Kenya: Abana 1000 batawe muri yombi bazira Manyinya
Abana basaga 1000 batawe muri yombi mu mujyi wa Nariobi bakekwaho kuba barangwa inzoga kandi batagejeje imyaka ibibemerera.
Polisi yo muri iki gihugu ngo yateguye umukwabu wo guta muri yombi aba bana mu gihe byari bimaze kugaragara ko, birirwa mu tubari binywera inzoga. Ibi byabakaze cyane mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize ubwo abarimu bari mu myigaragambyo.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi bo muri Kenya, Musau Ndunda, yatangarije BBC ko yababajwe cyane no kubona abana babo basigaye bibera mu tubari aho gushishikazwa no gufata amakayi.
Yagize ati “Gusa leta niyo ikwiye kubiryozwa kuko nta kintu na kimwe yigeze ikora ngo ikemure ikibazo cy’abarimu. Aho gukina politiki, kuki batareba uko bishyura abarimu bagasubira ku kazi ubundi bakareba ko abana bacu badahita basubira ku ishuri?”
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Nairobi Patrick Oduma yavuze ko bakoze uyu mukwabu bagira ngo bace uru rugomo rw’abana bari basigaye birirwaga banywa uko bishakiye.
Yagize ati “Muri uku gutungurana twakoze twaguye gitumo abana benshi barimo kunywa kandi benshi muribo bari munsi y’imyaka yemewe yo kunywa inzoga. Twataye muri yombi abacururiza muri utwo tubari ndetse tugomba no gufata banyiratwo.
Oduma kandi yanemeje abana 116 bahise barekurwa ariko ngo si izindi mpuhwe bagiriwe ahubwo nuko aho kubafungira hasaga n’ahuzuye.
Ikisekeje ariko ngo n’uko aba bana ubwo batabwaga muri yombi wabonaga ntacyo bibabawiye kuko bagenda baseka ndetse urwamo ari rwose mu modoka za polisi zari zabakusanyije.
N’ubwo aba bana batawe muri yombi ariko ikibazo cy’imyagaragambyo y’abarimu kiracyariho kuko bakomeje kwanga kujya ku kazi basaba ko bakongererwa umushahara nk’uko babisezeranyijwe mu 1997.
Amategeko yo muri iki gihugu abuza umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 kunywa inzoga.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.RW
0 Comment
ariko uyu muntu uhagarariye ishyirahamwe ry’ababyeyi nawe aranyumije ngo ni Leta yonyine igomba kuryozwa uko abana babo bajya mu tubari, gute se ?
Nabo nk’ababyeyi babazwe uburere bahaye abana babo bbanemere ko abana babo babananiye…! Niba mwarimu atarimo kwigisha ntibivuzeko abanyeshuri bajya mu bubari ahubwo abafite uburere batojwe n’ababyeyi babo baguma mu rugo iwabo bagakora ibindi bategereje.
Babyeyi babyeyi, Leta igire icyo kibazo cy’abarimu bigaragambije namwe muyigerekereho abana babnyu bataranageza imyaka y’ubukure ?