Kimihurura: Inkongi y'umuriro yatwitse ingunguru z'amavuta z'uruganda GAZA
Hari mu ma sa sita y’amanywa kuri iki cyumweru. Abaturage batuye mu gishanga cya Kimihurura babonye umwotsi uvanze n’umuriro uzamuka mu ngunguru zari ziteretse hanze y’uruganda rwa GAZA rugemurira uruganda rukora ibyuma rwitwa Stil Rwa rubarizwa mu karere ka Rwamagana rukora ibikoresho bikoze mu byuma nk’inzugi n’ibindi
Ababonye uko byagenze babwiye UM– USEKE ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’umuntu waba yajuguye umuriro kuri izi ngunguru zari zibitse amavuta ya vidanje maze zigafatwa , umuriro ukaka. Kabera Zacharie ushinzwe amasoko muri GAZA yabwiye UM– USEKE ko hanze hari ingunguru zihateretse 3000, yongeraho ko ibyangijwe n’uyu muriro bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 12 y’u Rwanda.
Haracyekwa ko uwaba watwitse izi ngunguru yaba yajugunye itabi muri izi ngunguru, bigateza inkongi.
Umuvugizi wa Polisi, Spt Mbabazi Modeste yasabye abaturage kubika ibintu bishobora gushya ahabigenewe, kuko kubishyira ku muhanda bishobora guteza akaga mu bantu.
Imodoka zizimya umuriro za Polisi zahageze kare zibasha kuzimya umuriro utarangiza amazu aturanye n’aho. Kugeza ubu impamvu nyayo yateye iyi nkongi ntiramenyekana ariko iperereza rirakomeje.
Imodoka ya Police izimya umuriro yahise itabara. Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira uduce dutandukanye tw’u Rwanda ariko cyane cyane Umujyi wa Kigali.
Izi nkongi zimaze iminsi zibasiye inyubako, amagereza ndetse n’inganda. Minisitiri w’Intebe aherutse gusohora amabwiriza areba abaturage, ibigo n’inganda mu rwego rwo kwirinda izi nkongi no kuzirwanya mu buryo bwihuse.
Daddy Sadiki RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ewana ni insinga z’amashanyarazi zabiteye ntimugire ikibazo umutekano uracunzwe neza ndetse dufite n’ingufu zidasanzwe zo kuwukumira, Rekaye????.
Mu gihe uyu munsi kuya 20/Nyakanga 2014 Minisitiri ufite mu nshingano ze umutekano Musa Fazil Harerimana yahuraga n’itangazamakuru hagamijwe kuritangariza ikibazo cy’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ubukungu bw’abantu ndetse zikaba zinamaze gutera impuha zikomeye kubera ko nta bucukumbuzi bwimbitse itangazamakuru rikora ndetse n’izindi nzego bireba, uyu munsi ngo hagaragaye ikindi kibazo kirebana n’inkongi y’umuriro.Abanyarwanda tugomba gufatana urunana tugahagurukira iki kibazo kigiye kurusha ubukana ikibazo cya grenades. Abanyarwanda tugomba guisobanukirwa ko kwandarika ibikoresho birimo ibintu bishobora kugurumana igihe icyari cyo cyose ko bishobora gutera ingaruka zikomeye cyane.Ziriya ngunguru zo zakoraga iki ku karubanda mu gihe hari hashize iminsi uwo Mucuruzi abona u Rwanda rushya kubera impanuka nk’izo niba ari impanuka!!!!! Ariko mureke dushakishe iyo mpamvu tiyikumire aho guhora turwana n’ibibaye…Ntarugera François
muhumure leta yashyizeho ingamba zizava mu itsinda ryashyizweho mugukurikirana izi nkongi
birababaje kandi biteye agahinda rwose , gusa kurundi ruhande twashimira polisi ikomeje gutabarana ingonga muri ibi biza byumuriro bikomeje kwibasira umugi wacu, kandi tunasaba comite yashyizweho kongera umurego mugukora ubushakashatsi mubitera iyi nkongi rwose ikomeje kuyogoza umugi wacu
tuza tuza tuza… wa muturage we…ibintu turabikontorora 100% naho izo za rnc-fdlr… zirarengana …. ikibitera turakizi….!!!
Ndabona abahungabanya umutekano barize imitwe nda. Babonye grenade ziruhije mu buryo bwo kuzigura, kuzinjiza, no kuzitera none bahisemo kunjya batwika bifashishe buri kimwe gishoboka. ariko koko Imana yapfashije bagafata nkumwe koko muri abo batwika ko yaba itungiriye neza.
ariko inganda zagakwiye kugira uburyo bwo kurwanya inkongi