Digiqole ad

Kenya: Kenyatta yavuze akababaro aterwa na Ruswa iri mu gihugu cye

 Kenya: Kenyatta yavuze akababaro aterwa na Ruswa iri mu gihugu cye

Perezida Uhuru Kenyatta avugira imbere y’imbaga y’Abanyakenya baba muri Israel kuri uyu wa kane

Israel- Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yanenze cyane abaturage b’igihugu cye kubera ruswa yo hejuru, amacakubiri n’ibindi bikorwa bigayitse, aho yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu muri Israel.

Perezida Uhuru Kenyatta avugira imbere y'imbaga y'Abanyakenya baba muri Israel kuri uyu wa kane
Perezida Uhuru Kenyatta avugira imbere y’imbaga y’Abanyakenya baba muri Israel kuri uyu wa kane

Ubwo yagezaga ijambo ku Abanyakenya baba mu gihugu cya Israel, Perezida Kenyatta yavuze ko ikintu giteye agahinda n’isoni ari uko igihugu cyabo cyakataje mu bintu bibi.

Ibintu bibi yavugaga birimo ruswa yafashe intera yo hejuru, ivangura ndetse n’imvugo z’ibitutsi ngo zamaze no kugera no mu banyapolitike.

Yavuze ko bibabaje cyane kuko ibyo byose biri muri iki gihugu kandi Imana yari yarabahaye igihugu cyiza.

Yagize ati: “Twebwe nk’Abanyakenya, Imana yaduhaye igihugu cyiza inshuro 20 kurusha iki ngiki turimo (Israel). Ariko iyo tujyenda usanga igihugu cyuzuye imiborogo n’ubujura.”

Yakomeje agira ati “Abanyakenya dufite ubuhanga bwo kwiba, bwo gutukana, nubwo gukora ibindi bintu bikojeje isoni biteye n’agahinda ndetse no kugira amacakubiri.”

Yavuze ko iki gihugu gifite ubukungu, ariko kubera ikibazo cya ruswa yamaze kuba nk’icyorezo mu bayobozi n’abaturage ngo biragoranye gutera imbere.

Yavuze ariko ko bagomba kwigira ku gihugu cya Israel uburyo cyateyemo imbere.

Mu mwaka ushize Kenyatta yirukanye Abaminisitiri batanu n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru kubera kuvugwaho ruswa.

Abanyakenya baba muri Israel bari bishimiye Perezida Kenyatta
Abanyakenya baba muri Israel bari bishimiye Perezida Kenyatta

Callixte NDUWAYO
UM– USEK.RW

3 Comments

  • hahahahahha, nyamara ibyongibyo Kenyata yavuze nibyo abanyarwanda bahaye ikaze. kuba inzego nyishi za leta nizabikorera ziyoborwa nabanyakenya nukuvuga ko iyo mico niyo batuzaniye.
    urugero rwa hafi ni BK(Bank of Kigali) urwikekwe, kubeshya ngo hungutswe za miliyari, ikenewabo,nandi mafuti meshi.

    nibakomerezahoooo

  • Kenya Day yabo ko idashamaje kweli?

    • Urabona se batasetse ngo kweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! ikindi ushaka niki?

Comments are closed.

en_USEnglish