Digiqole ad

Leta igiye gucuruza impapuro z’agaciro z’amafrw miliyari 15

 Leta igiye gucuruza impapuro z’agaciro z’amafrw miliyari 15

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) muri uku kwezi kwa Gashyantare twatangiye irashyira ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bond) z’imyaka itanu zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bisanzwe, Guverinoma ishyira ku isoko izi mpapuro buri gihembwe mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo n’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rikiyubaka.

BNR izatangira kwakira ubusabe bw’abifuza kuguriza Leta binyuze mu kugura izi mpapuro hagati y’itariki 22-24 Gashyantare.

Amakuru arambuye ku rwunguko n’ibindi birambuye kuri izi mpapuro nshya zizacuruza akazamenyekana tariki 24 Gashyantare.

Izi mpapuro Leta izamara kwishyura tariki 19 Gashyantare 2021, zigurwa kimwe n’izindi zabanje, aho umuguzi uzana amafaranga macye ari ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uwa mbenshi akaba Miliyoni 50. Hashyirwaho aya mabwiriza kugira ngo ibigo n’abantu bitabitabira kuguriza Leta babe banyuranye, dore ko ari n’uburyo bwiza bwo kwizigamira.

BNR ikavuga ko abo ubusabe bwabo buzaba bwemewe bazabimenyeshwa ku mugoroba wo ku itariki 24 Gashyantare 2016, binyuze kuri E-mail zabo.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ubwo nukuzuza Kigali convention center kuko muri FMI na banque mondiale ntacyo tugishobora kuvanayo kuko twarengeje urugero..Biri muri ya ngengo yimari Gatete yatubwiye ejobundi.Mfitiye impuhwe abazayobora ruriya Rwanda ejobundi.Amadeni bazaba bafite kumutwe bazareba.

  • izimpapuro zirakenewe

  • “Mfitiye impuhwe abazayobora ruriya Rwanda ejo bundi.Amadeni bazaba bafite kumutwe bazareba.“ ibi ni ubuswa bw` indenakamere primo n` abanyamerika aribo bakize bafite amadeni rero kuba u Rwanda rufata amadeni ntagitangaza , SECOND ntugire ubwoba system irubatse kandi irakomeye cyne abafata amadeni ninabo bazaba bayobora muri icyo gihe kiguteye ubwoba , bo bazi uko bazayishyura ahubwo byaba akaga hayoboye umunyabwoba ariko uburyo igihugu cybatsemo abana bacu bafite ibitekerezo bihabanye n` ibyawe nta kibazo na gito bazagira .

    KEEP IT UP RWANDA !! UTWO DUFARANGA NI DUCYE , NUBWO HABA IGIHOMBO agaciro dev twazayishyura kandi nta mu nyarwanda uvunitse , buri wese atanga uko ashoboye .

  • Ariko nkawe wiyita Golden Contribution uvuze iki? None uzi ko iri deni ritazadukoraho. Ko twirirwa tubyina kwigira kwigira ni ibyo?

    • ahaaa! “UWE “ TUVE MU MARANGAMUTIMA REKA TUVUGE KURI “ KWIGIRA“ NJYE NUNVA KWIGIRA ARI UKUVUGA UTI : nfite ikibazo kidemereye kandi nfite “credibilite“ NGIYE KUGURISHA BOND ZANJYE, mbone umwenda kansddi nzi neza ko nzawishyura DEAR : ibi rero byaba bitandukanye no kuba ufite ibibazo cyangwa ibyifuzo, ukabura uko ubyikuramo utegereje ko ujya gusabiriza utazi ko banaguha !!!!!!!!!! UBWO NIBWO WABA UDAFITE “KWIGIRA “..

      ikindi wibagiwe niba abantu babibona nkuko mubibona si ibicucu si injiji izo mpapuro nizishyirwa ku isoko zizabura abazifata biytyo abazizanye batahe amara masaaaaa ariko niba abantu bazi neza ko kuzigura n` igihugu nk` u Rwanda RUFITE ABANAA BATOJWE GUKORA GUKUNDA IGIHUGU KWIHA AGACIRO NO KWIGIRA ABANYEMARI BAZAZIRWANIRIRA HABONEKE 20 BILLLIONS KANDI HASABWE 15 ZONYINE WAIT AND SEE .

      IBI NVUGA NTA MARAGNAMUTIMA ARIMO BWIORA IBIHUGU NKA SOMALIA ZISHYIRE BOND KU ISOKO UREBE KO ZIGURWA !!!!!!!!!!!!! mugenzi wanjye nzi neza ko tutarwanye ni ukungurana ibitekerezo ariko zamura uburyo bw` imitekerereze ,

  • ndibeshya iyo commment ya 00000000000000000000 ni njye uyanditse ,“ Uwe“ nizere ko usobanukiwe nshuti ,

  • Mbega Golden, none se iyo usoresha ugasoresha n’ubutaka, ugashyiraho bonds ngo ni izo kurangiza umushinga runaka wose ugahomba, uwawuhombeje ntakurikiranywe, indi tugategereza tugaheba nka Kalisimbi, Amashyuza, Gaz Methane, umuhanda Rusizi-Rubavu, Covention, n’ibindi byinshi kandi dusoreshwa menshi, abana nakaba bari gusohoka batazi no kwandika amazina yabo, aba banyakubahwa bari mu mashuri ahenze barihirwa n’ayo madeni, bageenda mu bimodoka bihenze baguriwe na Leta n’ibindi… harya Golden ibyo ubyita iki? Niyo mpamvu mwirirwa muvuga gutyo, Mubabaza muzehe wacu Paul we ufata duke twe akatuguriramo abakene inka nazo mukazirwanira muziryamo brochettes,na Madamu we ukora uko ashoboye agashakira inkunga abakene abinyujije mu imbuto foundation yavuga ngo mushake abakene mugashiramo bashiki banyu Bizabagaruka mwe n’abana banyu n’igihugu nimuticisha bugufi imbere y’Imana. Mwakwigiye kuri Perezida wacu umuco wo kwicisha bugufi.

  • Mbere ya 1917 hari abafaransa bensi bari baraguze bondi na leta yaba Tsar bari kubutegetsi icyo gihe.Communisme yari yarabahakaniye kuva 1917 kugeza 1990, comminisme imaze gutembegara bazana nako abana babo za mpapuro bishyuza leta ya Rusiya. Ese haricyo babapimiye ra kugeza na nubu?

Comments are closed.

en_USEnglish