Digiqole ad

Licklick nsanzwe nzi, si we numvise muri ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy- Oda Paccy

 Licklick nsanzwe nzi, si we numvise muri ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy- Oda Paccy

Oda Paccy asanga Meddy ari umuhanga ariko udakwiye kuba yagereranywa na The Ben kuko hari ibyo amurusha

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy, ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Avuga ko indirimbo Licklick aherutse gushyira hanze za Meddy na The Ben iya Meddy yise ‘Ntawamusimbura’ itamuryoheye nkuko asanzwe amenyereye imicurangire ye.

Oda Paccy asanga Meddy ari umuhanga ariko udakwiye kuba yagereranywa na The Ben kuko hari ibyo amurusha
Oda Paccy asanga Meddy ari umuhanga ariko udakwiye kuba yagereranywa na The Ben kuko hari ibyo amurusha

Ubusanzwe Paccy ni n’umwe mu bahanzi bazamukiye mu biganza bya Producer Licklick usigaye wibera muri Amerika ndetse banafitanye umwana.

Nyuma y’aho ashyiriye ubutumwa ku rubuga rwe Instagram agita ati “Nsanzwe nemera production ya Licklick ariko aha natakaye. ‘Ntawamusimbura’ Meddy na The Ben ni abantu babiri batandukanye ntitukabagereranye”.

Ibi byatumye benshi mu banzwe bamukurikirana batangira kuvuga ko yashatse gusuzugura Meddy imbere ya The Ben kandi bose ari abahanzi bakomeye ndetse banafite umubare munini w’abafana mu Rwanda ugereranyije n’abandi bahanzi bakora umuziki.

Kuri we avuga ko impamvu yatumye yandika ayo magambo bitari uburyo bwo kuba yarashatse kwerekana ko Meddy adashoboye. Oyaaaa!!!!!!, ngo ahubwo byari ukuvuga ko indirimbo zabo zitaryoshye kimwe. Ko iya Ben ariyo yumvise ikoze neza kurusha iya Meddy.

Paccy yabwiye Umuseke ko ubusanzwe afata producer Licklick nk’umuntu uzi akazi akora kandi anafite uburambe muri ako kazi. Gusa kuri iyi nshuro atanejejwe n’indirimbo yakoreye Meddy nubwo ari nziza ku rundi ruhande ku muntu upfa kumva indirimbpo gusa utazi uburyo indirimbo nziza ibiba biyigize.

Ati “Meddy ni umuhanzi w’umuhanga peee!!!ariko kuri njye mbona The Ben ashoboye cyangwa se hari ibyo amurusha mu buryo bw’imiririmbire. Kuri iyi nshuro indirimbo ye nshya itandukanye n’izindi yari amaze igihe ashyira hanze ntekereza ko na Licklick atari ubu buryo twari dusanzwe tumwumva mu micurangire ye”.

Ubu nibwo butumwa Paccy yatambukije
Ubu nibwo butumwa Paccy yatambukije

Paccy washyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Igitego’, yakomeje avuga ko ubutumwa buyirimo atigeze avuga ko bureba Licklick. Ahubwo ari buri muntu wese wagiye ahura n’ibyo yaririmbye.

Ko indirimbo ze zose abantu bahita bazisanisha n’urukundo rwigeze kuba hagati ye na Licklick nyamara adakora umuziki kubera guhangana ahubwo akora umuziki kubera gushaka kugira umusanzu atanga kuri rubanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • HI
    NDASHAKA KWIBWIRIRA UYU MUHANZI WACU YIGIZE UMUNYABWENGE MUBYAMUZIKA,ESE MBERE HOSE NTIWUMVAGA INDIRIMBO ZAKOZWE NABA BAHANZI BOMBI KUTARI BWA NENGE Cg NGO USHIME.
    UMVA MENYA IBYAWE IBYABANDI UBIREKE,NTAWAGUSABYE NGO UTUBWIRE UMUHANGA NUMUSWA,KANDI NTUKIGIRE UMUNYABWENGE,KUBERA KO TUREBYE NEZA TWASANGA IBYAMUZIKA NAWE NTABYUZI KUKO YABA UBIZI UBU UBA UBARIZWA MUBAHANZI MPUZA MAHANGA Cg SE WIBUZE WARANATWAYE PRIMUS GUMA GUMA.AHUBWO VUGA UTI UBA UKUMBUYE UKO UVUGISHA LICKLICK.NJYE ZOSE ZARANYUZE KNDI JE LES ENCOURAGE,IMANA IBAJYE IMBERE TURABAKUNDA.

  • uyu aragira NGO yifashishe ariya mazina na we avugwe.Umuntu ukurusha ubuhanga wamukosora? Niyipfire utwo apfa ba Meddy bageze Ku rundi rwego ntibakiri mu bugambo be,abahanzi b,ino aha usanga bashaka guhangana bakoresheje ingirwandirimbo. Paccy ni umuntu wo kugira ijambo kuri Meddy koko? Ibyo hapfa na lick lick birazwi ntiyuriririre Ku gihangano cya super star Meddy.Respect please.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish