Kumenyekanisha injyana ’ Gakondo ‘ sinjye bireba gusa- Jules Sentore
Jules Sentore ni umuhanzi benshi bamaze kwemera ko ari umuhanga kubera uburyo bw’imiririmbire ye y’umwimerere’ Live’ bamwe banavuga ko bakunda kumva aho aririmba kurusha kumva indirimbo ze kuri CD. Asanga kuba injyana gakondo yakundwa bidasaba imbaraga ze gusa ahubwo bireba buri munyarwanda.
Ibi abitangaje nyuma y’ibitaramo amaze gukora bine by’irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star aho usanga abantu bamutega amatwi bumva uburyo aririmba ariko ntibashobore kubyinana nawe.
Iyo akaba ari imwe mu mbogamizi avuga akunze guhura nazo muri iri rushanwa aho usanga abantu bakunze kumva ubutumwa arimo kubagezaho nyamara kuba batamugaragariza ko bamwishimiye hari icyo bigabanya ku bamuha amanita yuko yitwaye ‘Judges’.
Jules yabwiye Umuseke ko kuba atabona umubare munini w’abamufasha kubyina cyangwa se ngo bamugaragarize ko bamwishimiye, atari uko bamwanze. Ahubwo ari uko bamwe batarumva neza ubutumwa n’injyana akora.
Ati “Birasaba imbaraga nyinshi kuba abanyarwanda bose bakwiyumvamo injyana gakondo nk’injyana y’umwihariko. Si njye rero usabwa gukoresha imbaraga nyinshi gusa ahubwo ni buri munyarwanda wese ushyigikiye kuzamura injyana gakondo aho guhera mu njyana z’amahanga”.
Mu rutonde rw’abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu, Jules Sentore ari mu bahanzi batatu bahabwa amahirwe yo kwitwara neza mu gihe yaba agaragarijwe ko ashyigikiwe.
Bamwe mu bahanzi bari muri iryo rushanwa baganiriye na Umuseke , bavuga ko ari umuhanzi bubaha. Ariko batangazwa no kubona hari abantu benshi batamwereka ko bamushyigikiye iyo ari kuri stage.
Gusa ugasanga bose bateze amatwi bumva uburyo aririmba ariko badashobora kuba basimbuka ngo babyine nkuko abandi bahanzi bakora izindi njyana bigenda iyo bagiye kuririmba.
Mu nshuro eshatu amaze kwitabira iri rushanwa, ntabwo aragera ku mwanya wa nyuma nubwo bemera ko ari umuhanga. Ahubwo afata imyanya ine ya nyuma kubera kutabona umubare munini wamushyigikiye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW