Kwezi Jean niwe watorewe kuyobora urugaga rwa Sinema mu Rwanda
Mu myaka ibiri ishize, sinema nyarwanda irimo kugenda irushaho guhindura isura yaba mu buryo bw’imikinire ndetse n’imyandikire yayo. Ibyo ngo bikaba ahanini biterwa nuko hari abayobozi b’amahuriro bahagurukiye kubikurikirana.
Kuri ubu, Kwezi Jean akaba ariwe watorewe kuyobora urugaga rwa sinema mu Rwanda nyuma yo gusimbura Ntihabose Ismael watorewe kuyobora inama nkuru y’abahanzi.
Hari hashize amezi atandatu uwari umuyobozi w’urugaga rwa sinema mu Rwanda Ntihabose Ismael atorewe kuyobora inama nkuru y’abahanzi (Rwanda arts council), bituma haboneka icyuho mu rugaga rwa sinema kubera kutagira ubuyobozi.
Ku wa gatanu tariki ya 19 Kanama 2016 akaba aribwo amahuriro yose ya sinema arimo ay’abakinnyi, aba producers, n’ay’abanditsi bahuye noneho bakora amatora aziguye yo gushaka uwafata uwo mwanya.
Ku mwanya wa president hari hatanzweho abakandida babiri umweakaba yari Misago Nelly Wilson wari watanzwe n’ihuriro ry’aba producer (Rwanda film producers union) ahatana na Kwezi Jean wari watanzwe n’ihuriro ryabanditsi Ba film (Rwanda screenwriters union).
Kwezi Jean akaba yaratsindiye uwo mwanya ku majwi asaga 20 mu gihe uwo bari bahanganye Misago Nelly yari afite amajwi ane gusa.
Umubitsi w’urugaga naho hari hatanzwe abakandida babiri aribo Niragire Marie France watanzwe nihuriro ry’abakinnyi na Sikitu Gerome watanzwe n’ihuriro ry’abacuruza film birangira France atsinze n’amajwi 19 kuri atanu ya Sikitu.
Bikaba biteganyijwe ko aba bayobozi bashya bazarahirira izo nshingano nyuma yokwemezwa n’ihuriro ry’abahanzi ‘Arts council’ ku buryo buhoraho.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW