Digiqole ad

Kanyankore watozaga APR FC yatsinzwe igeragezwa arirukanwa

 Kanyankore watozaga APR FC yatsinzwe igeragezwa arirukanwa

Kanyankore Yaounde byavuzwe ko yirukanwe ku bwo gutsindwa igerageza

APR FC yatangaje ko Umutoza Kanyankore Gilbert bita Yaoundé atirukanwe kuko mu ikipe kuko ngo ntamasezerano yari yarasinye, ahubwo ngo yirukanwe ku bw’uko yananiwe igeragezwa yahawe ubwo yatozaga mikino ya gisirikare.

Kanyankore Yaounde byavuzwe ko yirukanwe ku bwo gutsindwa igerageza
Kanyankore Yaounde byavuzwe ko yirukanwe ku bwo gutsindwa igerageza

Tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo APR FC yatangaje itsinda ry’abatoza bashya, barimo Kanyankore Gilbert bita Yaounde, wungirijwe na Yves Rwasamanzi n’umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha.

Umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade, icyo gihe yavuze ko aba batoza bahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Nyuma y’iminsi mike APR FC yongeye gutanga ko itandukanye n’uwo yari yazanye kuyibera Umutoza mukuru, ngo kuko yatsinzwe igeragezwa.

Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver, yagize ati “APR FC ntabwo yishimiye umusaruro yagaragaje (Kanyankore) mu mikino ya gisirikari yari irimo amakipe yo ku rwego rwo hasi.”

Kazungu avuga ko bijyanye n’intego z’ikipe ya APR FC zirimo gutsinda no gutwara ibikombe, ngo kuba ibyo bitagezweho, ni yo mpamvu ubuyobozi bw’ikipe bwafashe icyemezo cyo gutandukana na we.

Aba batoza bose nta masezerano bahawe ubwo batangazwaga. Ngo bari mu igeragezwa. APR FC igiye gutangira imikino ya AS Kigai Preseason Tournament, izaba itozwa by’agateganyo na Yves Rwasamanzi.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kiyovu na Rayons Kanyankole yazivuyemo kubera ubuswa bw’abaziyobora! None APR uyivuyemo nta kwezi kubera ubuswa bwande? Vuguziga ni umwana w’umunyarwanda!

    • Kanyankore ngewe musabiye imbabazi kuko ibyo yavuze bingana nubwengebwe kuko kuvuga ngo Rayon na kiyovu yazivuyemo kubera ubuswa bwabayobozi ubuse mukwezi kumwe yirukanwe namakipe abiri aluko arumuhanga gusa turababaye iyo bamureka agatoza umukino umwe na Rayon ngo tumuhe isomo ryaruhago icyomusaba nuko yareka gutoza kuko byagaragaye ko atarumutoza wumupira wamaguru ubutaha nzababwira ibyo atoza.

  • wabona noneho ari bugende avuga ko aba rayons aribo bamugambaniye

  • Pole sana mr Kanyankore Vuguziga

  • Niyongere atuke Rayons na Kiyovu se! Empty vessel / tonneau vide

  • Erega muli Apr Fc, iyo utazi guhakwa no kuregana, nti wayiramba mo ! Abasigaranye Apr FC, babifitemo ubuhanga buhanitse, dore ko bazi no kujya kwa muganga !!!

    Ariko se tuvugishije ukuri, Kanyankore yarizanye ? Cyangwa hari umuswa kabuhariwe wamuzaniye aba Afande ? Kuki atari uwo muswa wamunze Apr Fc usezererwa ? Ubuyobozi bwishingira kubuswa bwuwo munyamabanga, buba bushaka kwerekana ko ubwayo burenze kamere ? Impinduka ikomeye cyane irakenewe muli Apr Fc, kubera ko uko ikora bitanga isura z’ingabo zacu !!!

    Dore nawe, AS Kigali igaragaje ko ishobora gutuganya Tournoi nkiyi turimo, Apr Fc cyangwa indi Team iyo ari yo yose yo mu Rwanda itigeze itekereza ko byashoboka !!! Ibyo byatekerezwa, cyangwa se byashoborwa n’umuntu nka camarade uko mumuzi ?

    Igihe Apr Fc yazanaga Muhadjili na Onesme, yali ikwiriye kuzana na Management ya AS Kigali yose, kuko ntayo Apr Fc izigera ibona ikigendera kumyumvire iri muli Apr Fc ubu !!!

Comments are closed.

en_USEnglish