Digiqole ad

Kayonza: Abayobozi n’abaturage bicaye ngo bashake umuti w’inzara ihavugwa

 Kayonza: Abayobozi n’abaturage bicaye ngo bashake umuti w’inzara ihavugwa

Iburasirazuba – Mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza abayobozi kuva ku rwego rw’Akarere n’abaturage bicaranye kuri uyu wa gatanu bagirana ikiganiro mu ruhame baraganira. Abaturage bagaragaje ko koko hari inzara ibugarije, bavuga ko bashima Leta ibyo iri gukora mu kuyirwanya harimo kubaha imirimo bagahembwa ibiribwa gusa bakavuga ko iki atari igisubizo kirambye.

Muri iki kiganiro, bamwe mu baturage bari bicaye mu gacaca ubona kumishijwe n'izuba
Muri iki kiganiro, bamwe mu baturage bari bicaye mu gacaca ubona kumishijwe n’izuba

Mu murenge wa Rwinkwavu niho cyane cyane hibasiwe n’ibura ry’ibiribwa n’amazi,  n’amapfa akabije kubera izuba ry’igihe kirekire.

Ikiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi cyateguwe n’ihuriro ry’amaradio ane y’abaturage yigenga; Radio Izuba y’iburasirazuba, Isangano y’iburengerazuba, Ishingiro yo mumajyaruguru na Radio Huguka yo muntara y’amajyepfo kunkunga y’umushinga Institut Panos Grand Lakes.

Muri iki kiganiro abaturage bagiye bagaragaza ibintu byabateje inzara harimo kuba ngo barambuwe igishanga cya Rwinkavu bahingaga, kuba barambuwe umusozi ugahabwa abitwa Getorofa Bio-Fuel Rwanda ikawuhindura ubutayu, kuba nta mbuto y’imyumbati bakibona kandi ngo ubutaka bwa hano i Rwinkwavu buberanye nayo, n’ibindi bitandukanye…

Umwe muri aba baturage ati “twari dufite igishanga twahingaga cyikadutunga hashize imyaka ibiri bavuga ngo bari kugitunganya ngo kizahingwemo umuceri nanubu wagirango ntikizanarangira ubwose twabura gusonza dute kandi n’amazi yarafunzwe?!”.

Undi nawe utuye hano i Rwinkwavu ati “Nibyo koko Leta iraduha iyo mirimo bakaduha ibiryo ariko twibuke ko iyi mirimo itazahoraho. None ni ukuguma muri ya nzara? Nimudushakire umuti urambye”.

Umwe ku wundi bagiye bagaragaza ko ikibazo kitoroshye kandi bakeneye umuti urambye
Umwe ku wundi bagiye bagaragaza ko ikibazo kitoroshye kandi bakeneye umuti urambye

Jean Claude Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wari kumwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere Consolee Uwibambe bagerageje gusubiza bimwe mu bibazo byagiye bibazwa n’aba baturage banabereka ko hari ibisubizo birambye biri gushyirwaho.

Murenzi yagize ati “Mubyukuri amapfa yo yarabaye arahari ariko twagerageje kureba uko tubafasha kubona ibiribwa ariko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye turateganya gutera amashyamba ku misozi yose tugakangurira n’abaturage gitera ibiti ariko turi no gutunganya igishanga cyizabafasha kuhira, rwose iki kiri gukorwa vuba”.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ingaruka z’amapfa maremare zatangiye kugaragara habura ibiribwa cyane cyane mu mirenge ya Mwiri, Gahini na hano i Rwinkwavu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Iyo umuntu yugarijwe n’inzara, ntabwo umubwira ngwino twicare tujye inama y’icyo twakora. Ubanza kwihutira kumushakira ikimugoboka atarashiramo umwuka.

    • Uri igitangaza SAFI we! Nonese wasomye iyi paragraph:“Mubyukuri amapfa yo yarabaye arahari ariko twagerageje kureba uko tubafasha kubona ibiribwa ariko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye turateganya gutera amashyamba ku misozi yose tugakangurira n’abaturage gitera ibiti ariko turi no gutunganya igishanga cyizabafasha kuhira, rwose iki kiri gukorwa vuba”.?

      • akabazo karimo nuko mu ISI YA NONE IYO UMUNTU AVUZE KO ASHONJE, HABANZA GUKORWA RESEARCH, TRAINING, WORKSHOP, INYIGO,…… UBUNDI BYARANGIRA UKABONA ICYO AKWIRIYE KURYA.

      • @Gatare, ubanza udasoma ibitambuka kuri uru rubuga byose. Jye natangiye kuvuga ko MINAGRI ikwiye gutabariza bariya bantu mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, bigaragara ko bahinze batinze badashobora kuzeza. Ministri w’buhinzi we bimaze kugaragara ko batazeza, yavuze inshuro zirenze imwe ko nta nzara iri hariya, na PS we aza kubisubiramo kenshi. N’aho itumba ry’uyu mwaka ripfubiye, abaturage batangiye gusuhuka, Guverineri Odeta yongeye kwamagana abvavuga ko hari inzara ihari, avuga ko gusuka atari igisubizo, ngo ababikora bishakemo ibisubizo aho kuganya. Ibyo ni byo bariho bita ko bagobotse abaturage? None se batabaye abantu batemera ko bashonje urumva bishoboka? Iyi ni imvugo y’urwiyerurutso gusa.

        • Oh? Ndakumvise noneho!

  • Ni byiza ko noneho inzego za Leta zemeye ko inzara ihari, kuko mu minsi yashize wumvaga abayobozi bo mu nzego z’ibanze basa naho batinya kuvuga no kwerura ku mugaragaro ko iyo nzara ihari.

    Bayobozi bacu rwose ntimugatinye kuvuga no kuvugisha ukuri mu gihe ari ngombwa. Iyo nzara ntawayihamagaye, uretse ko wenda hari icyayiteje. Nimufate ingamba rero nyazo zo guhangana nayo muramire abanyarwanda muri iki gihe, kandi munafate imyanzuro ya kigabo yo gutegura gahunda ndende izaramba mu kwirinda no gukumira inzara mu bihe bizaza.

    Leta nayo ku rwego rw’igihugu yari ikwiye kwicara ikiga neza bimwe mu bitagenda neza mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, hanyuma igafata ingamba zo kubishakira umuti urambye. Politike y’ubuhinzi hari aho usanga ifite utunenge, nka turiya tujyanye no kubuza abaturage guhinga ibihingwa ngandurarugo (nk’ibijumba) mu bishanga, nyamara bigaragra neza ko ibyo bihingwa birwanya cyane inzara.

    Mu buhinzi bwacu hano mu Rwanda aho kugira ngo dushyire imbere gusa ibirayi, ibigori, imyubati n’umuceri, Leta nifate ingamba zihamye ireke abaturage bahinge ibishyimbo ku bwinshi mu gihugu hose, bahinge ibijumba ku bwinshi (aho byera), bahinge amateke ku bwinshi (aho yera), bahinge ibihaaza ku bwinshi (aho byera), bahinge amasaka ku bwinshi (aho yera), bahinge ingano n’uburo ku bwinshi (aho byera). Bityo, ibyo bihingwa byose nibishobora guhingwa aho byera hose mu gihugu, kurwanya inzara bizoroha.

    Leta kandi yari ikwiye gufata icyemezo ikareka abaturage bafite urutoki (insina) rwiza mu mirima yabo bakarugumana. Biratangaje rwose kandi biranababaza iyo ubona mu duce tumwe tw’iki gihugu, abayobozi b’inzego z’ibanze bategeka abaturage gutema urutoki rwabo (insina zabo) ku gahato bitwaje ko ngo ubwo butaka buriho urutoki hari ikindi bwagenewe guhingwaho. Kandi nyamara urwo rutoki ruba rutunze imiryango y’abo baturage.

  • Kurwanya amapfa utera amashyamba! Ababivuga ubanza batazi ko hari amapfa anumisha ibiti by’inganzamarumbo. Ubwo ingemwe uteye mu mapfa zazayarwanya mu myaka ingana gute? Ikindi badakunze kubwira abaturage, nuko amashyamba afite uruhare rutarenze 25% mu gufasha imvura kugwa, ibindi bigenwa na za courants marins. None se ko za Ruyihura na Ruzagayura zabayeho u Rwanda rugifite amashyamba akubye inshuro zirenga icumi ahari ubungubu, yiganjemo aya cyimeza, ayo mapfa yavaga hehe? Ubushakashatsi bwarangije kwerekana ko n’uduce twinshi tw’ubutayu uyu munsi ku isi, cyera twahoze turiho amashyamba y’inzitane cyangwa hari n’uturi munsi y’inyanja, ariko imihindagurikire y’imiterere y’isi n’ikirere bikagera aho bidurumbanya byose. Ntibivanaho ikibazo cya rechauffement climatique iterwa n’ibikorwa bya muntu, birimo no gutsemba amashyamaba, ariko nta muti udasanmzwe (recette miracle) uzava muri reboisement, cyane cyane ko imyuka ihumanya ikirere ituma Afrika irushaho kugira ibibazo, ituruka mu bihugu byateye imbere kurusha uko iva iwacu.

  • Iki kibazo cy’inzara kimaze iminsi ahubwo abayobozi bari baravuniye ibiti mu matwi bakumva ko bitabareba na gato ariko aho inzara igereye kuri step yo kuvuza ubuhuha abantu bagasuhuka bigasakuza nibwo abategetsi batangiye guhaguruka kandi nziko babimenye kera cyane.

    Kuko mu ntangiriro za 2016 hari uwamvugishije uba i Rwinkwavu ambwira ko bamaze igihe bafite amapfa ko ariko abayobozi batabitayeho. Yanongeyeho ko bishoboka akabona itike nawe yakwambuka akigira muri Uganda ko ho hakiri ubuzima aho kwicwa n’inzara kandi afite amaboko yo gukora.

    None se niba bitarabaye k’ubushake kiriya gishanga cyajyaga kibaramira mu gihe cy’izuba impamvu itangwa y’uko bari barakibambuye ni iyi he???

    Harahagazwe ndababwiye kandi umunsi Imana yabajije abantu icyo bamariye abandi ndibaza ko ntawe uzabona igisubizo.

    Murabeho ariko Nzaramba iragakoze koko!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish