Digiqole ad

Kabila ngo aziyamamariza Manda ya 3 abanje guhindura Itegeko nshinga

 Kabila ngo aziyamamariza Manda ya 3 abanje guhindura Itegeko nshinga

Perezida Joseph Kabila yareze ba Guverineri kurya ruswa

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa Der Spiegel  ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize Perezida Joseph Kabila yavuze ko kugira ngo abashe kwiyamamariza gutorerwa Manda ya Gatatu bizaba ngombwa ko bahindura Itegeko nshinga.

Perezida Joseph Kabila wa Congo
Perezida Joseph Kabila wa Congo

Abajijwe niba hari ikintu yasezeranyije abagize amashyaka yifatanyije n’iriri ku butegetsi mu matora aheruka yasubije ko nta na kimwe.

Kabila ati “Nta kintu na kimwe nasezeranyije gusa nakumenyesha ko ubu abaturage bari kwiyandikisha kuri lisiti y’amatora neza kandi ibintu bitagenda neza nk’uko twabiteganyije.”

Yemeza ko amatora azaba mu mpera z’uwu mwaka azagenda neza.

Abajijwe niba ateganya kuzahindura itegeko nshinga yasubije mu magambo yeruye agira ati: “Abo birirwa bavuga amagambo adafite ireme ngo Itegeko nshinga ntirigomba guhinduka, ndagira ngo mbabwire ko ibyo bavuga byose nta gaciro bifite.”

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi muri 2001 asimbuye se, Laurent Desire Kabila warashwe agapfa, arateganya kuzongera kwiyamamaza muri uyu mwaka.

Itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ryateganyaga ko Manda za Kabila zagambaga kurangira mu mpeza za 2016.

Biragaragara Perezida Kabila ateganya ko Itegeko nshinga ry’igihugu cye ryahinduka, ibi bizabanza guca muri Kamarampaka.

Yabwiye Der Spiegel ko ati: “Kugeza ubu ntituratangira ibyo guhindura iri tegeko ariko bizasaba kubaza abaturage”

Gusa yabwiye umunyamakuru ko ibya Manda ya gatatu ubwabwo nta kibazo kirimo kuko ngo byose biterwa nicyo bita Manda ya Gatatu.

 

Kuva Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yabona ubwigenge ku Babiligi muri 1960 Perezida Kabila niwe watowe binyuze mu matora abandi bateraga za Coup d’etat cyangwa bakabufata binyuze mu ntambara nk’iyabaye muri 1997 ubwo Laurent Desire Kabila yahirikaga ubutegetsi bwa Mobutu Sese seko.

Guhera muri Mutarama 2015 ubwo ubutegetsi bwatangazaga ko bwigije hirya amatora, muri kiriya gihugu hatangiye imidugararo yahitanye abantu benshi mu murwa mukuru Kinshasa no mu yindi mijyi nka Lubumbashi n’ahandi.

Guhera muUkuboza umwaka ushize ubwo Manda za Kabila zateganywaga n’Itegeko nshinga zarangiraga ariko agakomeza kuyobora ibintu byarushijeho bibi ariko abahuza bayobowe na Kiliziya Gatolika bagerageza kuzana ibiganiro byagaruye ituze.

Impande zirwanya Kabika hamwe nawe bemeranyijwe ishyirwaho rya Minisitiri w’intebe uturuka mu batavuga rumwe na Leta nyuma y’impaka nyinshi zaterwaga n’uko abatavuga rumwe na Leta batumvikanaga kuwo batanga nk’umukandida bamwe bagashaka ko umuhungu wa Étienne Tshisekedi ariwe watangwa ariko abandi batamushaka.

Uko kutumvikana kw’abatavuga rumwe na Kabila byahaye uburyo abo ku ruhande rwe kwitegura neza uwo bo basanga yafata uriya mwanya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish