Digiqole ad

Kigali: Abanyarwandakazi batatu muri 15 batewe Intanga Ngabo barenda kubyara

 Kigali: Abanyarwandakazi batatu muri 15 batewe Intanga Ngabo barenda kubyara

Guterwa intanga ngabo hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuva aho ibitaro “Baho International Hospital” bitangiye gutanga Serivise yo gutera intanga ngabo abagore babuze urubyaro, biratangaza ko muri 15 bakoreyeho igerageza, ubu batatu batwite ndetse ngo umwe muri bo arenda kubyara.

Ibitaro Mpuzamahanga Baho byatangiye gufasha ababuze urubyaro.
Ibitaro Mpuzamahanga Baho byatangiye gufasha ababuze urubyaro.

Akenshi mu Rwanda imiryango ibuze urubyaro irivuza, byakomeza kwanga ikajya mu bihugu byo mu mahanga nk’Ubuhinde n’ahandi.

Umwaka ugiye gushira, Ibitaro mpuzamahanga Baho bizanye uburyo bwo gufasha ingo zabuze urubyaro kurubona bitazisabye kujya mu mahanga.

Mu mezi ari hagati y’atandatu (6) n’arindwi (7) ashize, ibi bitaro byasuzumye imiryango 20 yabuze urubyaro, abagore bo mu miryango 15 baza guterwa intanga ngabo (Artificial insemination).

Ibitaro “Baho International Hospital” bivuga ko muri abo batewe intanga ubu batatu (3) bamaze gusama, ndetse ngo umwe arabura igihe gito ngo ngo abyare.

Artificial insemination ni uburyo abaganga bafata intanga ngabo bakazishyira muri nyababyeyi y’umugore, habanje kubaho gutegura umugore, bakamutera imisemburo cyangwa bakamuha ibinini kugira ngo imisemburo ye ibe yiteguye gusama aribyo bita Indection of ovulation. Ibi ariko bikorwa ku bantu babihisemo.

Dr.Osvaldo Rodriguez Lara, umwe mu baganga b’indwara z’abagore mu bitaro bya Baho avuga ko mbere yo gutera umugore intanga ngabo babanza bakazipima, bagasuzuma ko zihagije, ni ukuvuga ziri hejuru ya Miliyoni 15.

Iyo bamaze kuzipima bagasanga nta kibazo, ngo bakazishyira mu byuma byabugenewe iminota 30, bakabona kuzitera wa mugore wateguwe.

Dr.Osvaldo avuga ko kuba intanga ziterwa umugore bitavuze ko ariwe uba ufite ikibazo, ahubwo ngo hari ubwo bikorwa mu gihe umugabo ariwe wari ufite ikibazo.

Umugabo ngo iyo ariwe ufite ikibazo, nk’icy’intanga nkeya (orgorisponia) ahabwa imiti akaba yagira intanga ziri hagati ya Miliyoni eshanu n’icumi zishobora guterwa muri nyababyeyi y’umugore (Artificial insemination).

Dr.Rodriguez ariko avuga ko bisaba kwihangana kuko ngo hari ubwo ushoborwa gukorerwa ‘Artificial insemination’ inshuro zirenze imwe, kuko atari uburyo bukoreshwa ngo uhite usama 100%.

Ibi bitaro bya BAHO ntibitangaza umubare wa nyawo w’amafaranga bishobora gutwara guhera batangiye kwita ku muryango wabuze urubyaro kugera ubyaye, gusa ngo nko guterwa intanga (Artificial insemination) byonyine bikorwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Guterwa intanga ngabo hifashishijwe ikoranabuhanga
Guterwa intanga ngabo byifashishwa mu gihe hari ibibazo mu kubona urubyaro

Umugore ntashobora guterwa intanga zitari iz’umugabo bashakanye byemewe

Mu gihe mu bihugu byamaze gutera imbere, usanga hari ubwo bashobora guhuza intanga ngabo n’intanga ngore zikazavamo umwana hatabayeho gutwita kw’umugore, cyangwa umuryango ukaba washaka undi mugore uwutwitira, mu Rwanda ho ntibirahagera kuko uburyo buhari ari ugutera intanga muri nyababyeyi y’umugore.

Ibitaro Baho bivuga ko hagendewe ku muco nyarwanda ‘Artificial insemination’ bayikorera abashakanye, kandi babanje guhura nabo bombi.

Ibi bitaro ngo ntibikorera Artificial insemination abantu bose babyifuza, kuko basaba ko niba ugiye kubonana na muganga uzana n’uwo mwashakanye byemewe n’amategeko, ku buryo muganga abasuzuma akareba aho ikibazo giherereye n’ikigitera. Ibi ngo bikaba bikorwa kubera umuco nyarwanda usaba ko umuntu abyarana n’uwo bashakanye.

Kuzana kw’abashakanye kandi ngo bifasha ibitaro kugira ngo bipimire hamwe intanga n’imisemburo, harebwe niba nta bibazo muri nyababyeyi cyangwa niba nta kibazo umugabo yaba afite mu myanya myibarukiro, bityo haba hari ikibazo kibasha kuvurwa.

Bituma kandi ngo abaganga babasha kuganiriza umuryango kugira ngo nibafata umwanzuro wo gukoresha uburyo bwa ‘Artificial insemination’ mu kuba babona urubyaro babihitiremo hamwe.

Ubu buryo kandi ntibureba abantu bari hejuru y’imyaka 45, kuko ngo umugore uyirengeje biba bigoye kumutera intanga ngabo ngo babe yasama kuko aba ari mu bihe byo gucura.

Ibitaro Baho bivuga ko abantu babuze urubyaro bafasha ari ababa bamaze byibura umwaka umwe umwe kuzamuka bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ntibasame kandi bifuza urubyaro. Bigakangurira imiryango yabuze urubyaro kugana abaganga bakabafasha.

Baho International Hospital ni ibitaro biherereye mu Mujyi wa Kigali, Nyarutarama mu ntabwe nke uturutse kuri MTN Center werekeza i Kagugu, ni ibitaro bikora ubuvuzi bw’indwara zose zirimo n’izabagore.

UWASE Joseline
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Nyabuna ibyo bintu byo gutera inda uugore mu buryo bwa IN VITRO FERTILIZATION, mu Rwanda ntimubishyire amakenga. Bishobora kuba ali za experiences abazungu bazanye mu Rwanda zishobora kuzatugaruka mu bihe bizaza.

  • Haribenshicyane muri Kigali bafite ibyobibazo . Gusa yemwe azineza iryo vuriro siryo ryishe mushutiwange Mugabe Robert ngewe narinziyuko barifunze none riracyongera kwica abandi banyarwanda . Ndabasabye ababizi mudusobanurire niba atariryo ryamwishe ndavuga Mugabe Robert wakoraga Kanombe Airport murakoze kudusubiza.

  • bagore mubyumva mutarabona urubyaro ntimuhite mushidukirayo kuko ubwo buryo ninkuko nawe urimugihe cyuburumbuke mwabikora numugabo wawe bigacamo kuko ntakintu kidasanzwe bakoresha njye nagiyeyo mfite icyo kibazo banca 200.000frw kandi ntago babikorera kubwishingizi umugore wuwo mugabo ubikora niwe wankurikiranaga yarabikoze ntacyo byatanze nyuma yukwezi ndongera mpima amahirwe biranga nsubiye kuruwo mugore arabwira ngo nongere rimwe ndebe narongeye nkitegereje kuwo mugore aza ngo tubonane umukobwa bakoranaga yaranyihereranye arabwira ngo nogukomeza gupfusha ubusa amafaranga ngo byabaho nubundi imana yabishatse ubu narabyaye kandi ntakindi nkoresheje 400.000frw yanjye yapfuye ubusa tero nagore munjye mwitondera ibyo mwimvise byose ngo batuma ubona urubyaro byose ngo mutange ama cash kuko byagusenyera wasigara ntanumwenda wokwambara ufite gusa birumvikana iyutarabyara ntamahoro murugo imiryango abaturanyi uba iciro ryumugani ahubwo nabagirinama yo kunjya kimihurura bo baragerageza bafata nubwishingizi ese wowe urumva muri 15prsn 3prsn nibo byaciyemo urumva harikizere koko wabigirira

  • Nange nunge mu ryanyu bagore mutaragira amahirwe yo kubona urubyaro mwitondere iryo terwa ry’intanga murio ibyo bitaro bya Petronilla,nta buziranenge muri uwo mwuga bafite.

  • RWOSE NDASHIMA IBYO BITARO BIRAGERAGEZA CYANE MUBAGANGA NA ABAFOROMO ARIKO BAKOSORE CYANE KU ABAKOZI BABO BAKORERA MU ISHAMI RYABO RYO MUMUJYI KURI RÉCEPTION rwose niba mutanabizi hari benshi tumaze kuhacika kubera reception yanyu ESPECIALLY ngo yitwa ELYSE ntanumwe ukeneye kumenya ko ariwe uyiyobora ubwo mpaheruka twahagurukiye rimwe turi3 twigira ahandi kubera urusaku rwamagambo mabi yarimo abwira umuclia yabanje gutongana cyane bikabije mwimbere mubirahure nyuma arasohoka aza no gutonganira hanze ariko muburyo bukabije pe pepe
    ahubwo nibaza niba aba Boss be batabizi ese abaclia azabacaho bo ntagihombo mubona azabateza niba twarahagurukiye rimwe turi3 uwo munsi ndibaza indi minsi byifashe gute abo dukorana bose tumaze kuhacika kubera impamvu usanga zose zisa kdi tugahuriza kuri uwo mugore nababwiye niba mukunda ivuriro BAHO mubyigenzurire

  • Abakozi bazima bazi akazi barabirukanye ubu abahasigaye ntakigenda rwose! Naho iryo vuriro ryo ntimubitindeho niryo ryishe wa muntu waje yitwaye mu modoka ye bikarangira basubiheyo umurambo!

    Iyi nkuru yo ni publicite kuko babuze abantu baragira ngo nibura hagire abagaruka. Icyabo ni amafaranga naho kuvura byo biza nyuma!Arko ibzego zibishinzwe zari zikwiriye gukora igenzura ryimbitse muri ririya vuriro rwose hatazagira abandi bahagwa!

  • Mbega disi! Yuuuuu.

  • Mubyukuri ibyo mutubwiye biragaragaza iterambere u Rwanda rugezeho!nibyiza cyane!!! Arikose mwadufasha mukaduha number fone zabo kugirango badufashe turabakeneye!ikindi batugereranyirize igihe cyangwa inshuro ntarengwa umugore ashobora guterwa intanga akaba yasama, banatubwire niba bishobokako umuntu ashobora guterwa intanga bigendanye n’igitsina ashaka! (ndavuga umuhungu cyangwa umukobwa )noneho batugaragarize amafaranga ntarengwa umuntu ashobora gutanga kugirango abashe gusama! Murakoze.

  • uwo ninyiri ibitaro witwa kayibanda umugabo wa petronille,wirirwa abeshya abanyarwanda,ashaka amaronko, nu mugabo ukunda amafaranga gusaa,ntakintu kizima kimubamo,ndabingize abivuriza muri Baho muzajye mubanza murebe amafaranga yama exam mugiye gutanga kuko bagusabira nibitaringonbwa,gusa asiga isura umugore we kdi atari umuntu mubi witangira nabarwayi

  • Reka reka nta Baho..baho yabayeho Dr Muhamed agihari!

  • Arko se namwe mumbwire abantu biha gukorera ahantu habiri (2) batabishoboye gute?! Ese ubundi uwabahaye uburenganzira bwo gufungura biriya bitaro we ntiyariye ruswa dore ko uriya mugabo KAYIBANDA yabaye imbata yayo (ruswa)?! Hari ibitaro mpuzamahanga mwabonye bitagira ambulance ra?! Nayo ko bayiguze ari uko uriya muntu amaze kuhapfira bikagaragara ko ambulance yaje kumufata itinze bigatuma apfa?! Abantu bafata ibizamini bakabiha umwana agatega moto ngo abijyane mu mugi kuri ka gashami ngo bikorerweyo?! Bivuze ngo imashini zikora ibizamini ziba mu mugi kandi buri shami rigomba kugira imashini zaryo. Ese ubwo iyo moto ikoze impanuka?! Ahaaaa! Abatekamutwe baragwira!

  • ririya vuriro ni abateka mitwe wabonye ukuntu babeshya abantu ngo bafite abaganga binzobere Mu kuvura amagufa; imitsi n’umutima naho ni ukutwohereza Mu buhinde naho tuhayobewe uwo mugabo KAYIBANDA rwose ni umucuruzi ntakwiye kuba kwa muganga

  • yegoko!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish