Digiqole ad

King James agiye gushyira hanze indirimbo ye na Kevin Lyttle yakozwe muri 2013

 King James agiye gushyira hanze indirimbo ye na Kevin Lyttle yakozwe muri 2013

King James na Kevin Lyttle bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye

Wumvise izina Kevin Lyttle wibuka indirimbo ‘Turn Me On’ imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane yaba muri Afurika ndetse no muri Amerika muri 2004. Uwo muhanzi yamaze kwemeranya na King James ko indirimbo bakoranye yajya hanze.

King James na Kevin Lyttle bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye
King James na Kevin Lyttle bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye

Lescott Kevin Lyttle Coombs, ni umuhanzi w’Umunyamerika. Yavutse tariki ya 17 Nzeri 1976. Ubu ni umwe mu bahanzi bafite amazu atunganya umuziki ‘Studios’ mu mijyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo yazaga mu Rwanda muri 2013 aje mu gikorwa cyo ‘kwita izina’, nibwo yahuriyemo na King James bityo bemeranya gukorana indirimbo.

Yaje gukorwa na Producer Pastor P ariko Kevin Lyttle asubira muri Amerika hari ibirarangira ngo ibe yanakorerwa amashusho ‘Videos’.

Muri 2014, mu rutonde yashyize hanze rw’abahanzi bakoranye indirimbo bagomba kwitegura gukora amashusho yazo barimo Shaggy, Flo Rida, Yaga y Mackie & Mr Phillips, na King James yari aruriho.

Urutonde Kevin Lyttle yashyize hanze muri 2014 rwariho King James
Urutonde Kevin Lyttle yashyize hanze muri 2014 rwariho King James

Kuri ubu iyo ndirimbo bise ‘The Girl is mine’ nyuma yaho King James ayoherereje Kevin Lyttle agashyiramo ibyo atari yakaririmbyemo, igiye kujya hanze.

Bidatinze King James ashobora kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kujya mu gikorwa cyo gufatira iyo ndirimbo amashusho.

Akazaba abaye umuhanzi w’umunyarwanda wa gatatu ukoranye indirimbo n’umunyamerika. Nyuma ya Tom Close wakoranye na Sean Kingston, Alpha Rwirangira wakoranye na LaMyia.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kim Jemusi turakwemera rwose wowe ukora ibyo uzi!iyaba abahanzi bo mu Rwanda bakoraga ibintu muburyo buri professionel nkawe mwagera kure!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish