King James yasezeye muri Salax Award2016
Ruhumuriza James cyangwa se King James mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B na Afrobeat mu Rwanda. Kuri ubu yamaze gusezera muri Salax Award kubera impamvu ze bwite.
Kuwa 6 Kanama 2016, nibwo abategura Salax Awards batangaje urutonde rw’abahanzi mu byiciro 14 bahataniye ibihembo uyu mwaka mu muhango wabereye muri Lemigo Hotel.
Nk’uko yabitangaje mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Ikirezi Group itegura itangwa ry’ibyo bihembo bya Salax Award, yavuze ko ahisemo gusezera kubera impamvu ze bwite.
Imwe mu mpamvu nyamukuru, ni uko bicaye we n’abashinzwe gukurikirana ibikorwa bye bya amuzika ‘Team management’ bagasanga azaba afite ibikorwa byinshi mu mwaka wa 2016.
Bityo bikaba bitamworohera kubifatanya no gukurikirana ibikorwa bya Salax Award ngo abe yakwegukana ibihembo yahataniraga.
King James yari mu byiciro bitatu muri Salax Award. Yari mu bahanzi bitwaye b’agabo [Best Male Artist. Aho yari kumwe na Urban Boyz, Bruce Melody, Christopher na Danny Vumbi.
Akaba mu bahanzi bitwaye neza mu njyana ya RnB [Best RnB Singer], aho yari ahanganye na Bruce Melody, Christopher, Knowless na Peace Jolis.
Ndetse no mu cyiciro cy’indirimbo zakunzwe mu mwaka wose [Best song of the year]. Indirimbo ye irimo akaba ari iyo yise ‘Naramukundaga’.
Umuseke wagerageje gushaka kumenya icyo ku ruhande rw’abategura iri rushanwa babivugaho ntibashobora kwitaba telephone igendanwa n’ubutumwa bugufi ‘SMS’ ntibwasubizwa.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW