Digiqole ad

Kigali ku isonga mu kajagari kari kuri 65,7%. Mu gihugu ni 14,1%

Kuri uyu wa 19 Kanama mu kwerekana ibyavuye mu ibarura rusange ryo muri 2012, kuri uyu wa 19 Kanama ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare  kerekanye ko umujyi wa Kigali uza imbere mu miturire y’akajagari ku gipimo cya 65,7% mu gihe mu gihugu imiturire nk’iyo iri ku gipimo cya 14,1%.

Yousouf Murangwa uyobora ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu Rwanda atangaza iby'iri barura uyu munsi
Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda atangaza iby’iri barura uyu munsi

Imibare itangwa n’iri barura rusange ryakozwe mu 2012, ni ishingirwaho mu gihe cy’imayaka 10.

Gutura mu midugudu ni bimwe mu bikunze gukangurirwa abatararwanda hagamijwe kwegera ibikorwa remezo ndetse no kubacungira umutekano bikaushaho korohera ababifite mu nshingano zabo.

Iyi gahunda isa nk’iyumvikanye abaturarwanda bakaba barayitabiriye kuko imibare igaragaza ko 85,9% batuye mu midugudu mu gihe abatuye mu kajagari babarirwa kuri 14,1% mu Rwanda hose nk’uko byatangajwe none.

Ibi siko bimeze mu mujyi wa Kigali aho baza imbere mu miturire y’akajagari ku gipimo cya 65,7% by’abawutuye batuye mu kajagari,  mu Ntara y’Amajyepfo gutura mu kajagari bibarirwa kuri 7%, mu Uburengerazuba bibarirwa ku 9,1%, Amajyaruguru ho ni 5,4%, naho mu Burasirazuba akajagari kabarirwa 6,6%.

Kuba umujyi wa Kigali uza ku isonga mu miturire y’akajagari biterwa no kuba abubatse mu mujyi wa Kigali barahubatse hatarashyirwaho igishushanyo mbonera cyawo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mujyi Fidèle Ndayisaba.

Yagize ati “ Aka kajagari ko hashyizweho uburyo bwo guhangana nako ku buryo hari hazagenda hanyuzwa imihanda, imiyoboro y’amazi n’ibindi, birumvikana ko hari n’inzu zimwe na zimwe zizasenywa kugira ngo ibi bikorwa bibone aho binyuzwa”.

Yakomeje atangaza ko igishushanyo mbonera ubwacyo kizatuma aka kajagari katongera kugaragara mu mujyi wa Kigali ndetse no kugena bimwe mu bice byo guturwamo mu buryo bw’umudugu aho buri karere gafite ibi bice byagenewe kubakwamo mu buryo buciriritse.

Ikindi kibazo cyugarije umujyi wa Kigali nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ibyavuye muri iri barura rusange ni uko hakomeje kugaragara umubare munini wabaza kuwuturamo baturutse mu bice by’icyaro aho mu myaka itanu gusa abagera ku 208.464 aribo baje gutura mu mujyi wa Kigali mu gihe abawuvuyemo bajya gutura ahandi ari 84.812.

Kuri ibi; Fidèle Ndayisaba atangaza ko atari ikibazo ahubwo ko gishobora kuba igisubizo mu gihe abaza mu mujyi wa Kigali baza bafite icyo baje gukora ndetse hakaba hari kwigwa uburyo abawutuye badafite ibyo bakora cyane cyane urubyiruko rufite ubumenyi ruzakangurirwa kububyaza umusaruro ndetse bikaba byanakorohera abashoramari kubona abakozi.

Bimwe mu bipimo by’ibyavuye mu ibarura rusange 2012  

Abaturage batuye u Rwanda ni 10,515,973; umujyi wa Kigali ni 1,132,686;

Abafite ubwishingizi butandukanye mu kwivuza mu Rwanda hose ni 88%; mu mujyi wa Kigali ni 86.2%;

Abafite ubwishingizi mu kwivuza bwa mutuel de santé mu Rwanda hose ni 95%; mu mujyi wa Kigali ni 84.9%;

Mu mashuri

Amashuri abanza

Abiga mu mashuri abanza mu Rwanda hose ni 138.7%;  mu mujyi wa Kigali ni 131%

Abiga mu mashuri abanza babikwiye kubera imyaka yabo mu Rwanda hose ni 88,2% mu gihe abo mu mujyi wa Kigali ari 89.2%;

Amashuri yisumbuye

Abiga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda hose ni 42,3%, mu mujyi wa Kigali ni 68,9%.

Abayigamo babikwiye hakurikijwe imyaka mu Rwanda hose ni 22% mu gihe mu mujyi wa Kigali ari 39.3%;

Mu murimo

Abafite akazi mu Rwanda hose ni 73.6%, mu mujyi wa Kigali ni 68.7%;

Abadafite akazi mu Rwanda hose ni 3.4%, mu mujyi wa Kigali ni 9.4%

Imibereho

Ingo zitunze imodoka mu Rwanda hose ni 1.2%, mu mujyi wa Kigali ni 7%

Ababasha gukoresha ikoranabuhanga rya interineti mu Rwanda hose ni 6.7%, mu mujyi wa Kigali ni 28,1%;

Ingo zifite ubwiherero bwite ni 82.4% mu Rwanda hose, mu mujyi wa Kigali ni 50%

Ingo zifite umuriro w’amashanyarazi wa EWSA mu Rwanda hose ni 16.8%, mu mujyi wa Kigali ni 67.1%;

Ingo zifite inyakiramajwi (radio) mu Rwanda hose ni 64%, mu mujyi wa Kigali ni 73.2%

Ingo zifite television mu Rwanda hose ni 7.8%, mu mujyi wa Kigali ni 38.1%;

Abafite itumanaho rya telephone mu Rwanda hose ni 54.1%, mu mujyi wa Kigali ni 85.1%

Iyi mibare ngo ni iyo kwizerwa nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’ibarura rusange ku rwego rw’igihugu Mutijima Prosper aho yavuze ko nyuma y’iri barura hashyizweho itsinda ryihariye ryo kurikorera ubugenzuzi rigasanga ryarakozwe neza ku gipimo cya 99%.

Abari bitabiriye gahunda yo kumurika iri barura rusange kuri uyu wa mbere ku gicamunsi
Abari bitabiriye gahunda yo kumurika iri barura rusange kuri uyu wa mbere ku gicamunsi
Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare
Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare
ACP Rodgers Rutikanga uyobora Polisi mu mujyi wa Kigali
ACP Rodgers Rutikanga uyobora Polisi mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali avuga ko hari ingamba zikomeye zo kurwanya akajagari mu mujyi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko hari ingamba zikomeye zo kurwanya akajagari mu mujyi
Prosper Mutijima umuhuzabikorwa w’ibarura rusange ku rwego rw’igihugu
Prosper Mutijima umuhuzabikorwa w’ibarura rusange ku rwego rw’igihugu avuga ko iri barura ryakozwe neza ku gipimo cya 99%

Photos/M. NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko birumvikana kuko muri kigali ni naho hari ubucucike bwinshi

  • erega hari byinshi bimaze gukorwa kandi bigaragara ,ariko nanone nibyo rwose haracyari byinshi byo gukorwa mumugi  wacu ningombwa ko nabyo byigwaho kandi bigashakirwa ibisubizo munzira za vuba tugakomeza gutunganya umugi wacu

  • njye sinabaruwe kdi nari mugihugu ntabwo bagera kugireranyo cya 99% be kutubeshya 

Comments are closed.

en_USEnglish