kuko batagiye kuvoma mu Kagera nta handi babona amazi.

Abaturage twaganiriye bavuga ko nibura mu mwaka ushize wa 2015, Imvubu n’ingona zahitanye abantu bane, muri uyu mwaka ngo zikaba zimaze guhitana babiri.

Uwitwa Muhirwa yabwiye UM– USEKE ko abantu iyo bagiye kuvoma by’umwihariko abana, ngo ingona n’imvubu zibarya cyangwa zikabakanga bakirirwa biruka. Ati “Mbese biratugoye ariko nta kundi twagira kuko nta mazi meza tugira.”

Mugenzi we witwa Uwamahoro Alice we yagize ati “Hari igihe ushyiramo akaboko (mu mazi) watangira kuvoma ukumva ingona irakurashye, wagira amahirwe ukayicika cyangwa ugapfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Mwumvaneza Emanuel yatubwiye ko iki kibazo kizwi kandi ngo giteye umutekano muke, ariko ngo ubu hakozwe ubuvugizi ubu hatangiye gutunganywa imiyoboro y’amazi izafasha mukugeza amazi meza kuri bariya baturage.

Yagize ati “Abana iyo bagiye kuvoma babonye imvubu usanga badatuje, hari ingona hafi aho bavoma kuko ako kagari kari hafi y’amazi, mbese hari umutekano muke rwose ariko gahunda yo kubaha amazi irahari, hari umuyoboro uzava muri Kiyombe ukanyura za Rwempasha…bazayabona.”

Aba baturage kandi baravuga ko uretse kubahungabanya mu gihe bagiye kuvoma amazi ku ruzi, ngo Imvubu zinabonera imyaka

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ubwo ziba zirinda ubusugire bwazo!

  • unvuyu nawe. uzajyeyo uzibwire ko uje kuzifasha doreko urumunyababoko. uzazigurire namasasu yokwirindisha.

  • njye ibibazo biri muburasirazuba sinzi niho horoshye ntamisozi aliko ntabikorwa remezo bihaba abayobozi mwisubireho

Comments are closed.

en_USEnglish