Digiqole ad

Kina Music, Touch Records na Super Level ninde uzegukana PGGSS 4?

Ku nshuro ya kane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star haribazwa umuhanzi uzahiga abandi akegukana igihembo nyamukuru kingana na miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibikoresho byo gucurangisha “Full Band”. Inzu zizwi zitunganya muzika mu Rwanda zifitemo abari muri Final.

Ishimwe Clemet umuyobozi wa Kina Music
Ishimwe Clemet umuyobozi wa Kina Music

Mu bahanzi bageze ku mwanya wa nyuma w’iri rushanwa bose ni abahanzi baturuka mu nzu zikomeye mu Rwanda zitunganya muzika. Abo bahanzi ni Bruce Melodie uhagarariye Super Level, Dream Boys ba Kina Music na Jay Polly uva muri Touch Records.

Aba bahanzi nibo bagomba kuvamo uwereka abandi ko iri rushanwa arikwiye nyuma y’igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 30 Kanama 2014 kuri Stade Amahoro i Remera.

Ikibazo benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bakomeje kugenda bibaza ndetse na bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi, kiragita kiti “Ese ubu nibwo tugiye kubona inzu itunganya muzika ifite imbaraga kurusha izindi?

Umuseke waganiriye na bamwe mu bayobozi b’aya mazu atunganya muzika kuri iki kibazo bamwe bibaza.

Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music yagize ati “Ntabwo ari uko njye mbyumva ko aribwo hazagaragara inzu irusha izindi, kuko iri rushanwa ntabwo ryahuje Labels ahubwo ryahuje abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Mu bahanzi bageze ku mwanya wa nyuma bose ntabwo ariko banganya abafana, hari umuhanzi ukunzwe cyane n’ urubyiruko, hari ukunzwe n’abantu bakuru ndetse n’ukunzwe n’abantu bari VIP (biyubashye).

Numva iri rushanwa rya Primus Guma Guma ryita ku muhanzi ku giti cye bitewe n’ibyo yakoze aho kwita ku nzu zitunganya muzika”.

Tariki ya 30 Kanama 2014 abahanzi bose uko 10 bazataramira abazaza muri icyo gitaramo. Nyuma hagende hahamagarwa uko barushanyijwe kugeza ku muhanzi uzaza ku mwanya wa nyuma.

Mu bahanzi bahatanira kuva ku mwanya wa kane hari, Christopher, Jules Sentore, Active, Senderi International Hit, Amag The Black, Young Grace na Teta Diana.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • jey azagitwara namwe murabizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish