Kuba Masudi agiye guhura na Ally Bizimungu wamutoje, ngo bishobora gufasha Rayon Sports
Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi 2016, Bugesera irakira Rayon Sports kuri Stade ya Kigali. Masudi Djuma avuga ko kuba yaratojwe na Bizimungu Ally bishobora gufasha ikipe ye.
Nubwo umukino uza kubera kuri Stade ya Kigali, ni Bugesera FC iza kwakira Rayon Sports. Ni mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda. Icyizere ni cyose ku ruhande rwa Bugesera FC.
Umutoza Ally wa Bugesera ati “Rayon Sports ni ikipe ikomeye, ariko natwe turakomeye cyane. Nayibayemo muri 2013, nza kuhava bitagenze neza, kuko banyambuye amezi atatu y’umushahara. Ni yo mpamvu nshaka nanjye kubababaza kuri uyu mukino.”
Mu gihe Bizimungu avuga ko ashaka intsinzi, Masudi Djuma na we ngo afite intwaro iza kumufasha ku mukino wa Bugesera FC.
Djuma yabwiye Umuseke ati: “Ally (Bizimungu) yarantoje muri 2010 ndi i Burundi muri Inter Stars. Nzi neza amayeri ye mu gutegura umukino. Tuzi ko tugomba gutsinda umukino ku wundi, niba dushaka igikombe. Dufite ubushake bwo kubikora, igisigaye ni mu kibuga.”
Uyu mukino urahuza abakinnyi baziranye, cyane ko Uwayezu Bernard na Bikorimana Gerard bageze muri Bugesera bavuye muri Rayon Sports.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW