Digiqole ad

Kenya: 3 bakatiwe urwo gupfa kubera gufata ku ngufu no kwambika ubusa uwo bafashe

 Kenya: 3 bakatiwe urwo gupfa kubera gufata ku ngufu no kwambika ubusa uwo bafashe

Nicholas Chege Mwangi (Ibumoso) and Meshack Chege Mwangi mu rukiko rwa Nairobi ni muri batatu bakatiwe urwo gupfa k’ubw’amabi bakoze

Kuri uyu wa gatatu abagabo batatu b’Abanya-Kenya bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha byo gufata ku ngufu umugore, bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi no kumwiba ibyo yari afite byose.

Nicholas Chege Mwangi (Ibumoso) and Meshack Chege Mwangi mu rukiko rwa Nairobi ni muri batatu bakatiwe urwo gupfa k'ubw'amabi bakoze
Nicholas Chege Mwangi (Ibumoso) and Meshack Chege Mwangi mu rukiko rwa Nairobi ni muri batatu bakatiwe urwo gupfa k’ubw’amabi bakoze

Aba bagabo bakoze ibi byaha muri 2014, ni uwitwa Nicholas Mwangi watwaraga imodoka itwara abagenzi, Meshack Mwangi wari ‘Convoyeur ‘ n’undi witwa Edward Ndung’u bahamijwe icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko  n’icyaha cyo guhohotera no gufata ku ngufu.

Aba bagabo kandi bari bahawe n’igihano cyo gufungwa imyaka 25 ku cyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya ariko gihita kiburizwa n’igihano cy’urupfu bahanishijwe ku cyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko.

Umugore wahohotewe yabwiye urukiko ko muri bus itwara abagenzi hari harimo abagabo bagera kuri barindwi bose bashakaga kumusambanya ariko ngo abababeshya ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Amashusho y’aya marorerwa aba bagabo bakoreye uyu mubyeyi yafatishijwe telephone igendanwa yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yatumye mu gihugu cya Kenya abagore ibihumbi birara mu mihanda bamagana ayo mabi yari yakorewe mugenzi wabo.

Bimwe mu byo aba bagabo bambuye uyu mugore, birimo amashilingi yo muri Kenya angina na 10 200 na 102 USD.

Ngo banamutwaye telephone yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy ifite agaciro 270 USD, bamutwara icupa ry’umubavu (Perfume), n’agakapu karimo ibindi bikoresho byari bifite agaciro 417 USD.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Nzeri 2014 mu murwa mukuru wa Nairobi kuri station ya Essence.

The Eastern African

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish