Digiqole ad

Kaze Cedric yagaragaye ku mukino wa Rayon, yaba ari mu bashaka kuyitoza

 Kaze Cedric yagaragaye ku mukino wa Rayon, yaba ari mu bashaka kuyitoza

Kaze Cedric muri stade i Muhanga kuri uyu wa gatatu

Rayon Sports iracyashakisha umutoza izakoresha muri uyu mwaka wa shampionat 2015-16, amakuru aravuga ko hari abatoza batanu bari mu biganiro n’iyi kipe. Ku ikubitiro Didier Gomes da Rosa ibiganiro byari bigeze kure. Kuri stade ya Muhanga kuri uyu wa gatatu hagaragaye umutoza Kaze Cedric, biravugwa ko nawe yaba ari kuvugana na Rayon.

Kaze Cedric muri stade i Muhanga kuri uyu wa gatatu
Kaze Cedric muri stade i Muhanga kuri uyu wa gatatu

Iyi kipe ubu yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro ubu iri gutozwa by’agateganyo na  Sosthene Habimana nyuma y’uko umutoza mukuru Kayiranga Baptista arangije amasezerano ye ntiyongerwe.

Olivier Gakwaya umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports,yatangaje ko ubu bari kuvugana n’abatoza batanu ariko batarabasha guhitamo umwe.

Gakwaya ati “Muri abo batanu na Kayiranga Baptista arimo, haramutse hari uwo tubonye yazahita atoza umukino wa 1/2 na SunriseFC, ariko nataboneka Habimana Sosthene azaba akomeje

Kaze Cedric wari mu batoza ikipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba ku rugamba) yagaragaye i Muhanga ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Mukura. Biravugwa ko nta kindi cyaba cyamuzanye uretse kubonana no kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buhari ari nabwo binjiranye kuri stade.

Umuseke wegereye Kaze Cedric ngo avuge ikimugenza mu Rwanda maze avuga ko adashaka kugira icyo abwira itangazamakuru.

Denis Gacinya Perezida wa Rayon Sports nawe yari i Muhanga bivugwa yari buvugane na Kaze Cedric
Denis Gacinya Perezida wa Rayon Sports nawe yari i Muhanga bivugwa yari buvugane na Kaze Cedric

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Byaba ataribyo kudakomezanya na Kayiranga maze Rayon Sports igahitamo Kaze Cedrick kuko ntacyo arusha Baptista. Twizere ko Kaze ari ino gutembera cyangwa yarahunze nk’abandi Barundi batari bacye bari mu Rwanda!

  • muraho,ariko Rayon yaragowe kabisa wahagarika umutoza nka Baptiste ukazana kaze kweli? bahaye Baptiste amasezerano bikarangira .Aba rayon ntidushima pe,ejo bundi uzi ahantu yatuvanye mu bana batazwi.ariko iyi comite ko mbona itangiye guhuzagurika ,abantu bashaka kugarura Sina Jerome koko ntimushaka kudusenyera ikipe ? Sina ni umuswa ,umunyamatiku kandi yashaje ,muramenye rwose

    • ubundi Sostene atwaye iki? Kandi koko Kaze ntabwo arusha Batisita, ahubwo ni bya bindi ngo nta mupfumu upfumura iwabo.

  • hahhh!! rayon ntitukibabazwa nibyayo ahunwo iratwisekereza gusa
    sha uwayiroze ntiyakarabye kbsa!!!!!!!

  • rwose mwituvangira.niba habonetse abakinnyi bashoboye.bagahembwa neza ntakabuza igikombe Kayiranga azagitwara.

  • Ariko wareka Baptiste ukazana Kaze koko?Ni ugutesha agaciro abenegihugu .Ayo mafaranga mwayahaye umwenegihugu we uzateza imbere igihugu koko akanatanga n’umusaruro.Sinon,muzaduca ku ikipe yacu.
    Rwose Baptiste arusha Kaze na kure.

  • Baptista arusha kure Kaze nta n’amahuriro kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish