Digiqole ad

Kagame, Carlos Heru na Mme Geun bahawe igihembo cyo guteza imbere ikoranabuhanga

Geneva – Dr Hamadoun I. Touré Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, ITU yatangaje kuri uyu wa gatanu ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, umuherwe uzwi ku isi Carlos Slim Heru na Madame Park Geun-hye Perezida wa Koreya y’Epfo aribo bahawe igihembo cy’uyu mwaka wa 2014 cy’ubuyobozi bwiza mu guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) na Internet yihuta biganisha ku iterambere.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa ITU (International Telecommunication Union), Perezida Kagame yashimiwe ubuyobozi buteza imbere uburezi biciye mu ikoranabuhanga nk’ikintu cy’ibanze kuri guhindura imibereho myiza muri Africa no mu gihugu cye by’umwihariko.

Perezida Park Geun-hye wa Koreya y’Epfo igihugu kiza kenshi ku isonga y’urutonde rwa ITU rw’uko ibihugu bikoresha ICT, yashimiwe kuba igihugu cye kigaragaza gahunda z’igihe kirekire kandi zirimo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, udushya duhindura byinshi mu bukungu bw’iki gihugu n’ubukungu bw’Isi.

Naho umuherwe uri muri batatu ba mbere ku Isi, umunya Mexique Calros Slim Heru akaba umuyobozi wa Carso Group na América Móvil kompanyi ya mbere mu gutanga serivisi za telecommunication ku bantu benshi, we ngo yitangira cyane ibikorwa byo kuzamura ikoranabuhanga rigamije iterambere ndetse n’ibikorwa bya kimuntu bifasha mu kubaka Uburezi, Ubuzima, gutanga akazi n’ibindi.

Perezida Kagame na Carlos Slim Heru bombi bayoboye akanama ka ITU-UNESCO Broadband kagamije iterambere ry’ikoranabuhanga rya Digital.

International Telecommunication Union (ITU) yatangijwe tariki 17 Gicurasi 1865, nk’urwego mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe igenzura n’ikoreshwa ry’imirongo ya Radio ku Isi, guteza imbere no kureba imikoranire y’ibihugu bifite satellites mu kirere, guteza imbere ikoranabuhanga ku isi no gutanga ubufasha mu bijyanye na tekiniki zigezweho z’ikoranabuhanga mu bihugu. Umunyamabanga mukuru w’uru rwego ni umunye Mali  General Hamadoun I. Touré.

Hizihizwa isabukuru ya ITU ku nshuro ya 149 ndetse n’umunsi wa World Telecommunication and Information Society Day, uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Broadband for Sustainable Development” nibwo ibi bihembo bizatangwa.

Ni tariki ya 16 Gicurasi mu muhango uzabera i Geneve mu Busuwisi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congs Mr President

  • Congratulation H.E Paul Kagame

Comments are closed.

en_USEnglish