Kirehe, umushinga w’Ubuhinzi bugezweho bwuhiwe uzatangwaho miliyoni 120 $
Uyu ni umushinga wa gatatu mugari wo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga uzaba uvutse mu Karere ka Kirehe, akarere kera cyane ariko kagakunda kuzahazwa n’izuba ry’igikatu. Ni nyuma y’Umushinga w’umuherwe Howard Buffett uri mu murenge wa Nasho n’undi witwa BRAMIN (Bralirwa & Minimex) wo ukorera mu murenge wa Ndego muri Kayonza.
Export targeting Modern Irrigated Agriculture Project, (ETIA Project) ni umushinga uzaterwa inkunga na Banki y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, izatanga miliyoni ijana na makumyabiri n’ibihumbi mirongo itanu mu madolari ya America nk’inguzanyo izishyurwa ($ 120 050 000).
Tariki ya 26 Ukwakira 2013 nibwo amasezerano y’inguzanyo y’amafaranga azakoreshwa mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga yasinywe, hagati ya Leta y’u Rwanda n’iyo banki yo mu Buhinde.
Umushinga muri rusange uzakorera mu mirenge ibiri imwe mu igize Akarere ka Kirehe, uwa Mpanga na Mahama.
Muri rusange uyu mushinga uzakorera ku buso bwa Ha 7000, harimo ubuso buzakorerwaho ibikorwa byo kuhira imyaka, inkengero zabwo zizakorerwaho ibikorwa byo kurinda ubutaka haba mu guca amaterasi ndinganire, gutera ibiti no guca imiyoboro y’amazi ndetse no gucukura imirwanyasuri.
Ikindi gice cy’inguzanyo kizifashishwa mu kubaka inganda nto zizatunganya umusaruro, ahanini ngo bijyanye n’intego y’umushinga yo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.
Hazubakwa uruganda rutunganya umusaruro w’inyanya, rukazajya rukora ibintu bikenerwa byatumizwaga mu mahanga bitandukanye nka Tomato ketchup, sauce tomate, na tomato pesto n’ibindi… n’uruganda ruto rutunganya umusaruro w’ibigori, uru ngo ruzaba rufite n’ubushobozi bwo gukora amavuta mu bigori.
Ntirandekura Valerien umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) avuga ko ikindi gice cy’umushinga kizakoreshwa mu kubaka ikigo kihariye i Kigali mu Rubirizi, kizajya gikora ubushakashatsi kinahugura abantu mu bijyanye no guhingisha imashini nk’intego yo kuva ku buhinzi bukoreshejwe amaboko.
Ikindi gice cy’umushinga kizakoreshwa mu gushaka amashanyarazi azakoreshwa mu mashini zizazamura amazi mu ruzi rw’Akagera cyangwa zigakwirakwiza amazi mu myaka (Center Pivot). Inzira yatekerejweho yo kubona ayo mashanyarazi ngo ni ugukoresha ingufu z’izuba.
Ntirandekura avuga ko inyigo z’uyu mushinga zigeze kure cyane mu bijyanye no kwita ku butaka umushinga uzakorerwamo baburinda isuri, amasezerano na ba rwiyemezamirimo bazakora ako kazi ngo azaba yabonetse bitarenze uku kwezi kwa Mutarama.
Akazi kazakorwa ni ugutunganya neza ubutaka, gushyiramo ibyuma byo kuhira imyaka, imirimo ya mbere ngo izatangirira mu murenge wa Mpanga, naho muri Mata 2017 imirimo yindi itangire mu murenge wa Mahama ari na wo ufite igice kinini cy’ubutaka buzakorerwamo n’uyu mushinga (Ha 5000).
Ubwoko 18 bw’ibihingwa byatoranyijwe bifite agaciro ku isoko ni byo bizajya bihingwa aho hantu, muri byo harimo ibigori, amako atandukanye y’imboga nk’intoryi, inyanya, ibinyamisogwe, urusenda rugezweho, tangawizi, ubunyobwa na soya ndetse n’imyembe izaterwa ku gice cy’imusozi.
Nubwo imibare y’abaturage bazahabwa ingurane kubera ubutaka bwabo buzaba bukenewe n’aho ibikorwa by’umushinga bizaba biri itaramenyekana, ngo abo baturage bazajya bahabwa ingurane ariko ubutaka bukomeze kuba ubwabo kugira ngo n’ibikorwa bazabyiyumvemo.
Ntarandekura agira ati “Abazimurwa ni abo ubutaka bwabo bushobora kugongwa cyangwa se tubona niba dufite inyubako izajya aho hantu atuye. Niba dufite Center pivot izashibura amazi akagera aho hantu atuye, icyo twateganyije si ugukura umuturage mu butaka bwe, ahubwo tuzamwishyura cyangwa tumwubakire ariko ubutaka abugumane kugira ngo n’ubundi igikorwa cyo kuhira kizabe icye.”
Avuga ko umuturage uzimurwa, bazabara ibiri ku butaka bwe ariko ubuta bwo bukaguma ari ubwe. Nibura ngo miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda muri ayo y’inguzanyo yateganyirijwe ibyo bikorwa.
Kuhira imyaka mu Rwanda ngo bishobora kuba ari cyo gisubizo kirambye bitewe n’uko hari imihindagurikire y’ibihe nk’uko Ntirandekura abyemeza.
Amasezerano y’inguzanyo y’uyu mushinga yateganyaga ko ibikorwa byawo bizamara amezi 30 uhereye igihe yashyiriweho umukono, ariko bitewe na zimwe mu nzitizi nko gutinda kumvikana, gukora inyigo mpande ebyiri (Leta na ba rwiyemezamirimo) byadindije itangira ryawo. Nibura ngo mu 2018 uyu mushinga uzaba wararangiye n’abaturage baratangiye guhinga nk’uko Ntirandekura abyemeza.
Kirehe ihagaze ite mu bijyanye no kuhira imyaka?
Tariki 21 Ukuboza 2016, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yatangarije Umuseke ko mu karere ke kuhira imyaka bikorwa mu buryo bubiri, ku mishanga minini ikoresha ikoranabuhanga harimo ibikorwa byubatswe n’umushinga KWAMP, ndetse na Center Pivot zifashishwa mu kuhira imyaka mu murenge wa Nasho ahari ibikorwa by’Umuherwe Howard Buffett wo muri America.
Kimwe n’uyu mushinga mushya uzaba ukorera mu mirenge ibiri (Mahama na Mpanga), ubundi buryo bukoreshwa muri Kirehe ngo ni ukuhira ku buso buto n’amapompo y’abaturage, ubu ngo hari miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri ibyo bikorwa.
Muzungu Gerard ati “Muri uyu mwaka tumaze gutanga imashini 15, hari n’isoko twatanze ryo kuzaha abaturage imashini bakajya bishyura buhoro buhoro, bagakoresha ‘irrigation’ aho begereye amazi ku buryo bibafasha kwiteza imbere, navuga ko ari bwo buryo dufite mu karere kugeza ubu kandi biratanga icyizere aho twari dufite ikibazo cy’izuba ryinshi, Mpanga, Mahama na Nasho.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibi nibyo bita Development! Nta terambere na rimwe ridahera ku kurwanya inzara! MINAGRI mukomereze aho!
Ko aribuyo mvuga ngo ndabeshya ayamafaranga bagiye guhamba muri kiriya gishanga bazayagaruza mbavajwe nabo bagiye guha ziriya mashini kwideni bitegure nutwo vari bafite tuzahiramo ndababuriye
Comments are closed.