Digiqole ad

Ku kibazo cy’Inzara, Min Stella Ford yasabye abayobozi kwishyira mu mwanya w’abayoborwa

 Ku kibazo cy’Inzara, Min Stella Ford yasabye abayobozi kwishyira mu mwanya w’abayoborwa

Stella Ford Mugabo aganiriza abayobozi bari mu Itorero i Gabiro

*Min Stella Mugabo yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukorera igihugu aho gukorera amanota,
*Yasabye buri wese gutekereza icyo yakora ku myanzuro y’Umwiherero wa 13
*Yanenze abayobozi babeshya ko hari ibyo bakoze…

Ministiri Stella Ford Mugabo ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri yagaragarije abayobozi b’uturere bari mu itorero ibibazo bamwe muri bo bakomeje kwitwaramo nabi birimo ikibazo cy’abana b’inzererezi bafatwa bakajyanwa mu bigo bibacunga, ariko ntibakurikiranwe ngo babazwe icyabateye iyo myitwarire n’ikibazo cy’inzara cyugarije bamwe mu batuye mu Burasirazuba aho yasabye aba bayobozi kwishyira mu mwanya w’abafite iki kibazo.

IMG_3518

Ni itorero rije rikurikira Umwiherero w’abayobozi Bakuru wanafatiwemo imyanzuro 14 irimo gukemura ikibazo cy’abana b’inzererezi n’abandi bahohoterwa, ikibazo Umukuru w’Igihugu yanagarutseho muri uyu mwiherero abwira abayobozi ko cyavuzweho kenshi, ariko kikaba kitabonerwa umuti.

Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi muri bo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata ishuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu,” ni umwe mu myanzuro yavuye muri uyu mwiherero.

Uyu mwiherero wanagarutsweho cyane na Minisitiri Stella Ford Mugabo ubwo yagezaga impanuro ku bayobozi baherutse gutorwa mu matora y’inzego z’ibanze yabaye muri Gashyantare na Werurwe.

Stella Ford Mugabo yavuze ko muri uyu mwiherero w’abayobozi bakuru herekanywe amashusho agagaraza ubuzima bw’abana bo ku muhanda n’abana b’abakobwa batewe ibikomere bitandukanye, ariko ko byagaragaje intege nke z’abayobozi mu gukemura ibibazo by’abana.

Yavuze ko aya mashusho yagaragaje imyitwarire idakwiye abayobozi n’umuryango nyarwanda. Yavuze ko muri uyu mwiherero hemeranyijweho ko abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, by’umwihariko abayobozi batazihanganirwa.

Minisitiri wagarutse ku nkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wasanzwe mu bitaro bya Muhima afite umwana w’umwaka umwe, yavuze ko batewe agahinda n’ibyakorewe uyu mwana wababwiye ko nyuma yo guterwa inda n’uwo yakoreraga yamwirukanye yagera imbere y’umubyeyi we na we akamwirukana.

Stella Ford yavuze ko ubwo hakorwaga ubushakashatsi bwagaragaje izi ntege nke z’abayobozi mu kurera u Rwanda rw’ejo, yavuze ko basuye ikigo cyakira abana b’inzererezi, ariko ko batunguwe n’uburyo aba bana bafatwamo.

Yavugaga iyi nkuru agaragaza ko yakoze ku mitima ya benshi bayibonye, yavuze ko uyu mwana nyuma yo kwirukanwa n’umubyeyi yagiye gutanga ikirego kuri Police na yo ikamwamaganira kure.

Minisitiri ati “Ntiyashoboraga gusubira hariya (aho yakoreraga) kuko na ho bari bamwirukanye nabi, yagiye kuri Police ararega, Police iti “va aha wa ndaya we”, baramufata bamujyana muri cya kigo.”

Stella Ford wanenze iyi myitwarire ya Police, yavuze ko mu gufata abana, bari bakwiye kujya babanza bakamenya icyateye umwana kuza mu muhanda cyangwa kuba inzererezi, kuko mu bana 15 babajijwe, batanu bonyine ngo ni bo bakurikiranywe bakabazwa impamvu yatumye bazanwa muri iki kigo.

Ati “Noneho ukibaza imyaka ibiri umwana ari muri iki kigo, nta n’uwababajije impamvu bahari… ibyo bikakwereka uruhare rwacu ndetse nk’abayobozi tubishyira ku ruhande, wibaze ari nk’umwana wawe “ese byagenda gute?”.”

Yavuze ko ibi biteye agahinda kuko no mu bana basanze barera abandi, bose ari abana batarengeje imyaka 15.

Ati “Ibyo ni byo bibazo dufite uyu munsi, biteye agahinda ariko na none bikagenda bisubira muri za ndangagaciro duhora tuvuga.”

 

Ku kibazo cy’Inzara, ati “Ibaze uko wicara ku meza ufata breakfast, lunch…”

Abayobozi bakurikiye ibyo ababwira
Abayobozi bakurikiye ibyo ababwira

Minisitiri yasabye abayobozi kwishyira mu mwanya w’abayoborwa. Mu minsi ishize havuzwe ikibazo cy’inzara yugarije bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse bivugwa ko bamwe muri bo batangiye gusuhukira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Minisitiri Stella Ford yavuze ko ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu bwageneye ibiribwa Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bikajya bibagezwaho nyuma ya buri byumeru bitatu.

Mu igenzura risanzwe rikorwa n’Abaminisitiri (buri Minisitiri afite akarere akurikirana), Stella Ford yavuze ko ubwo basuraga aba Banyarwanda batujwe mu turere twa Kayonza na Nyagatare batunguwe no kuba ibiribwa baheruka guhabwa ari ibyo mu Ukwakira 2015.

Agaragaza ibyo babonye, ati “…Ukagerayo abantu bakakureba, ukabona bateye impuhwe kubera inzara, batubwira ko babahaye ibyo kurya byo mu byumweru bitatu inshuro imwe gusa bararekera, ikibabaje ntibafite n’aho guhinga.”

Minisitiri yavugaga ko nyuma y’iri genzura aba baturage bahawe andi mafunguro agizwe na Kg 2 z’ibigori na Kg 1 y’ibishyimbo kuri buri muntu (bizamara ibyumweru bitatu), yasabye aba bayobozi bashya kumva uburemere bw’ibibazo by’abo bayobora.

Ati “Wowe (muyobozi) niba wicara ku meza yawe ugata ifunguro rya mu gitondo, irya ku manywa n’irya nijoro, tekereza wa muntu wahaye bya bilo bibiri.”

Minisitiri wavugaga bigaragara ko atewe agahinda n’ibi, yasabye aba bayobozi guharanira gusangira n’abo bayora umutungo w’igihugu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ahaaaa, ese ko numva bikomeye ubu koko turagana he? Minister Foda nibura we aravugisha ukuri.Ese burya ni uku bimeze? Abaturage barashize pe? ngo bahawe 2kg zo kurya muri 3 Weeks? Mana yanjye! ubwo ni ukuvuga combien de gr par jour??????? ese kuki mu mwiherero uheruka ikibazo cy’ inzara kititaweho ngo gifatirwe umwanzuro? ahaaaaa!

  • Yewe Nyakubahwa Minister icecekere inzara iravuza ubuhuha mu duce twinshi umuntu yabivuga ngo ni ugukabya ubu muri Muhanga bayibatije WAREMBYE RYARI cg NZARAMBA kuko ugera k’umuturage yaramenetse amaso ukamubaza icyo yarwaye akakwihorera kuko aba abona umubaza ubusa kuko aba aziko ubizi icyo arwaye

  • IBi se by’inzara, amavunja na myibob kandi Stella Ford abigezemo gute, ko naherutse ashinzwe MINICAAF ?

    CYakora, biragaragara ko namwe mwayobwe kabisa ! Muricara mu biro mugafunga, mugashyiraho climatiseur, hakajya hakingura umukozi azanye NIDO n’amazi ashyushey gusa, mwavamo mukurira V8 ifunze hoseibirahure biri fume, mukajya muri hotels kugoroberezayo, week end mukajya muri farms cg ku Kicu…Hanyuma rimwe mu mwaka igihe muzagera mu giturage mukiaymirira ngo ngo mufite abaturage imbabazi ? Zivuye he ?

    Reba nk’abo banyarwanda birukanwye; hashize imyaka 2 Kikwete abirukanye, none ntimuranabasha no kubabonera ibyo kurya, tibagira aho bahinga, mwarangiza mukabeshya ngo babateye imbabzi. Nimugaragaze budget yagiye kuri ibyo mwita umwiherero/itorero w’abaherutse gutorwa, murasanga atari hasi ya million 50, ayo yavamo ibiryo byagaburira abo bantu ukwezi kose, ariko mwe muyakoresheje mu minsi 4 gusa. Mujye mureka kubeshay abaturage.

    Ikibazo ni

  • Ibyo Minister Mugabo avuga ni ukuri ariko kubivuga gusa ibyo ntacyo bimaze, kuko ikibazo cy’inzara kiri mu amaboko ya Leta ntabwo ari ba mayors. kuba mu amaboko ya Leta mvuga nuko hazamo politike rusange y’igihugu (national program/national policy) kandi iyo politike irenze mayor. mayor siwe uzagena imikoreshereze y’ubutaka cg amategeko ajyanye n’ubutaka, kuko inzara irimo guturuka cyane kuri politike y’ubutaka aho guhinga bisigaye bigoye, ikindi ibi bisaba politike y’ubuhinzi igomba kuvugururwa, abaturage bagahabwa imbuto nziza zidapfuye nkizo bamaze iminsi babaha, kureka umuturage agahinga imbuto ashaka atabitegetswe, no gutanga ifumbire ifite ubuziranenge. ibi rero bireba minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi, hakazamo minisitere ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza nayo igakora gahunda n’inyigo nzima zigaragaza neza uko abantu babayeho bigatuma hashakishwa umuti urambye.

    Naho kubwira mayor ibi bibazo ni ukumutaba mu inama rwose, kuko bituma biha guhiga ibintu bidashoboka bikarangira birukanwe cg bafunzwe kandi mukuri ibyo baregwa birenze kure icyo baricyo.

    Leta nifate iya mbere ishyireho gahunda na politike bihamye ibindi bizikora

Comments are closed.

en_USEnglish